Karongi: Uwasigajwe inyuma n’amateka wihangiye imirimo arasaba Leta ubufasha

img_1290.jpg

Nyiransengimana Agnes, ni umuturage wo mu karere ka karongi, umurenge wa Mubuga ho mu kagari ka Murangara avuga ko yavanye amaboko mu mufuka akiyemeza kuva ku kubumba inkono nk’uko bagenzi be basigajwe inyuma n’amateka babikora, atangira ububumbyi bujyanye n’igihe bwo ku bumba amavazi ashyirwamo indabo ariko akaba akomeje kugorwa no kubona ibumba (inganzo) yanabasha kuyibona […]

Ujya wumva ibyimbye inda nyuma yo kurya? Dore zimwe mu mpamvu zishobora kubitera

Kumara kurya ukumva ubyimbiwe inda ntabwo ari ikimenyetso kigaragaza ko urwaye igifu n’ubwo nabyo bishobora kubitera, ahubwo hari zimwe mu zindi mpamvu zishobora kubitera ari nazo tugiye kurebera hamwe. Urubuga Medisite rutangaza ko impamvu zikurikira arizo zishobora gutuma uhora ugira ikibazo cyo kubyimba igifu igihe umaze kurya: Kwangizwa n’udukoko two mu bwoko bwa ‘Bactéries’ Kubyimba […]

Ubuyapani bwihanangirije Ubushinwa kubera indege yabwo yabuvogereye ikirere

Igisirikare cy’u Buyapani cyatangaje ko indege y’iperereza y’Abashinwa Y-9 yazengurutse hejuru y’izinga rya Danjo ku nkombe y’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’ikirwa kinini cy’amajyepfo cy’Ubuyapani cya Kyushu mu gihe cy’iminota ibiri, bongeraho ko abayobozi b’Ubuyapani barimo gusesengura ibikorwa bya gisirikare by’Ubushinwa biherutse gukorwa . Le Monde ivuga ko abakozi bahuriweho n’ingabo z’Ubuyapani bayitangarije ko, Ubuyapani bwateguje indege […]

FDLR na Jambo ASBL ni nk’ibivumvuri: Col Bora wahoze ari intasi nkuru ya FDLR

Colonel Nshimiyimana Augustin Alias Bola Manassé, yagereranyije umutwe wa FDLR yahozemo n’itsinda rya Jambo ASBL n’ibivumvuri bihora mu ndirimbo imwe, bijyanye no kuba ibinyoma birirwa bakwiza ku Rwanda bitajya bihinduka. Colonel Nshimiyimana ni umwe mu bantu bahoze bakomeye muri FDLR kuko yari umuyobozi ushinzwe ubutasi bwo hanze, aho yakoreshaga amazina ya Colonel Bora Manassé. Yatawe […]

Starmer akomeje kotswa igitutu nyuma yo gushyingura gahunda y’u Rwanda adafite iyisimbura

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer akomeje gushinjwa kurushaho guteza ikibazo cy’abimukira nyuma yo gukuraho ingamba zari zafashwe n’aba conservateurs zo gukemura iki kibazo. Kuva Starmer yatsinda amatora muri Nyakanga, abimukira barenga 5000 bamaze kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bambutse umuyoboro wa English Channel. Icyakora, minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Yvette Cooper, yemeye […]

Congo yakumiriye ifu y’ibigori iherutse kwica imbwa 400 muri Zambia

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ibinyujije kuri Minisitiri w’Ubucuruzi, Julien Paluku Kahongya, yakumiriye ubwoko umunani bw’ifu y’ibigori yaturukaga mu gihugu cya Zambia nyuma y’uko bigaragaye ko irimo uburozi. Ubwoko bw’ifu bwahagaritswe ni ubufite ibirango bya ‘Africa Milling, Roller Meal and Breakfast, Farm Feed Super Dog Meal, Continental Milling, Shabco Milling, Girad Milling, […]

Umutima wawe n’imbaraga zicecetse

Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n’Abafarisayo. Na bo barababaza bati”Mubujijwe n’iki kumuzana?” Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” (Yohana 7:45;46) Iki cyanditswe kirimo amasomo atatu akomeye: 1. Hari igihe umwanzi agambirira ibibi kuri twe, ariko ntibibuze Imana kudukorera ibikomeye, natwe tukemera ko ariyo yabikoze. Gusa ariko hakabamo n’abaduca […]

Eswatini: Barishimira ubufatanye n’Igisirikare cya RDF bafata nka kimwe mu bikaze muri Afurika

fwhjlxrveaabzl4.jpg

Itangazamakuru ryo mu Bwami bwa Eswatini ryakeje Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ari kimwe mu gisirikare gikomeye muri Afurika ndetse no ku Isi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare ibihugu byombi biherutse gushyiraho umukono i Kigali. Mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “ Amasezerano ya Eswatini n’Igisirikare gikomeye muri Afurika (eswatini’s pact with africa’s powerful army), […]

Zambia: Ikirombe cyagwiriye abasaga 8 bahita bapfa

Abacukuraga umucanga mu kirombe cyo mu gace ka Chongwe mu gihugu cya Zambia, bagwiriwe n’ikirombe benshi bahita bahasiga ubuzima. Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje ngo hamenyekane umubare w’abo cyagwiriye bose. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, amakuru yatangajwe avuga ko impanuka y’ikirombe yabaye nyuma y’uko ibikorwa byo gupakira imodoka byari bikomeje hanyuma ikagwa […]

Minisitiri Utumatwishima yanenze abata insengero zabo nziza bakajya gushakira Imana mu Buvumo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yanenze bamwe mu bakirisitu bata insengero zabo nziza ugasanga bagiye gushakira Imana mu buvumo cyangwa mu mashyamba. Ni ubutumwa yatanze ubwo hasozwaga ihuriro ry’urubyiruko gatolika rurenga 4000 ryaberaga muri Diyosezi ya Ruhengeri kuri iki Cyumweru taliki 25 Kanama 2024. Minisitiri Abdallah yagaye bamwe bafite imyumvire idahwitse bajya gusengera […]

Kenya yohereje itsinda ry’ingabo zijya gufasha MONUSCO muri DR.Congo

Kenya yohereje ku mugaragaro itsinda ry’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kugira ngo zunganire iz’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO). Ni umuhango wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi mu mpera z’icyumweru dusoje ukaba wari uyobowe n’umuyobozi w’ikigo cy’indege cya Embakasi, Stephen Kapkory. Urubuga 24 sur 24cd, […]

FARDC yahakanye kuvogera ikirere cya M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko nta ndege yacyo yigeze ivogera ikirere cy’uduce M23 igenzura; bitandukanye n’ibivugwa n’uyu mutwe. M23 mu itangazo yasohoye ku Cyumweru yavuze ko “indege y’ubutegetsi bwa Kinshasa yavogereye ikirere cyacu muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024”, ivuga ko ibyabaye bigize “kwica agahenge […]

U Bugereki burateganya kohereza ingabo zidasanzwe muri Mozambike

U Bugereki bugiye kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mpuzamahanga yinjira mu Butumwa bw’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambike (EUMAM Mozambique). Biteganijwe ko abakomando badasanzwe mu Ngabo z’u Bugereki bo muri Special Warfare Command bazagira uruhare runini muri ubwo butumwa buteganijwe gutangira ku itariki ya 1 Nzeri bukazakomeza kugeza ku ya 30 Kamena 2026. […]

Kubura amarozi mu byaba byaratumye Rayon Sports ihagamwa n’Amagaju

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko mbere y’uko ihura n’Amagaju yabuze uko ikoresha amarozi, bituma ibura amanota atatu muri uwo mukino. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Rayon Sports yari yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, bituma Murera […]

Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri

gv2pm50xkaaftoy.jpg

Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri none amatoni yawo menshi akaba ari gutikirira mu bubiko bw’abaturage. Izi nzego zinengwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wabigarutseho mu gusoza umwiherero wa za Komite Nyobozi z’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba umaze iminsi ibiri ubera mu Karere ka Bugesera. Uyu mwiherero kandi wari ugamije kurebera […]

Ethiopia : Abantu 10 bahitanywe n’inkangu; ubuyobozi buteguza umwuzure udasanzwe

Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza, abantu icumi bahitanywe n’inkangu mu Majyaruguru ya Etiyopiya mu karere ka Amhara mu mpanuka y’inkangu ziherutse kwibasira iki gihugu. Mu mpera z’icyumweru dusoje, Amhara Media Corporation (AMC), yavuze ko nibura abantu 10 bapfuye bazize ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye muri ibi bihe. AMC yavuze ko abantu umunani aribo bakomeretse […]

Goma: Abantu 8 bafashwe bashinjwa gushakira abarwanyi M23

Umuyobozi w’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru), Superintendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko hafashwe abantu umunani bakekwaho gushaka abantu bajya mu mutwe w’inyeshyamba za M23, ngo bafashwe n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare. Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ry’abantu cumi na batanu batawe muri yombi mu gikorwa cya buri cyumweru […]

Igitero cya drone cyahitanye nibura 15 muri Mali

Nibura abantu 15 barimo abana biciwe mu bitero bya drones mu majyarugu ya Mali ahakomeje imirwano hagati y’ingabo za leta zishyigikiwe n’abancancuro b’Abarusiya, n’imitwe y’inyeshyamba z’abajihadisite bashaka kwitandukanya na Mali. Izo nyeshyamba zirashinja ingabo za leta n’abacancuro ba Wagner kugaba ibitero bya drone mu gace ka Tinzaouatene, kari hafi y’umupaka wa Aljeriya. Zo zivuga ko […]

Dr Karangwa yagaragaje ingano y’umusaruro wangirikira mu murima

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko umusaruro w’ibigori wangirikira mu nzira z’isarura ugeze kuri 13%, ndetse ku bihingwa byangirika vuba nk’inyanya byo biri hejuru ya 33% kubera ikoranabuhanga rikiri hasi mu isarura no mu kubika umusaruro. Ibi byatangajwe na Dr Karangwa Patrick,Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi buvuguruye, ubwo yari mu kiganiro […]

M23 yashinje indege ya FARDC kuvogera ikirere cyayo

Umutwe wa M23 ku Cyumweru washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuvogera ikirere cy’uduce ugenzura cyifashishije indege yacyo y’intambara. M23 yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo ari na we uvugira ihuriro Alliance Fleuve Congo. Yavuze ko “turamenyesha rubanda ko indege y’ubutegetsi bwa Kinshasa yavogereye ikirere cyacu muri iki gitondo cyo […]

Sudan: Ingabo za RSF zateguje gushinga Guverinoma i Khartoum

Mu mpera z,icyumweru gishize, ingabo z’abakomando bo muri Sudani (RSF) zatangaje ko zizatangiza guverinoma mu murwa mukuru Khartoum niba ingabo za Leta zikomeje kwanga imishyikirano yo guhagarika Intambara imaze amezi 16. RSF iyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Daglo, yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije kurinda abaturage no guha uburenganzira umuyobozi mukuru w’ingabo, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan […]

Kirehe: Impunzi ziratabariza ubucukike mu byumba by’amashuri bigiramo basaga 100

Mu nkambi ya Mahama iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Kirehe, harimo ishuri rifite umubare munini cyane w’abanyeshuri kurusha andi mashuri yose mu gihugu. Kubera ubwinshi bw’abaryigamo, babangamirwa n’ubucucike ndetse no kubura iby’ibanze byatuma biga neza. Iyi nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 63, aho abagera ku bihumbi 40 ari Abarundi abandi […]