Zimwe mu ngwate za Isirayeli zari zifungiwe muri Gaza zararokowe
Mu gikorwa kitoroshye cyakozwe n’ingabo za Israheli, ku wa Kabiri, igisirikali cyavuze ko cyarokoye ingwate z’abanyayisiraheli bari bafungiwe muri Gaza, aho bamaze amezi 11 bashimuswe n’umutwe wa Hamas. Mu barokowe harimo umusaza w’imyaka 52,uzwi ku izina rya Kaid Alkadi washimuswe n’abarwanyi ba Palestine mu bitero byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023,ubwo umutwe wa Hamas wagabaga […]
Umunyarwanda Dr Mihigo yatsinzwe amatora y’umuyobozi wa OMS muri Afurika
Umunya-Tanzania, Dr Faustine Engelbert Ndugulile, ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama yatorewe kuba Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango ryita ku buzima muri Afurika. Ndugulile wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania yatorewe i Brazzaville, aba umuntu wa mbere ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba wegukanye uriya mwanya. Yatsinze abarimo Dr Mihigo Richard wari watanzweho umukandida n’u Rwanda. Abandi […]
Rulindo: Hari abakozi bamaze imyaka isaga icyenda mu kazi, nta baruwa abandi barazibonye rwihishwa
Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’abakozi 76 bakorera mu bigo Nderabuzima bamaze imyaka isaga 9 mu kazi nta mabaruwa abemeza mu kazi bagira, kuri ubu bikaba binavugwa ko imyanya bari gukoramo yashyizwe ku isoko kandi barayigiyemo bayikoreye ibizamini. Aba bakozi ni ababarizwa mu bigo Nderabuzima bya Bubangu,Burega,Kajevuba,Kinini,Kiyanza,Masoro,Murambi,Muyanza,Remera-Mbogo ndetse na Rwahi bakaba bavuga ko batangiye […]
MINEDUC yasobanuye impamvu hari abanyeshuri bahawe kwiga amashami arimo amasomo babonyemo zeru
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Gatatu yatanze umucyo ku mpamvu yatumye hari abanyeshuri bahawe kujya kwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ariko bagahabwa amashami arimo amasomo batsinzwe cyane. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama ni bwo iyi Minisiteri yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ndetse n’igisoza ay’icyiciro […]
Minisitiri Utumatwishima kwandika cyane kuri X bishobora kuzamutura mu rubuga rw’amahina
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabaye akabarore mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu yandi magambo mu mvugo y’iki gihe ikibuga cya munyereranye, nyuma yo gusiba igitekerezo yari yatanze ku kibazo cy’umunyeshuri wahawe kwiga ‘section’ yiganjemo amasomo yatsinzwe. Ku mugoroba wo ku Kabiri tariki 27 Kanama 2024, nyuma y’amasaha make Minisiteri y’Uburezi itangaje […]
Bruxelles: Yafatanywe udupfunyika twa kokayine mu ikariso
Kuri iki cyumweru, abapolisi bo mu karere ka Bruxelles y’Amajyaruguru bataye muri yombi umuntu wari ufite imyitwarire iteye inkeke ahitwa Place de la Reine. Uyu mugabo yari yashyize udupfunyika duto cumi na turindwi twa kokayine n’inoti mu ikariso. Nyuma y’uko polisi imujyanye mu rugo rw’umuntu wari utuye aho ngo imusake,bamusanganye amayero 2.827 hamwe na garama […]
Karongi: Irashinjwa n’abari abakozi bayo kubambura amafaranga y’ingendo
Akarere ka Karongi gakomeje kugorwa no kwishyura (Amafaranga y’ingendo) abari abakozi bayo bavuye mu mirimo, none umwaka ukaba wihiritse katarabasha ku bishyura, ariho bahera bavuga ko kabambuye. Aba biganjemo abahoze ari abakozi b’utugari bashinzwe Ubukungu, imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage (SEDO) binjiye mu kazi ubwo binjizagamo urubyiruko rw’abakorerabushake, ubwo imyanya bayishyiraga ku isoko abenshi ntibasubiyemo, ariko […]
Odinga yashimiye abarimo Perezida Kagame na Ndayishimiye
Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yashimiye abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (batarimo Félix Tshisekedi wa RDC) ku bwo gushyigikira kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama ni bwo i Nairobi habereye igikorwa cyo gutangaza iriya kandidatire cyayobowe […]
Byagenze gute ngo Mariah Carey apfushe nyina na mukuru we ku munsi umwe?
Nyina wa Mariah Carey, Patricia na mukuru we, Alison, bapfiriye umunsi umwe mu mpera z’icyumweru, nk’uko uyu muririmbyi wo muri Amerika yabitangaje. Kuri uyu wa Mbere ushize, Mariah Carey yagize ati: “Umutima washengutse ku ko nabuze mama muri iyi weekend ishize.” “Ikibabaje, mu kintu kibabaje, na mushiki wanjye yatakaje ubuzima bwe kuri uwo munsi.” Uyu […]
RIB yiyemeje gukurikirana Umwarimu ukekwaho kwirirwa asambanya abanyeshuri be
Ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Murira rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bagaragaje ko hari umwarimu wigisha kuri iri shuri umaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha nyamara hakaba harabuze gukurikiranwa. Ikibazo cy’uyu mwarimu witwa Bukuru Aaron cyagaragajwe ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama, ubwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari mu karere […]