RDC: Ubutasi bwa Gisirikare bwafunze Umuganga bumuziza kuvura Abanyamulenge
Umuganga witwa Alexis Ndakize afungiye muri gereza y’ubutasi ya gisirikare ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC kuva ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024. Akurikiranyweho gutwara imiti mu midugudu ituwe ahanini n’abanyamuryango b’Abanyamulenge. Muganga Alexis Ndakize asanzwe ari umuyobozi w’Ibitaro bya Nyakirango mu itsinda rya Bijombo mu ifasi ya Uvira […]
RDF yasobanuye icyatumye Maj Gen Nzaramba yirukanwa
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko Maj Gen (Rtd) Martin Nzaramba wirukanwe mu ngabo z’u Rwanda yazize ibyaha bya ruswa ndetse no gukoresha nabi amafaranga yari agenewe kwita ku basirikare. Mu gucuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama ni bwo RDF yasohoye itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga […]
Igitero cya Israel muri West Bank cyahitanye Komanda wa Hamas muri Jenin
Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye igitero ku Mujyi wa Jenin wo muri West Bank ku munsi wa gatatu w’imirwano ikaze mu butaka bwa Palesitine bwigaruriwe, gihitana Komanda wa Hamas muri uyu mujyi. Israel yavuze ko ingabo zayo “zagabye igitero ku mutwe w’iterabwoba.” Kuri X, ahahoze ari Twitter, IDF yavuze ko “yivuganye” Wassem Hazem, umuyobozi […]
Isiraheli yivuganye abarwanyi ba Hamas
Ku wa Gatanu, ingabo za Isiraheli zatangaje ko zishe abarwanyi batatu b’Abanyapalestine ku munsi wa Gatatu w’igikorwa cyabereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwigaruriwe n’ingabo bemeza ko ari iza Hamas. Ni mu ntambara yo kurwanya Isiraheli mu karere ka Gaza kuva igitero simusiga cy’umutwe wa Hamas w’abayisilamu bo muri Palesitine cyabaye ku ya 7 Ukwakira umwaka ushize […]
Umubare w’Abapolisikazi bari muri Polisi y’u Rwanda uri hafi kugera kuri 24%
Umubare w’abapolisikazi bari mu gipolisi cy’u Rwanda umaze kugera hafi 24 % ariko intego akaba ari ukugera kuri 30%. CG Namuhoranye yavuze ko mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, polisi y’urwanda igeze kure mu kongera umubare w’awapolisikazi kugeza ku ntego nibura ya 30% . Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ubwo […]
Ese FDLR iracyafite imbaraga mu gihugu imbere nk’izo ifite hanze yacyo?

Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 na Leta ya Congo ifatanyije n’umutwe wa FDLR uharanira gukuraho ubutegetsi bwa Kigali, abantu bakomeje kwibaza imbaraga uyu mutwe warahiriye gukuraho Guverinoma y’u Rwanda ufite, haba imbaraga mu buryo bw’ibikoresho ndetse n’abantu. Muri iyi nkuru yacu ntabwo twibanda ku mbaraga FDLR ifite […]
U Rwanda rwashyizeho inoti nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw
Mu minsi mike mu Rwanda, haratangira kugaragara inoti nshya za 5000frw na 2000Frw zizaba zifite ibirango bitari ibyari bisanzwe ku note zari zisanzwe. Bimwe mu bizaba biranga inoti nshya ya 5000Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, mu gihe mu bizaba biranga inoti nshya ya 2000Frw, harimo igishushanyo kigaragara imwe mu misozi myiza itatse U […]
Ni inde uzakemura uruhuri rw’ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?

Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba. Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y’Igihugu […]
UPDF yatangaje umubare w’imbohe imaze kubohoza muri ‘Operasiyo Shujaa’
Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Operasiyo Shujaa’ ifatanyijemo n’igisirikare cya Congo (FARDC), bamaze kugaruza imbohe zirenga 100 zari zarigaruriwe n’inyeshyamba za ADF. Ni Operasiyo imaze hafi imyaka itatu ingabo izi ngabo z’impande zombi zitangije ibi bikorwa bya gisirikare bihuriweho mu kurwanya uyu mutwe witwaje intwaro. Uyu mutwe wa ADF usanzwe […]
RDC: Minisitiri arasabwa kwegura nyuma yo gusubika inama mpuzamahanga ku munsi yari kuberaho

Urubyiruko rwakariye minisitiri w’urubyiruko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo gusubika inama y’abayobozi b’urubyiruko rwo muri Afurika yitabiriwe n’Ibihugu bigera kuri 30 i Kinshasa igasubikwa ku munsi yari gutangiriraho. Bishyuye amahoteri, ibiryo n’ibindi ariko amaherezo itangazo rigenewe abanyamakuru ryahagaritse byose. Ku isaha ya saa tatu za mugitondo ku itariki ya 29 Kanama, itangazo […]
U Budage bwacyuye ku ngufu Abanyafuganisitani bari barahahungiye Abatalibani
Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu mu Budage yatangaje ko indege icyuye Abanyafuganisitani yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Leipzig kizwi nka Halle Airport. Nibwo bwa mbere Abanyafuganisitani birukanwe mu gihugu cy’u Budage kuva Abatalibani bafata ubutegetsi i Kabul muri Kanama 2021. Mu magambo ye, umuvugizi wa guverinoma, Steffen Hebestreit, yagize ati: “Aba […]
Djihad yavuze ku mashusho ye yashyizwe hanze akinisha agapipi ke

Uzabakiriho Cyprien uzwi mu myidagaduro nyarwanda nka Djihad, yemeje ko amashusho akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yikinisha ari aye. Kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 29 Kanama ni bwo amashusho ya Djihad yatangiye guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Ni amashusho bikekwa ko yaba yashyizwe ku karubanda na Nyarwaya Innocent ‘Yago’ umaze igihe […]
Indege ya Ukraine yashwanyagujwe na Missile y’u Burusiya
Indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-16, Ukraine yahawe n’inshuti zayo zo mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN), yashwanyagujwe n’igitero cya Missile y’u Burusiya. Ni bwo bwa mbere indege nk’iyi ihanuwe kuva Ukraine yahabwa izi ndege mu ntangiriro y’uku kwezi. Ni igitero cyaguyemo n’umupilote wari uyitwaye. Igisirikare cya Ukraine kivuga ko […]
RED-Tabara yateguje gukubita ahababaza Ingabo z’u Burundi na Wazalendo
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watanze impuruza y’uko ingabo z’iki gihugu zifatanyije na Wazalendo ndetse n’indi mitwe ya Mai-Mai bari kwitegura kuwugabaho ibitero karahabutaka, uteguza kwirwanaho. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye wavuze ko ufite amakuru yizewe y’uko ingabo z’u Burundi n’abafatanyabikorwa bazo bamaze iminsi bisuganyiriza mu duce twa Masango, Mugunda na Itombwe two […]
Guverinoma ya RDC yemeye ko ari yo yasabye Ingabo za Kenya muri MONUSCO mu 2019

Imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ikomeje kwamagana byimazeyo iyoherezwa ry’abasirikare ba Kenya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe Leta yemeye ko ari yo yabasabye mu 2019. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Kanama, sosiyete sivile yagaragaje ko yamaganye yivuye inyuma ko abasirikare ba Kenya baba […]
Paris: Umwe mu bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya Paralympics yaburiwe irengero
Ibiro ntaramakuru by’Abadage (dpa) byatangaje ko iperereza ryatangiye ku ibura ry’umwe mu bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya Paralympics, ihuza abafite ubumuga, mu Bufaransa. Abateguye Imikino Paralympics ya Paris 2024, barimo kuvugana na komite y’igihugu ishinzwe imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda nyuma yo kumenya ibura ry’uyu muntu. Ubu umushinjacyaha afite uruhare muri uru rubanza. […]
RDC yatangije ubukangurambaga busaba ICC gutangiza iperereza ku Rwanda
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangije kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Kanama 2024 i Kinshasa, ubukangurambaga bwiswe “ICC, Ubutabera kuri DRC” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera wungirije, ushinzwe imanza mpuzamahanga, Samuel Mbemba, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa. Asobanura ko binyuze muri iyi gahunda, Guverinoma ishaka kubona mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha […]
Yago yahungiye muri Uganda
Nyarwaya Innocent wamenyekanye mu myidagaduro nyarwanda nka Yago, yatangaje ko yahungiye muri Uganda kubera agatsiko k’abantu avuga ko bashatse kumwica mu myaka ine ishize. Uyu musore wamenyekanye nk’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi yemeje ko yahunze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yanditse ati: “Rwanda nkunda nguhunze ntakwanga, ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mumyaka ine ishize, nkataka ariko nta […]
Uganda irishimira ubufatanye bwayo na RDC mu kurwanya ADF
Uganda irishimira ibimaze kugerwaho mu myaka hafi itatu ishize Ingabo za UPDF zifatanya n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho byiswe ‘Operation Shujaa’ byo kurwanya Inyeshyamba za ADF Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo ikomeje guteza umutekano mucye. UPDF […]
Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gusiragiza abayigamo binyuze mu matangazo

Nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda isohoye itangazo habura iminsi itanu ngo iryo yari yaratangaje mbere rivuga ku gihe amasomo azatangirira ryubahirizwe, abanyeshuri batandukanye bagaragaje ibitekerezo byabo bigaruka ku kunenga amwe mu matangazo y’iyi kaminuza bigamo ahora avuguruzanya ndetse bamwe akanabasiragiza. Impaka n’ibitekerezo by’abanyeshuri bayigamo, byaje kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024, nyuma […]
Perezida Kagame yirukanye ba Ofisiye barimo Maj Gen Nzaramba muri RDF
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazirukanyemo ba Ofisiye babarirwa muri 20 barimo Maj Gen (Rtd) Martin Nzaramba. Maj Gen (Rtd) Nzaramba yahoze ari Umuyobozi w’Ishuri rya Nasho. Muri Kanama umwaka ushize ari muri ba Ofisiye barimo n’abo ku rwego rwa ba Jenerali Umukuru w’Igihugu yari yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru. Itangazo […]