Kenya: Abantu 12 bari bavuye mu birori bapfiriye mu mpanuka y’imodoka

Abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bavuye mu birori by’ababyeyi. Ni impanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye ku kiraro cya Tharaka Nithi, mu muhanda uva ahitwa Meru werekeza i Nairobi muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024 ahagana i saa tatu z’ijoro. Biravugwa ko imodoka yari itwaye abagenzi baturutse […]

Gasabo: Karate mu bato,yabaye igisubizo ku babyeyi akanyamuneza ni kose

Umukino wa Karate ni umwe mu mikino umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi,aho kuri ubu uyu mukino watangiye kwigishwa abakiri bato kugirango bakure bawuzi neza ndetse unabafashe kuzamura urwego rwabo mu kinyabupfura. Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) rikaba rishimira ababyeyi uruhare rukomeye bagaragaza mu gushyigikira abana babo babashishikariza gukunda Karate,bakizezwa ko bazahabwa ubufasha bushoboka […]

Goma: Umuzalendo yishe umugore utwite n’abana be babiri

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Nzeri 2023, umugore utwite yiciwe i Goma mu nkambi ya Bulengo n’umuntu ukekwaho kuba umuzalendo. Abandi bantu babiri bakomeretse nk’uko amakuru aturuka mu nkambi abitangaza. Ibi biravugwa nyuma y’imirambo itatu yabonetse yatwitswe kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 30 Kanama 2024 hafi ya Tujenge, muri Gurupoma ya Basimukinji. Ni […]

Abantu umunani nibo bapfiriye muri Bus Jaguar yerekezaga i Kigali ivuye Kampala

Imodoka ya Bus Jaguar yari iturutse i Kampala yerekeje i Kigali, yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda igeze mu Burengerazuba bwa Uganda mu Karere ka Kalungu ahitwa Kabaale igongana na Fuso nayo ifite ibirango bya Uganda. Iyi Bus amakuru agera kuri BWIZA ni uko ubwo yari ikimara gukora impanuka yibaranguye abantu 8 mu bari bayirimo […]

RDC: Abapolisi bakuru 2 i Kinshasa bahagaritswe bazira guhutaza abadipolomate

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 31 Kanama, Minisitiri w’intebe wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shabani Lukoo, yategetse ihagarikwa ry’agateganyo mu rwego ry’abapolisi bakuru babiri ba Polisi y’igihugu cya Congo (PNC). Aba ni umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe gutabara rya polisi (Légion nationale d’intervention (LNI), Kabeya Tshiani Magnat, na Komiseri wa Polisi ku […]

Ihuriro rya 13 ry’abapolisikazi ryasojwe hibandwa ku bunyamwuga no kwita ku buzima

csm_whatsapp_image_2024-09-01_at_07.07_20_c76e7a6411.jpg

Ihuriro ngarukamwaka rihuza abapolisikazi ryaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ku nshuro ya 13 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama, hagarukwa ku buryo bwo kwirinda indwara nka Kanseri y’ibere n’indwara z’ibyorezo zirimo; Ubushita bw’inkende (Mpox), Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STDs) n’ingamba zo kuboneza urubyaro. Umunsi wa mbere wari waranzwe […]

Sumbu Sita wasimbuye Tshibangu nk’intumwa ya Tshisekedi mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ni muntu ki?

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyizeho Sumbu Sita Mambu nk’intumwa ye Nshya yiharariye mu bibazo bya RDC n’u Rwanda asimbuye Serge Tshibangu. Sumbu Sita Mambu, ufite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Bukavu, afite uburambe bukomeye bw’imyaka irenga 20 akorana n’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane mu turere turimo amakimbirane. Yakoze hagati […]

Amafoto: Perezida Kagame yageze i Bali, muri Indonesia

gwxf5jvxcaev73y.jpg

Perezida Kagame yageze i Bali, muri Indonesia aho yifatanya n’abayobozi batandukanye mu Nama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika yatangiye ku itariki 30 Kanama izarangira kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Nzeri. Iyi nama ibera i Nusa Dua, muri Bali kuva ku itariki ya 1- 3 Nzeri 2024, yitezweho kuzatanga imyanzuro ishobora guhita ishyirwa mu […]

Bwa mbere muri EAC robots zatangiye guseriva ibiryo muri restaurant

1722583709176.png

Restaurant nshya mu murwa mukuru wa Kenya ikomeje kuvugwamo cyane, atari ku biribwa itegura gusa, ahubwo ni ku gashya yazanye mu Karere ko gikoresha robots mu guseriva abakiriya. Muri iyi restaurant iherereye rwagati muri Kileleshwa, agace kaba kuzuye abantu benshi i Nairobi, kuharira bitanga umusogongero w’uko mu minsi iri imbere serivisi zo kwakira abantu zizaba […]

Israel yabonye imirambo 6 y’imbohe zari zarashimuswe na Hamas harimo Umunyamerika

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyabonye imirambo y’abantu batandatu bari bafashwe bugwate na Hamas muri Gaza. Umwe muri bo afite ubwenegihugu bwa Amerika n’ubwa Israel, Hersh Goldberg-Polin. Hersh Goldberg-Polin yari afite imyaka 23 y’amavuko ubwo yashimutwaga na Hamas imusanze mu iserukiramuco ry’umuziki rya supernova ryaberaga muri Israel. Hersh Goldberg-Polin yari mu mazina yamenyekanye cyane kuko […]

Abapolisi bitabiriye amahugurwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bakoze urugendoshuri

whatsapp_image_2024-08-31_at_6.13_32_pm.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye amahugurwa y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUPOC), arimo kubera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, bakoze urugendoshuri rugamije kubongerera ubumenyi mu byaranze amateka y’u Rwanda. Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, […]

Abasirikare ba RDF barenga 5,000 barimo ba Ofisiye bazamuwe mu ntera

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), afatanyije na Minisitiri w’Ingabo bazamuye mu ntera abasirikare barenga 5,000 barimo abarenga 600 bo ku rwego rwa ba Ofisiye. Ba Ofisiye 636 ni bo bazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika nk’uko itangazo Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 […]