Polisi y’u Rwanda n’iya Jordanie zinjiye mu bufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iyUbwami bwa Jordanie, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024 zasinyanye amasezerano y’ubufatanye. Umuhango w’isinya ry’aya masezerano wayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Jordanie, Mazin Abdellah Hilal Al Farrayeh. Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, […]

Ukraine: Kyev yabyutse iraswaho ibisasu biremereye

Ku wa mbere, ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko Uburusiya bwarashe ijoro ryose hakoreshejwe indege zitagira abadereva, zikoresheje misile zo mu bwoko bwa ballistique i Kyev. Ibisasu byinshi byaturikiye mu murwa mukuru wa Ukraine mu rukerera rwo ku wa mbere, abaturage benshi batuye Kyev, ubu bari mu buhungiro. France 24 itangaza ko ubuyobozi […]

Ibyaha by’ubujura no gukubita ni byo byiganje mu mwaka ushize w’ubucamanza

Imibare mishya yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) yerekanye ko ubujura no gukubita ku bushake aribyo byaha byagaragaye cyane mu Rwanda mu mwaka w’ubucamanza wa 2023/2024 (hagati ya Kamena 2023 na Kamena 2024), bingana na 57% by’ibyaha byose byakozwe. Mu gusoza ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana yagaragaje ko ibyo byaha […]

Banki y’Isi yashyizeho umuyobozi mushya w’ishami ryayo mu Rwanda

Banki y’isi yashyizeho Qimiao Fan nk’umuyobozi mushya wayo ku rwego rw’igihugu mu Rwanda, Kenya, Somaliya, na Uganda, guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2024, nk’uko banki yabitangaje kuri uyu wa Mbere. Qimiao Fan asimbuye kuri uyu mwanya Keith Hansen, Umunyamerika, wakoraga iyi mirimo kuva muri Nzeri 2020. Banki y’Isi yagize iti: “Fan ufite uburambe mu […]

Perezida Sassou N’guesso yavuze ku bivugwa ko Congo yagurishije u Rwanda ubutaka

Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville yahakanye ibimaze igihe bivugwa ko igihugu cye cyaba cyaragurishije u Rwanda ubutaka, agaragaza ko ibivugwa ari ibinyoma bishingiye kuri Politiki. Abanye-Congo by’umwihariko abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe botsa Leta ya kiriya gihugu igitutu, bayishinja kugurisha u Rwanda ubutaka. Inkuru zerekeye ubu butaka kandi zanasamiwe hejuru n’abanya-Repubulika Iharanira […]

Bali: Perezida Kagame yerekanye akamaro Afurika na Indonesia bifitiye Isi

gwcny15wqaanymn.jpg

Muri gitondo cyo kuri uyu wa Mbere i Bali, Perezida Kagame yifatanije n’abandi Bakuru b’ibihugu na Guverinoma mu nama ku bufatanye buhuriweho n’abafatanyabikorwa mu nama ihuza Indonesia na Afurika (IAF2024) yakiriwe na Perezida Joko Widodo. Muri iyi nama Perezida Kagame yatanze ingero z’uburyo bwo guteza imbere ubufatanye bufatika hagati ya Afurika na Aziya, cyane cyane […]

Indoneziya: Umwana w’imyaka 14 yaburiwe irengero mu misozi miremire

Umwana w’imyaka 14 witwa Thibault, wari mu biruhuko ku kirwa cya Bali giherereye mu gihugu cya Indoneziya, hamwe na nyina n’abavandimwe be babiri baturuka mu Bufaransa, yatakariye ku musozi wa Batukara ubwo yakomezaga kuzamuka umwe mu misozi ibiri miremire iri muri icyo kirwa. Kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubufaransa i Djakarta, […]

Tshisekedi yemereye u Bushinwa gukomeza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, Perezida Félix Tshisekedi, yagiranye inama na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping i Beijing mu nama ya 2024 y’ihuriro ry’ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika, FOCAC, (Summit of the Forum on China-Africa Cooperation). Tshisekedi yahuye na Xi Jinping maze impande zombi zemeranya ubufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi, amhhugurwa, n’ububanyi n’amahanga […]

Ese ibyo bakuvugaho ni ukuri?

Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati: “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri,namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.” (Yohana 8:31,32) Ukuri n’iki, ni gute wamenya ukuri ku byo wumva? Ese ibyo wumva abantu bavuga byose n’ukuri? Oya, buri wese atanga ibitekerezo ku mirebereye. Ese inama zose wumva abantu baguha, n’ukuri? Ese, inyigisho […]

Haiti: Igipolisi cya Kenya cyasabye ibyigomeke kuyamanika mbere y’ibikorwa kigiye gutangiza

Ubutumwa mpuzamahanga buyobowe na Kenya muri Haiti (MSS) bwahamagariye udutsiko tw’abagizi ba nabi two muri iki gihugu kwiyegurira abayobozi. Mu makuru agezweho kuri ubwo butumwa, iryo tsinda ryavuze ko nyuma yo kubona izindi modoka n’ibindi bikoresho, bazakora ibikorwa byo gusukura i Delmas, Bel-Air, Solino, no mu nkengero zaho kugira ngo barandure burundu udutsiko. Ibi bikorwa […]

Madagascar yemeje itegeko ryo gukona abazajya basambanya abana

Leta ya Madagascar yamaze kwemeza itegeko ryo gukona hakoreshejwe kubaga umuntu wese uzajya ahamwan’icyaha cyo gusambanya umwana. Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo sena ya Madagascar yatoye inemeza iri tegeko, mbere yo kuryoherereza Perezida Andry Rajoelina wagombaga kurisinya mbere yo gutangira gushyirwa mu ngiro. Nyuma y’impinduka zimwe zarikozwemo mu cyumweru, kuri ubu iri tegeko ryamaze guhabwa […]

Abakobwa bakora muri “Saloon de Coiffure” barashinjwa ubwambuzi bakorera abagabo

Bamwe mu bagabo bo mu Rwanda bemeza ko abakobwa bakora mu nzu bogosheramo(Saloon de Coiffure) cyane abakarabya mu mutwe abantu baba bamaze kwiyogoshesha, bahohotera abagabo bigatuma batakaza amafaranga menshi mu buryo butapanzwe, ibyo bamwe bafata nk’ubwambuzi. Bamwe mu baganiriye na BWIZA bavuga ko ibi babishingira ku buryo abakobwa bakora mu nzu bogosherwamo bita ku bagabo […]

Imfungwa nyinshi zarashwe mu cyico zigerageza gucika gereza ya Makala

Imfungwa zibarirwa muri mirongo zarashwe mu cyico izindi zibarirwa mu magana zirakomereka, ubwo zageragezaga gutoroka gereza Nkuru ya Makala. Iyi gereza iherereye i Kinshasa ni yo nini kurusha izindi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imfungwa zibarirwa mu 15,000 zirimo abasirikare barenga 4,000 ni zo ziyifungiyemo n’ubwo yo ubwayo ifite ubushobozi bwo kwakira izibarirwa mu […]

I Goma hari bushyingurwe imibiri 200 y’abahitanywe n’intambara

Serivisi ishinzwe protocol ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko kuri uyu wa Mbere taliki 02 Nzeri2024, hari bushyingurwe imibiri 200 y’abantu bahitanywe n’intambara. Ubuyobozi bw’iyi Protocole, buvuga ko ari igikorwa cyiza kubera kuri kuri Stade de l’unite de Goma, iherereye mu mu mujyi wa Goma, mu masaha ya mugitondo. Biteganyijwe ko abizitabira […]

Perezida Zelensky avuga ko ibitero by’u Burusiya byatangiye kubakomerana

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibintu byatangiye kubakomerana nyuma y’ibitero by’u Burusiya bikomeje kwisukiranya. Inzobere mu bya gisirikare Mykhaylo Zhyrokhov yaburiye ko Ukraine ko nibatakaza Pokrovsk, umurongo w’imbere wose wo ku rugamba uzahirima. Uburusiya bwakomeje gutera intambwe ikomeye muri iyi minsi iteje inkeke kuruta ibyo Ukraine yagezeho mu gitero […]

Kinshasa: Urusaku rw’amasasu hafi ya gereza nkuru ya Makala

Kuva mu ma saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Mbere, humvikanye amasasu hafi y’icyahoze ari gereza nkuru ya Makala, iherereye muri komini ya Selembao, i Kinshasa kuri Avenue de la Libération, yahoze ari 24 novembre. Amakuru agera kuri Mediacongo.net avuga ko “abagabo batamenyekanye bafunze Avenue du 24 Novembre yerekeza i Molard, naho abandi batera […]

Uganda: Hamenyekanye umwirondoro w’umunyarwandakazi wapfiriye mu mpanuka ya Bus

Umwirondoro w’umunyarwandakazi umwe niwe wamenyekanye ko ari mu baguye mu mpanuka ya Bisi ya Jaguar yakoreye i mpanuka mu muhanda Kampala – Masaka iza mu Rwanda. Amakuru avuga ko umunyarwandakazi witwa Akaliza Aline ari umwe mu baguye mu mpanuka yabaye kuwa 01 Nzeri 2024 ahagana mu rukerera. Iyi bus yari ifite purake UBP 964T. Uyu […]

Uwabujijwe kuba nyampinga wa Afurika y’Epfo kubera ubwenegihugu yatsindiye muri Nigeria

Chidimma Adetshina washidikanweho ku bwenegihugu bwe agahatirwa kuva mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo, yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Nigeria. Adetshina yasutse amarira y’ibyishimo ubwo yatangazwaga ku wa gatandatu ko ari we ‘Miss Universe’ wa Nigeria. Nyuma y’ibyumweru agarukwaho cyane mu bitangazamakuru, uyu munyeshuri w’imyaka 23 wiga amategeko kuri kaminuza yagize ati: “Iri kamba […]