Kirehe:Umuyaga wasambuye ibyumba 11 by’amashuri

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba by’amashuri 11. Ibi byabereye mu murenge wa Nyarubuye,Akagari ka Nyarutunga ku ishuri rya GS Migongo mu karere ka Kirehe. Nzirabatinya Modetse,Meya wungirije ushinzwe iterambere r’ubukungu mu Karere ka Kirehe yavuze ko ubu batangiye ibikorwa byo kureba uko basana […]

Rubavu: Hari amashuri 11 ya Nyakiliba yafunzwe, yakoreraga mu bipangu nta byangombwa agira

Mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyakiliba hari amashuri 11 atazakingura imiryango bitewe n’uko yakoraga ntabyangombwa afite ndetse aya mashuri akaba yakoreraga ahantu bigaragara ko hadakwiriye kuba ishuri mu bipangu by’abantu. Mu itangazo BWIZA ifitiye Kopi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba yandikiye ababyeyi ababurira, Ati:”Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiliba,bushingiye ku nama zitandukanye zakozwe ndetse n’ibaruwa […]

Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports

Haruna Niyonzima yemeje ko yamaze gutandukana na Rayon Sports, nyuma y’igihe gito yari ayimazemo. Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yari yerekeje muri Rayon Sports yari yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe. Baba Muzazi utari wagakiniye Murera umukino n’umwe mu marushanwa yemewe, yafashe icyemezo cyo gutandukana na yo nyuma yo “kutubahiriza […]

Biraza gucamo: Nduhungirehe ku izahuka ry’umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatanze icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe warazambye ushobora gusubira mu buryo. Nduhungirehe yabikomojeho kuri uyu wa Gatandatu yifashishije urubuga rwa X. Yasubizaga umwe mu bakoresha uru rubuga witwa Dr Dash wagaragaje ko yifuza kubona ifoto nk’iyafashwe Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we […]

Amavubi yitegura Nigeria yatsinze Police FC mu mukino wo kwipima

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Police FC igitego 1-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yahuriyemo kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro. Igitego cya Ruboneka Jean Bosco usanzwe akinira APR FC ni cyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino w’iminota 50. Ni umukino umutoza Torsten Frank Spittler yakoreshejemo abakinnyi […]

Rutsiro: Abahawe Girinka bakazakwa ku mpamvu batasobanuriwe baratabaza

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro batabaza Ubuyobozi bwo hejuru ngo bubarenganure, nyuma yo kwakwa n’ubuyobozi Inka bahawe muri gahunda ya Girinka, bakavuga ko bazatswe mu buryo batasobanuriwe. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Umurenge bwabiteye utwatsi ko iki kibazo butigeze bukigezwaho. Aba baturage bavuga ko izi nka bari bazimaranye imyaka ibiri, bazitaho bagasaba […]

Aba Motari ntibemerewe gutwara abagenzi n’imizigo ibabangamiye

Gutwara umugenzi n’umuzigo bigaragara ko ari mu nini kuri moto ntibyemewe aho biba bigaragara ko uwo muzigo abangamiye umugenzi n’ibindi binyabiziga bikoresha umuhanda. Ibi Polisi y’u Rwanda yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, mu nama yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, […]

Muri Nyungwe habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga

Imodoka yavaga i Kigali yerekeje i Rusizi yo mubwoko bwa Daihatsu yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yakoze impanuka igeze mu ishyamba rya Nyungwe. Iyi mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa 6 Nzeri 2024,nimugoroba,bibera mu Murenge wa Kitabi,Akagari ka Kagano,aho iyi modoka yabuze feri ikarenga umuhanda. SP Kayigi Emmanuel yagize ati: “Uwari uyitwaye yatabawe n’Ingabo […]

Abasirikare 22 ba RDF basoje amahugurwa bahawe na Rwanda Forensic Institute, RFI

Hasojwe amahugurwa y’abantu 22 barimo Abashinjacyaha b’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, Abagenzacyaha ndetse n’Abacamanza, bahuguwe mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga. Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, yabereye mu Mujyi wa Kigali yateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Institute (RFI). Muri aya mahugurwa, abayitabiriye bahawe […]

Minisitiri Sarah Mateke Nyirabashitsi yapfuye

Sarah Mateke Nyirabashitsi wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi. Nyirabashitsi ukomoka i Kisoro asanzwe ari umukobwa wa Philemon Mateke wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda Ushinzwe ubutwererane n’akarere ubwo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wari warazambye. Amakuru y’urupfu rw’uyu mudamu w’imyaka 50 y’amavuko […]

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare RDC yasinyanye n’u Bushinwa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Bushinwa ku wa Gatanu byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, akaba agamije kongerera ubushobozi igisirikare cya Congo (FARDC). Ku ruhande rwa RDC ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Guy Kabombo Muadiamvita umaze iminsi i Beijing aho we n’abandi bategetsi bajyanye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Aya […]

Minisitiri Mwiimbu yacanye umuriro ku badepite bashinje u Burundi guha Zambia ibigori biroze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’umutekano w’imbere muri Zambia, yacanye umuriro ku badepite ba Zambia baheruka kugaragaza impungenge z’uko ibigori iki gihugu cyemerewe na Leta y’u Burundi bishobora kuba biroze. Mu kwezi gushize ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasuraga Zambia, yemereye iki gihugu imfashanyo ya toni 5,000 z’ibigori mu rwego rwo kukigoboka kubera amapfa adasanzwe […]

Perezida Kagame yunamiye Assefa wamuhagarariye nka se mu bukwe bwe

Perezida Paul Kagame yunamiye Araya Assefa wamuhagarariye nka se umubyara ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bari bakoze ubukwe. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri ni bwo urupfu rw’uyu mukambwe wari ufite imyaka 89 y’amavuko rwamenyekanye. Perezida Kagame mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwa X asubiza uwitwa Calvin Mutsinzi wabikaga urupfu rw’uriya mukambwe, […]