Kayonza: Abatuye Ndego bagiye kubakirwa ibikorwa remezo bifuzaga

img_20240916_173447__1000_x_600_pixel_.jpg

Mu mwiherero w’abayobozi bo mu karere ka Kayonza wabereye mu karere ka Ngoma mu mpera z’icyumweru gishize , hafashwe ingamba zo kwihutisha imishinga igamije kwihutisha iterambere ry’umuturage muri ako karere mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage .Ubuyobozi bwatangaje ko Umurenge wa Ndego uzitabwaho by’umwihariko hagamijwe guhindura imibereho y’abawutuye. Mu nkuru ya BWIZA muri 2015 […]

Rubavu:Umugore yafatanywe amacupa 418 ya mukorogo

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu bikorwa byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Karere ka Rubavu, umugore w’imyaka 37 y’amavuko, wari ufite amacupa 418 yo mu bwoko butandukanye bw’amavuta yo kwisiga yangiza, uruhu azwi ku izina rya Mukologo. Yafatiwe mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Gikombe, mu murenge wa […]

Ba Diregiteri barusha imbaraga Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho

Kuva Minisiteri y’Uburezi yatangaza amabwiriza ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano yagombaga gutangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023 ariko ntiyubahirizwe,NESA yongeye kwiyama ibigo. Icyo gihe Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta, ay’incuke, abanza […]

Rubavu: Abakora ubuzunguzayi badukanye undi muvuno

0023d4c9-8d5e-47c3-bf95-15b9db55a63c.jpg

Abakoraga ubucuruzi bw’akajagari (ubuzunguzayi) mu karere ka Rubavu bavuga ko nyuma yo guhigwa bukware n’inzego zishinzwe umutekano, bigiriye inama yo kujya kubukorera mu mujyi wa Goma, uhana imbibi n’uwa Gisenyi. Aba baturage biganjemo ab’igitsina gore bakoraga ubucuruzi bwo kugenda bikoreye ibyo bacuruza ku mutwe, bose icyo bahuriraho ni uko babukora ngo bashakishe amaramuko. Icyizanye Justine, […]

Tshisekedi yitabaje abacanshuro bo muri Israel

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amaze igihe yaritabaje sosiyete ya gisirikare yo muri Israel kugira ngo ijye imucungira umutekano ndetse inatoze umutwe w’abasirikare bashinzwe kumurinda. Ku wa 20 Kamena ubwo Tshisekedi yari mu mujyi wa Lubumbashi, ni bwo yagaragaye arinzwe n’abagabo b’abazungu bari bambaye imyambaro ya gisirikare ariko itariho ibirango […]

Burundi: Umupolisi mukuru yafatiwe mu cyuho ari kwiba lisansi kuri station

Brigadiye wa polisi ukorera kuri sitasiyo ya polisi ya Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Burundi) yafashwe n’inzego z’ubutasi yiba lisansi kuri sitasiyo yo mu murwa mukuru wa Komini ya Rugombo mu ijoro ryo ku itariki ya 13 rishyira ku itariki ya 14 Nzeri. Abaturage basabye ibihano bikomeye kuri uyu mupolisi na […]

U Burusiya buravuga ko bwambuye Ukraine imidugudu 2 mu karere kayo ka Kursk

Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya bwatangaje ko ingabo zabwo zongeye kwigarurira imidugudu ibiri yo mu burengerazuba bw’Umujyi wa Kursk iyambuye Ukraine, bukomeza ibyo Moscou ivuga ko ari igitero gikomeye cyo gusubiza inyuma Ingabo za Ukraine aho. Kuva ku itariki ya 6 Kanama, Ingabo z’u Burusiya zihanganye n’Ingabo za Ukraine mu karere ka Kursk, ubwo […]

Umusenateri uzahagararira Umujyi wa Kigali muri Sena yamenyekanye

Senateri Nyirasafari Espérance kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri, yatorewe guhagararira Umujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena. Nyirasafari wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Sena, yatowe ku majwi 63 ahigitse Mfurankunda Pravda, Katusiime Hellen na Nkubito Edi Jones bari bahatanye. Mfurankunda ni we wamuguye mu ntege n’amajwi 28, […]

Kera kabaye Gare ya Nyanza igiye kubakwa

Gare ya Nyanza ni imwe mu zimaze igihe zivugisha abaturage bitewe n’uko bamwe bajyaga banavuga ko iyi wagirango ntabwo ari gare ahubwo wagirango ni imbuga y’umuturage. Kuri ubu bikaba byamaze gutangazwa ko iyi gare ibikorwa byo kuyubaka biratangira mu mwaka utaha wa 2025,kuko inyigo n’ingengo y’imari byose bihari. Hari abo usanga bagira bati :“Gare ni […]

Hatangiye kumvwa ubujurire bwa Mugimba wahamijwe ibyaha bya jenoside

Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Nzeri 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Jean Baptiste Mugimba wakatiwe imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside. Jean-Baptiste Mugimba yakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) n’ Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi […]

Nta muntu uzagutwara umukunzi wawe numwandikira ubu butumwa

Mu rukundo hari utuntu duto duto ukorera umukunzi wawe ntabe yakwibagirwa cyangwa ngo agusimbuze undi. Guha ubutumwa bugufi umukunzi umwifuriza ijoro ryiza ni kimwe muri ibyo bikorwa, mwaba mukundana cyane cyangwa byoroheje, yaba ari kure yawe cyangwa mubonana kenshi. Dore bumwe mu butumwa buzatuma ubasha kwigarurira umutima w’umukunzi wawe ndetse bukazamutera guhora amwenyura igihe agutekereje: […]

Nigeria: Umwuzure watumye imfungwa hafi 300 zitoroka Gereza ya Maiduguri

Kuri iki Cyumweru, abayobozi ba gereza bavuze ko imyuzure ikabije yasenye inkuta za Gereza ya Maiduguri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, bituma imfungwa 281 zitoroka. Umuvugizi w’ishami rishinzwe amagereza muri Nigeria, Umar Abubakar, mu itangazo rye, yavuze ko imfungwa zirindwi mu zatorotse zafashwe mu bikorwa by’inzego zishinzwe umutekano. Abubakar ati: “Umwuzure wamanuye inkuta z’ibigo ngororamuco […]

Luanda: RDC yaba yitambitse gahunda yo gusenya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner, biravugwa ko yateye utwatsi gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, Congo na Angola baherukaga kwemeranyaho. Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri ni bwo uriya mukuru wa dipolomasi ya Congo yari yahuriye na bagenzi be b’u Rwanda na Angola i […]

Kenya: Abana 11 bakomerekeye mu mirwano yadutse hagati y’abanyeshuri

Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi boherejwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Dagoretti i Nairobi nyuma y’intambara hagati y’amatsinda abiri y’abanyeshuri kuri iki kigo. Polisi yavuze ko byibuze abanyeshuri 11 bakomeretse ubwo barwaniraga mu mukino wa basketball bakinaga. Ibi byabaye ku Cyumweru nimugoroba ariko bikomeza nijoro bihinduka intambara y’amadini. Ubwo amatsinda yakoresheje inkoni n’amabuye mu guhangana […]

UK: Abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda mu kaga gakomeye mu bigo bafungiwemo

Gufatwa bunyamanswa kw’abimukira bari bakusanyirijwe koherezwa mu Rwanda muri gahunda yashyinguwe na guverinoma nshya y’u Bwongereza, kwashyizwe ahagaragara mu buhamya bwatanzwe n’abakozi bo mu biro by’umutekano w’imbere mu gihugu bugaragaza ko ingufu z’umurengera zakoreshejwe ku bimukira. Inyandiko z’imbere zagaragarijwe Observer and Liberty Investigates binyuze mu Itegeko ry’ubwisanzure bwo guhabwa amakuru zigaragaza ingero enye zanditswe z’abimukira […]

RDC: Umudepite wo muri Walikale arasabira Abawazalendo kwinjizwa mu nzego z’umutekano

Depite Willy Mishiki ashyigikiye kwinjiza abarwanyi ba Wazalendo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Polisi y’igihugu, ndetse no mu nzego z’ubutasi. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 14 Nzeri i Kinshasa, uyu mudepite ku rwego rw’Igihugu watorewe i Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, asobanura ko uku kwishyira hamwe […]

Charles Onana wakunze gukingira ikibaba leta ya Habyarimana agiye kuburanishwa

Kuva mu kwezi gutaha k’Ukwakira, i Paris mu Bufaransa hazatangira kuburanishwa urubanza umunya-Caméroun Charles Onana unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aregwamo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu Ugushyingo 2019 ni bwo Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF), watanze ikirego mu bushinjacyaha bwa Repubulika muri Parike ya Paris, urega uriya mugabo usanzwe ari umwanditsi. […]

Donald Trump yongeye kurusimbuka

Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahungishijwe igitaraganya, avanwa ku kibuga cye akoreraho siporo, cyitwa Trump National Golf Club, kiri muri West Palm Beach muri Leta ya Florida, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwahumvikaniye. Byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, aho Trump yahise ahavanwa igitaraganya agahungishwa. Umuvugizi […]