Iburengerazuba: Abaturage baciye mu rihumye ubuyobozi bangiza ibidukikije karahava

2411504d-f416-4342-8a05-bb994408c425.jpg

Abaturage bo mu ntara y’iburengerazuba baturuka mu mirenge ya Musasa, akagari ka Musasa na Gihango ho mu kagari ka Ruhingo mu karere ka Rutsiro baciye mu rihumye ubuyobozi bigabiza ibirwa byo mu turere twa Rutsiro na Karongi barabihinga karahava, bifatwa nko kuba bageramiye ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Iki gikorwa cyo kwangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kigiye kumara […]

Perezida wa Sena “Dr Kalinda François Xavier” ni muntu ki?

Dr Kalinda François Xavier,yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga, Phd, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yavanye mu gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa. Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Mu mirimo ye, yakunze kwigisha aho yavuze ko yamaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u […]

Dr Kalinda yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024, Dr Kalinda François Xavier yongeye gutorerwa kuba Perezida w’umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Igikorwa cyo gutora Perezida wa Sena na ba Visi-Perezida be cyakurikiye umuhango wo kurahira w’abasenateri 20 baheruka gutorerwa no kugenwa kwinjira muri Sena. Perezida Paul Kagame ni we wakiriye […]

Goma: Haravugwa imirwano ikaze hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’Abawazalendo

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Nzeri 2024, haravugwa imirwano ikaze, hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba basanzwe bafatanya z’Abawazalendou mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano yaba ifitanye isano no kugenzura bariyeri nyinshi basoresherezaho mu buryo butemewe nku muhanda uhuza […]

Sudani: Leta yatangije ibitero bikaze byo kwigarurira ibice byafashwe na RSF i Khartoum

Kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Sudani cyagabye ibitero by’imbunda za rutura n’ibitero by’indege mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe zishaka kwigarurira uduce twafashwe n’ingabo z’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) mu ntangiriro z’intambara imaze amezi 17 mu gihugu. Abatangabuhamya bavuze ko amabombe yarashwe ndetse haba imirwano mu gihe ingabo za leta zageragezaga kwambuka ikiraro […]

FARDC ikomeje guhiga rwihishwa Gen Omega wa FDLR ngo imwivugane

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko imaze iminsi ihiga rwihishwa Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora igisirikare cy’umutwe wa FDLR, kugira ngo imwivugane. Iyi FDLR imaze igihe ifatanya n’ingabo za Congo mu ntambara zimaze imyaka hafi itatu zihanganyemo n’umutwe wa M23, nk’uko raporo zitandukanye z’impuguke za Loni kuri Congo zibigaragaza. Amakuru avuga ko ku wa […]

U Burundi bwagaragaje ubushake bwo kohereza ingabo muri Haiti

U Burundi bwagaragaje ubushake bwo gutanga umusanzu mu kugarura umutekano muri Haiti binyuze mu kohereza itsinda ry’abasirikare bo kubungabunga amahoro. Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi ku rubuga nkoranyambaga X, nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Albert Shingiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau kuwa 23 Nzeri i New York. Iki cyifuzo […]

Musanze: Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we akoresheje ishoka dosiye iri mu bushinjacyaha

Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye umugabo w’imyaka 61 ukekekwaho kwica umugore we amutemesheje ishoka. Ubu bwicanyi bwabaye ku italiki ya 22/09/2024 ahagana saa tatu n’igice (21h30’) z’ijoro mu Mudugudu wa Cyave, Akagari ka Rushara, Umurenge wa Nemba, mu Karere ka Burera. Kuri iyo taliki, Uyu mugabo n’umugore we bagiye mu bukwe bw’ umuturanyi […]

Abamotari bafite moto zafashwe Polisi yongeye kubahanura

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’Abamotari, basabwe kwisubiraho birinda amakosa bakunze gukora akabangamira urujya n’uruza ndetse agateza n’impanuka. Ni ubutumwa bwagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, ubwo yaganirizaga abakora uyu mwuga ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano […]

Benin: Haburijwemo Coup d’etat yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu

oswald-homeky-et-olivier-boko.jpg

Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha wihariye w’Urukiko ushinzwe guhashya ibyaha by’ubukungu n’iterabwoba (CRIET), ngo uwahoze ari minisitiri n’umucuruzi ukomeye begereye Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Benin, bamuha amafaranga, bagamije gutegura coup d’etat yagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu uza. Uyu musirikare ariko ibi yaba yarabyanze . Muri Bénin, nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha udasanzwe wa CRIET, Mario Métonou, […]

Gabon: Umwana w’imyaka 15 afunzwe azira kwihehesha umupira uriho ifoto ya perezida

Kuva ku wa Mbere, itariki ya 23 Nzeri, umwana w’imyaka 15 y’amavuko ari mu maboko ya polisi i Port-Gentil, umurwa mukuru w’ubukungu w’igihugu cya Benin, nyuma yo gushyira amashusho kuri Facebook ku giti cye yihehesha t-shirt iriho ifoto ya Perezida w’Inzibacyuho, Brice Clotaire Oligui Nguema. Igikorwa cy’uyu mwana kikaba cyarakaje abantu benshi muri Gabon. Iyi […]

Rubavu: Urukingo rw’icyorezo cy’ubushita bw’inkende rurabona umugabo rugasiba undi

95cc7de1-bf8d-499c-89d2-591448029930.jpg

Abakora uburaya mu karere ka Rubavu basaga 40 nibo bamaze guhabwa urukingo rw’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (MonkeyPox), mu gihe abarukeneye barenga ibihumbi 3500. Aba bakora uburaya mu karere ka Rubavu, baganiriye na BWIZA bavuga ko ikibateye impungenge ari ukubona urukingo rw’icyorezo cy’ubushita bw’inkende. Uyu twahinduriye izina akitwa (Afissa), akorera uburaya mu mirenge ya Kanama, Nyakiliba na […]

RDF na TPDF bashimangiye ubufatanye mu by’umutekano

Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Brigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), ku wa Gatatu zahuriye mu nama yari igamije gukemura ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka ndetse no gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi. Ni inama yabereye i Karagwe muri Tanzania, ikaba yarabaga ku nshuro ya 11. Abasirikare bayitabiriye basuzumiye hamwe intambwe imaze […]

Arusha: Haratangira kumvwa urubanza RDC yarezemo u Rwanda

Urubanza Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda imbere y’Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACJ) ruratangira kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Nzeri i Arusha, muri Tanzania. Kinshasa ishinja Kigali gutera uburasirazuba bwa Congo ndetse n’ibyaha by’intambara binyuze mu kwigomeka kwa M23. Muri uru rubanza rutangira uyu munsi, Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa […]

Pakistan: Imirwano hagati y’Abashiya n’Abasuni yiciwemo 20 benshi barakomereka

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Nzeri, abayobozi bavuze ko ubushyamirane bukabije hagati y’Abashiya (Shiites) n’Abasuni (Sunnis), ibice bibiri bigize idini ya Islam bifite imyumvire itandukanye, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pakistan bwahitanye abantu barenga 20 abandi benshi barakomereka. Imirwano ikomeje kuba, ituruka ku makimbirane ashingiye ku butaka, yadutse mu minsi itanu (ubu ibaye itandatu) ishize […]

New York: Tshisekedi yingingiye amahanga guhana u Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gutakambira Umuryango Mpuzamahanga awusaba gufatira u Rwanda ibihano. Tshisekedi yasabye ibi bihano ku wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iyi mbwirirwaruhame y’amapaji 12, ingingo yerekeye ikibazo […]

Ihindagurika ry’ikirere ryagize ingaruka ku musaruro mbumbe-BNR

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka. Ivuga ko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu, GDP wazamutse ku 9.8%, mu gihe mu mwaka ushize mu mezi atandatu yabanje uyu musaruro wari wazamutse kuri 7.7%. Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko icyatumye […]

Kwita izina abana 22 b’ingagi bizitabirwa n’abantu ibihumbi 32

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), cyatangaje ko abana b’Ingagi 22 ari bo bazitwa amazina ku nshuro ya 20 mu muhango uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024. Uyu muhango uzabera aho usanzwe ubera mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, ukaba uzitabirirwa n’abantu bagera ku bihumbi 32. Abana b’ingagi 395 nibo bamaze guhabwa amazina,bazaba bakurikirwa n’abandi 22 bazahabwa […]