Ndayishimiye bivugwa ko akomeje kwitegura intambara yasuye abasirikare bari ku ikosi (Amafoto)

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri yasuye ku ikosi bamwe mu basirikare bakomeje guhabwa imyitozo ibategurira kwinjira mu gisirikare cy’u Burundi. Abo Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye nk’uko Perezidansi y’u Burundi yabitangaje ni abakomeje gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Camp Mabanda giherereye mu ntara ya Makamba. Iki kigo […]
Mu Rwanda habonetse abarwayi banduye icyorezo cya Marburg

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye yavuze ko hagikorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, yungamo ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye. MINISANTE yavuze ko “hatangiye igikorwa […]
Ubwato bw’intambara bw’u Bushinwa bwarohamye bukiri kubakwa
Abayobozi bakuru mu gisirikare cya Amerika kuri uyu wa Kane batangarije Associated Press na Reuters ko ubwato bw’intambara bw’u Bushinwa bushya bukoresha ingufu za nikereyeli bwarohamye bukiri kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka . Amashusho ya satelite yerekana ko ubu bwato bugendera munsi y’amazi buzwi nka submarine bushobora kuba bwararohamye hagati ya Gicurasi na Kamena nk’abayobozi […]
Rulindo: Umugeni ari mugahinda nyuma yo gutegereza umusore agaheba
Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kisaro, mu mudugudu wa Gitete haravugwa inkuru y’umukobwa wategereje umusore wari kuza gusaba no gukwa bagaheba. Ubu bukwe bwapfuye ku wa Kabiri,tariki ya 24 Nzeri 2024, nibwo iwabo w’umukobwa imyiteguro yari yose bategereje umusore ko aza gusaba akanakwa uyu mukobwa witwa Uwayezu Angelique,kuko byari biteganyijwe ko basaba bakanakwa,nyuma bakazakorera umurenge […]
Umufatanyabikorwa ushoboye
Ninde usubizwa igihe umusore cyangwa umukobwa ashatse, ni umubyeyi ? Cyangwa ni umwana ? Uraza kumbwira wenda ko ari umwana, ariko navuga ko ari umubyeyi. Kuko uhereye umunsi uwo mwana avuka, umubyeyi yatangiye gutekereza kuri uwo munsi w’ubukwe, n’ibyo yamukoreye byose ni ukugira ngo azavemo umugabo cyangwa umugore ushimishije. Uwo munsi, umubyeyi agera ku ntego […]
Arusha: U Rwanda rwasabye urukiko (EACJ) gutera utwatsi ibirego bya RDC

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ubutabera ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwatangiye kumva ibyifuzo biva mu rubanza rwatanzwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo irega Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane abera muri Kivu y’Amajyaruguru. DRC irashinja u Rwanda ibikorwa by’ubushotoranyi bivogera ubusugire bwayo , ubusugire bw’intara zayo Kandi ngo bigahungabanya umudendezo muri […]
Hangijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga byafashwe bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), bangije ibikoresho by’ikoranabuhanga n’iby’amashanyarazi byafashwe bitujuje ubuziranenge. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Gashora mu kagari ka Ramiro, mu kigo cyagenewe gushyirwamo imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Enviroserve Rwanda), ku gicamunsi cyo […]
Israel yakajije umurego mu ntambara nyuma yo gusabwa agahenge
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yabwiye igisirikare cy’iki gihugu gukomeza kurwanya n’ingufu zose umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah, n’ubwo Amerika n’abandi bafatanyabikorwa basabye ko bahagarika imirwano. Minisiteri y’ubuzima ya Liban yavuze ko ku wa Kane byibuze abantu 92 baguye mu bitero by’indege bya Israel mu gihe abandi magana bamaze kwicwa kuva ibitero byafata intera […]
Meya Eric Adams wa New York abaye uwa mbere ukurikiranweho ibyaha ari mu kazi
Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams, yashinjwe n’ubushinjacyaha bwa Leta uburiganya, ruswa no kwakira impano zitemewe z’abanyamahanga. Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego, Adams yakiriye inkunga yo kwiyamamaza mu buryo butemewe yahawe n’abacuruzi b’abanyamahanga ndetse n’umuyobozi muri Turkiya. Adams kandi bivugwa ko yemeye ibindi nko kwishyurirwa urugendo ruhenze kugira ngo nawe azagire icyo akora, kandi […]
Rubavu: Polisi yamufashe atwaye mu modoka imifuka 40 y’urumogi
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wari utwaye mu modoka imifuka 40 y’ikiyobyabwenge cy’urumogi. Yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Nzeri, ahagana saa cyenda n’igice, mu mudugudu wa Kivu, akagari ka Nengo mu murenge wa Rubavu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police […]
U Rwanda rwaraye rwakiriye abimukira 119
U Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ku wa Kane bakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro 119 baturutse muri Libya. Abaraye bakiriwe bagize icyiciro cya 19 cy’abo u Rwanda rumaze kwakira. Abaraye bageze i Kigali barimo abanya-Sudani 41, abanya-Eritrea 36, abanya-Somalia 12, abanya-Ethiopia 17 n’abanya-Sudani y’Epfo 13. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa […]
NESA yasubije abarimu bakosoye ibizamini bya Leta batarahabwa agahimbazamusyi kabo
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko kiri gukora ibishoboka ngo gikemure ikibazo cy’abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/25 ariko bakaba batarahabwa agahimbazamusyi ibagomba. NESA yatangaje ibi, nyuma y’uko hari abarimu bamaze iminsi binubira kuba bagenzi babo barabonye amafaranga na ho bo akaba atarabageraho. Itangazo rihuriweho NESA na Koperative […]
Perezida Kagame yasabye abasenateri kwegera abaturage ntibarindire interineti
Ku gicamunsi cyo ku wa 26 Nzeri 2024, mu muhango wo kwakira indahiro z’abasenateri bashya muri Sena y’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko harambiranye imvugo zumvikana ku mbuga nkusanyamakuru z’abaturage bavuga ko batabaza. Umukuru w’igihugu yagaragaje ko igituma abaturage bumvikana basaba gutabarwa ari uko abayobozi baba batabegereye ngo babakemurire ibibazo mu maguru […]