Inzu ifasha abahanzi (Kina Music) yasinyishije umuhanzikazi mushya
Umuhanzikazi Irahari Uwase Soleil uzajya akoresha izina ryo ku rubyiniro rya Zuba Ray yatangiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, aho yahise ashyira hanze indirimbo “Igisabo”. Mu itangazo iyi nzu ya Kina Music yageneye abanyamakuru, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Nzeri 2024, bavuze ko uyu muhanzikazi mushya basinyishije afite imyaka […]
Nyarugenge: Batandatu bakekwaho kwiba imodoka,dosiye yageze mu bushinjacyaha
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwakiriye dosiye iregwamo abantu 6 bishyize hamwe bakora agatsiko ko kwiba imodoka z’abantu batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali. Ako gatsiko kagiye gakodesha imodoka z’abantu batandukanye nyuma bagahimba indangamuntu na Carte Jaune z’imodoka, bakazigurisha biyitiriye umwirondoro n’isura byo ku ndangamuntu za ba nyir’imodoka. Ako gatsiko gakurikiranyweho ibyaha bikurikira bitatu […]
Rwamagana: Abashoferi bishyuriye abatishoboye 100 mituweli banatanga umukoro
Nyuma y’umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Kabuye mu kagari ka Cyanya , mu Murenge wa Kigabiro,Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 ,abashoferi bibumbuye mu itsinda ryitwa Rwamagana drivers bahaye ubwisungane abaturage batishoboye 100. Mu butumwa bwatanzwe na Gasana Ally,uhagarariye abashoferi bavuka mu karere ka Rwamagana yasabye abafite ubushobozi […]
Papa Francis yasabye Kiliziya Kwicuza
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko Kiliziya ikwiye kwicuza igaterwa isoni ndetse igasaba imbabazi ku byaha bishingiye ku gitsina, bamwe mu bashumba bayo bagiye bakorera abana bato. Papa Francis yabivuze ubwo yari mu rugendo arimo gukorera mu Bubiligi, aho yagaragaje ko ikindi cyaha gikomeye Kiliziya Gatolika ikwiye kwicuza, ari imiryango yatatanyije, biturutse ku […]
MINISANTE yatangaje umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri yatangaje ko abantu batandatu mu gihugu ari bo bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu butumwa bw’amashusho yatanze kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’umunsi umwe hatangajwe ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi […]
Karongi:Umugabo wemera ko yishe umwana we yakatiwe burundu
Ku wa 24 Nzeri 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije umugabo witwa Baraturwango Nathan icyaha cy’ubwicanyi, n’ icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kivomo, Akagali ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ku wa 29/06/2024. Kuri uwo munsi, uregwa yafashe umuhoro atema […]
Iran yahishe umuyobozi w’ikirenga wayo nyuma y’urupfu rwa Nasrallah wivuganwe na Israel
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yajyanwe guhishwa ahantu hatekanye kandi harinzwe cyane nk’uko amakuru aturuka i Tehran mu murwa mukuru abivuga. Ni icyemezo Iran yafashe nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban wivuganwe na Israel. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje […]
Gen Mubarakh Muganga yaciriye umugani Rusesabagina ufite gahunda yo gutera u Rwanda agahirika ubutegetsi
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahaye gasopo umunyapolitiki Paul Rusesabagina uheruka gutangaza ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda; amwibutsa ko u Rwanda rutera ariko ntiruterwe. Rusesabagina ari mu bashinzwe ihuriro MRCD rifite umutwe witwara gisirikare wa FLN. Hagati ya 2018 na 2019 inyeshyamba zo muri uyu mutwe zagabye ibitero ku butaka bw’u […]
OMS yijeje ubufasha u Rwanda rwagaragayemo icyorezo cya Marburg
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryijeje u Rwanda ubufasha bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Marburg cyarugaragayemo. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iki cyorezo cyagaragaye mu Rwanda. Itangazo iyi Minisiteri yasohoye rivuga ko hagikorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, yungamo ko hashyizweho ingamba […]
M23 yateye utwatsi raporo iyiregana na RDF kurasa abasivile
Umutwe wa M23 wateye utwatsi raporo y’Umuryango Human Rights Watch iwuregana n’ingabo z’u Rwanda kurasa abaturage b’abasivile muri Kivu y’Amajyaruguru. Ku wa 26 Nzeri ni bwo uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu washinje RDF na M23 kuba bararashe “nta kurobanura” mu nkambi z’abasivile no mu tundi duce dutuwe cyane hafi y’umujyi wa Goma, bakica abasivile. […]
FDLR ikomeje kurasana na FARDC yikomye RDF
Umutwe wa FDLR wemeje ko umaze iminsi ugabwaho ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, gusa ushinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba ari zo zibiri inyuma. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru BWIZA yatangaje bwa mbere ko FDLR yaramutse irasanira na FARDC mu duce twa Shovu na Mubambiro duherereye hafi y’Umujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi. […]
Gatsibo: Umugore arakekwaho kwica nyina akamutaba mu nzu
Mu Karere ka Gatsibo,mu Murenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha,mu Mudugudu wa Byimana, haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Scovia ukekwaho kwica umubyeyi we umubyara witwa Nyirabagande Xavelina wari mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko. Bivugwa ko yaba yarakoze aya mahano kugira ngo yigarurire imitungo yari asanzwe atuyemo. Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 27 […]
Israel yivuganye Hassan Nasrallah
Igisirikare cya Israel (IDF) biravugwa ko cyaba cyivuganye Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon/Liban. Ni nyuma y’ibitero IDF yaraye igabye ku cyicaro gikuru cy’uriya mutwe giherereye i Beirut mu murwa mukuru wa Liban. Israel imaze iminsi irasa mu birindiro bitandukanye by’uriya mutwe, nyuma yo kurasa ku butaka bwayo za missile […]