Rwamagana: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge bita ibipyampya

img_20241011_192938__1000_x_600_pixel_.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024 ,Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yatahuye uruganda rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge zakorerwaga mu ruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd ruherereye mu Murenge wa Rubona , Akagari ka Kabatasi, Umudugudu wa Kiboha . Uruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd rwafatiwemo inzoga […]

Ibyaha byashegeshe Siporo y’u Rwanda RIB yabigaragaje

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ibyaha byiganje muri siporo y’u Rwanda, aho icyo gukoresha impapuro mpimbano kiza ku isonga. Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, ku wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024. Murangira yavuze ko bakurikiranye dosiye 12 mu myaka itanu ishize hagati ya […]

Burera:Amavunja n’umwanda bizengereje bamwe mu baturage

img-20241010-wa0047.jpg

Mu Karere ka Burera haracyagaragara abantu barwaye amavunja,bikaba binagagaragara ko kuyakira kwabo bizagorana bitewe n’umwanda ukigaragara muri kano karere. Aba baturage ni bamwe mu kagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama, abaturanyi b’umwe mu bayarwaye bavuga ko ikibazo cy’amavunja agiterwa n’umwanda none yabaye karande. Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu rugo rw’umuturage witwa Ntibarikure Augustin […]

Caméroun: Kuganira ku buzima bwa Perezida Paul Biya byaciwe

Leta ya Caméroun yaciye kuganira ku buzima bwa Perezida Paul Biya w’iki gihugu, mu gihe ibihuha bivuga ku buzima bw’uyu mukambwe bikomeje kuba byinshi. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru z’uko Perezida Biya yaba atakiriho. Guverinoma ya Caméroun mu itangazo yasohoye yavuze ko Perezida Biya w’imyaka 91 y’amavuko ari mu bitaro, […]

Kivu y’Amajyepfo: Harabarwa bariyeri zirenga 4000 zitemewe

Bariyeri zirenga 4000 zagaragaye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Raporo ya komisiyo isuzuma izo bariyeri ivuga ko zashyizweho n’inyeshyamba z’abanyagihugu kandi zibungwabunzwe n’abayobozi ba Congo, ingabo na polisi. Abatwara abantu ni bo ba mbere barenganira kuri izi bariyeri. Nta muntu ucika izo bariyeri zigaragara mu turere 8 […]

Rubavu: Igitutu cya Meya, bimwe mu bitaramenyekanye mbere y’isezera rya Gitifu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste wanditse asezera akazi kubera impamvu z’uko agiye kwiga,biravugwa ko atari ku mpamvu ze bwite, ahubwo ko ari igitutu yashyizweho n’Umuyobozi w’akarere, Mulindwa Prosper. Uwimana Vedaste, aracyari mu nshingano kugeza igihe Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buzasubiriza ibaruwa yanditse , dore ko kuri uyu wa Kane, tariki 10 Ukwakira 2024, […]

USA:Ntibavuga rumwe ku miyoborere ishingiye ku mahame ya Gikiristu

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binganjemo abo mu ishyaka riharanira Repubulika rizwi nk’Abarepubulike ( Republican) bifuza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zayoborwa zigendera ku mahame ya Gikiristu mu gihe abo mu ishyaka riharanira Demukarasi bazwi nk’Abademukarate ( Democrats) bo icyo cyifuza bacyamaganiye kure . Umugambi wo kugena uburyo imiyoborere ya leta Zunze ubumwe z’Amerika […]

Paris: Abari Ingabo z’u Bufaransa bakomeje gushinjura Onana uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Abahoze mu ngabo z’u Bufaransa ndetse banakoreye mu Rwanda bakomeje gushinjura umwanditsi w’ibitabo Charles Onana ufite ubwenegihugu bwa Cameroun n’u Bufaransa ukurikiranweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 . kuri uyu wa Kane, itariki 10 Ukwakira 2024 mu Rukiko Mpanabyaha rwa Paris hakomeje kumvwa abatangabuhamya bashinjura uyu mwanditsi ureganwa na Damien ukuriye inzu y’ibitabo […]

Amb. Col (Rtd) Karemera yapfuye

Ambasaderi akanaba Col (Rtd) Karemera Joseph wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024. Karemera yabaye Minisitiri w’uburezi ndetse n’umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Yabaye kandi Minisitiri wa mbere w’ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mukambwe wanabaye mu ngabo z’u Rwanda mbere yo kuzivamo afite […]

Igitero cya Israel i Beirut rwagati cyahitanye 22 umuyobozi wa Hezbollah ararusimbuka

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ku wa Kane, ibitero bya Israel byahitanye abantu 22 bikomeretsa abarenga 100 mu mujyi wa Beirut rwagati ariko umuyobozi muri Hezbollah ararusimbuka . Mu majyepfo ya Libani, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro zakomerekejwe n’igisasu cy’igifaru cya Israel cyarashwe ku munara w’uburinzi ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Naqoura, […]

U Burundi burasaba Loni kwemeza ko bwabereyemo Jenoside yakorewe Abahutu

Guverinoma y’u Burundi yasabye Umuryango w’Abibumbye kwemeza ko mu 1972 muri iki gihugu habereye Jenoside yakorewe Abahutu. U Burundi bwabisabye biciye mu ntumwa yabwo mu muryango w’Abibumbye, Zéphyrin Maniratanga. Uyu mu ijambo aheruka kugeza ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi isanzwe yaremeje ko ubwicanyi bwakorewe Abahutu bo muri iki […]

Pakistan: Abantu bitwaje imbunda bishe abantu 20 mu birombe abandi barakomereka

Igipolisi cyavuze ko abantu bitwaje imbunda bishe abacukuzi 20 abandi 7 barakomereka mu gitero cyagabwe ku kirombe gito gicukurwamo charbon mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Pakisitani. Umupolisi Humayun Khan Nasir yagize ati: “Itsinda ry’abantu bitwaje imbunda bateye mu birombe bya sosiyete ya Junaid Coal mu gace ka Duki mu masaha ya saa sita bakoresheje intwaro zikomeye.” […]

Abandi bantu mu Rwanda bakize Marburg

Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kane yatangaje ko hari abandi bantu batatu bamaze gukira indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo ugera ku bantu 15. Indi nkuru nziza kandi ni uko mu bipimo 183 byafashwe nta muntu n’umwe wanduye wigeze agaragara, ikindi nk’uko byari byagenze ku wa Gatatu Marburg […]

Nyamagabe: Umugabo wishe umugore we yakatiwe burundu

Ku itariki ya 09 Ukwakira 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije icyaha umugabo witwa Dusabimana Eric wishe umugore we, Urukiko rumuhanisha igihano cy’ igifungo cya Burundu. Urubanza rwabereye aho icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kigwene, Akagari ka Samiyonga, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Nyaruguru. Icyaha yari akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo ku wa 16 Nzeri […]

Gicumbi:Dosiye y’umugabo wafatanywe urumogi ibiro 5 yageze mu rukiko

Ku itariki ya 09Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi dosiye y’umugabo w’imyaka 43 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gutunda urumogi mu modoka zitwara abagenzi. Ku itariki ya 26 Nzeri 2024, uregwa yafashe igikapu agipakiramo urumogi rungana n’ibiro bitanu (5kg) arangije atega imodoka iva mu Karere ka Musanze yerekeza i […]