Ufite ububasha bwo kunesha wa mwanzi ukugendaho

Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose. […]

Nyagatare: Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato abana b’abahungu

Ku wa 21 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, dosiye y’umwana w’imyaka 17 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu batandukanye bafite hagati y’imyaka itanu n’icumi y’amavuko. Ukurikiranyweho icyaha, mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa Nzeri 2024, yagiye ashukisha abana bato b’abahungu amabombo, ibisheke, amandazi, biscuits hamwe n’amafaranga, […]

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024:Isheja na Kalimpinya begukanye ibihembo

img-20241021-wa0011.jpg

Queen Kalimpinya na Sandrine Isheja ni abanyarwandakazi bari mu isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024, bahawe ibihembo muri iri rushanwa ryabaye kuva ku wa 18 kugera tariki ya 20 Ukwakira 2024. Ni irushanwa ryabereye mu Karere ka Bugesera mu bice bya Nemba, Ruhuha na Kamabuye, ryegukanwe n’Umunya-Kenya Karan Patel wanaritwaye ku nshuro ya […]

Gakenke: Yafatanywe magendu y’amabalo asaga 30 ayakuye muri DRC

Mu Karere ka Gakenke,Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage ,yafashe umugabo w’imyaka 48 y’amavuko, wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, ipakiye amabalo 33 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. Uyu mugabo usanzwe utuye mu Mujyi wa Kigali akaba ari na ho yari ajyanye ayo mabalo ayavanye mu karere […]

Abasore 2 bakekwaho kwica umukobwa wa Major (Rtd) Gasagure bafunzwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere rwategetse ko abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa Olga bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Kayirangwa wa Major (Rtd) Gasagure Innocent umwana w’Imfura, yapfuye azize urupfu rutunguranye ku wa 26 Nzeri 2024. Uyu mukobwa yapfuye mu gihe yari yagiye gusura inshuti ze bigakekwa ko […]

Abanya-Moldova bahoze muri URSS batoye kwinjira muri EU muri referandumu

Icyiciro cya mbere cy’ibisubizo by’ibanze by’ibyavuye mu matora ya referendu yo kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, EU, byerekanye ko hatowe “Oya”, ariko nyuma amajwi ashyigikira kwinjira mu muryango . Icyifuzo cyo kuba umunyamuryango wa EU mu matora ya referandumu cyatowe ku buryo budasanzwe, itandukaniro riri hagati y’amajwi ya “yego” na “oya” ryabaruwe ari […]

Maj Gen (Rtd) Mugambage yashyikirije inshingano Maj Gen Kagame

Maj Gen Alex Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira yatangiye imirimo nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara. Ni nyuma yo guhererekanya ububasha na Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage yasimbuye kuri ziriya nshingano. Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Abawitabiriye barimo abakuriye amashami atandukanye y’Ingabo zo mu mutwe w’Inkeragutabara.

Gakenke: Hari abafite inzara batewe n’ibijumba byamunzwe

screenshot_2024-10-21_125035.png

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke,Umurenge wa Cyabingo bafite inzara batewe no guhinga ibijumba bagasanga byaramunzwe ,aho bavuga ko babikura bakabisiga mu murima kuko ngo niyo hari ubijyanye mu rugo ntacyo yabimaza n’amatungo ntabyo yarya. Umwe muri abo baturage yagize ati:”Inzara iratwica kubera ibijumba byaboreye mu mirima, turi kujya gukura ntitugire icyo tubona tugasanga byagiyemo […]

Amafaranga Cleverly yakoresheje mu kugaburira abamuherekeje mu Rwanda yateje impaka

Icyifuzo cy’uburenganzira bwo kubona amakuru (FOI Request) kigaragaza ko uwahoze ari minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, James Cleverly yakoresheje £ 9,803.20 mu kugaburira abamuherekeje mu rugendo aheruka kugirira i Kigali aje gusinya amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yaje guseswa nta muntu woherejwe. Bivugwa ko ibiryo byakoreshejwe mu ndege mu kugaburira James Cleverly mu […]

Mozambique: Opozisiyo yahamagaje imyigaragambyo rusange nyuma y’amatora

Muri Mozambike, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagaje imyigaragambyo rusange kuri uyu wa Mbere, itariki ya 21 Ukwakira 2024, yo kwamagana icyo bita uburiganya mu matora aheruka yo ku itariki ya 9 Ukwakira, ibisubizo biteganijwe mu minsi mike. Ariko iyi myigaragambyo yanahamagajwe nyuma y’iminsi ibiri hishwe inshuti ebyiri za hafi z’uwari uhanganye n’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, […]

Abo muzi mubabwire ko twabahagurukiye – DIGP Sano atuma imboni z’umupaka ku Bafutuzi

imboni_z_umupaka.png

Ikibazo cy’abiyise ‘Abafutuzi’ bazwiho kwinjiza Magendu mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda gikomeje gufata intera mu Karere ka Nyagatare ku rundi ruhande hari abandi bazwi ku izina ry’Imboni z’umupaka bashinzwe kurwanya abo Bafutuzi bakorana na polisi n’inzego z’Ibanze bitezweho gukemura iki kibazo. Hashize iminsi Polisi y’u Rwanda yerekanye umwe mu Bafutuzi wafashwe yemera ko […]

Amerika iri mu iperereza ku kuntu gahunda yo kwihorera ya Israel yagiye ku karubanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe w’abadepite, Mike Johnson, yemeje ko barimo gukora iperereza ku itangazwa ry’inyandiko z’ibanga zivuga ku isuzuma rya Amerika kuri gahunda ya Israel yo gutera Irani . Izo nyandiko zatangajwe ku mbuga za internet mu cyumweru gishize, ndetse zivugwa ko zisobanura amashusho y’icyogajuru agaragaza Israel yimura […]

Rigathi Gachagua yashinje Guverinoma ya Kenya kugerageza kumuroga kabiri

Rigathi Gachagua uheruka kweguzwa ku nshingano ze nka Visi-Perezida wa Kenya, yashinje Perezida William Ruto w’iki gihugu kumukandamiza, ndetse no kugambanira igihango bagiranye muri 2022 ubwo batagiraga kuyobora igihugu. Gachagua aheruka kweguzwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ashinjwa ibyaha 11 birimo gusuzugura Perezida William Samoei Ruto, irondamoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze […]

Kuririmba u Rwanda mu ngamba Muyaya yemeza ko zizatsinda intambara barwana na M23

Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya aravuga ko Intambara iki gihugu kimaze imyaka kirwanamo n’umutwe wa M23 Leta ikawitirira u Rwanda izarangizwa n’ingamba zitandukanye guverinoma yafashe ziganjemo izo gukomeza kwishyiramo u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Ni Patrick Muyaya utatinye kwemeza ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo uyu munsi idatandukanye n’izahiritse […]

M23 yinjiye muri Teritwari ya Walikale

Umutwe wa M23 ku Cyumweru wigaruriye ku nshuro ya mbere uduce two muri Teritwari ya Walikale, nk’uko amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi muri iriya Teritwari abyemeza. Uyu mutwe amakuru aravuga ko waraye wigaruriye uduce twa Kishali na Kalembe, ndetse ko ingabo zawo zari mu bilometero bibarirwa mu munani hafi y’akandi gace ka Kalonge na ko gaherereye […]