Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage inangiza inyubako mu bigo by’amashuri

Mu karere ka Kirehe,imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Murenge wa Mpanga,ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, yangije ibikorwa remezo birimo ibyumba by’amashuri inasenyera abaturage ndetse bamwe muribo bakaba badafite aho bakinga umusaya.    Amakuru BWIZA ikesha abaturage batuye mu Murenge wa Mpanga avuga ko imvura nke yari ivanze n’ umuyaga mwinshi […]

Abaterabwoba ba Leta ya Kisilamu baba barageze muri Ghana

Abarwanyi ba kisilamu barwanira muri Burkina Faso baba barimo gukoresha mw’ibanga, ibice by’amajyaruguru ya Ghana, mu kubika intwaro n’ibikoresho harimo n’ibyo mu buvuzi, kugirango babashe gukomeza ibitero byabo nk’inyeshyamba. Mu batanze aya makuru harimo abashinzwe umutekano muri Gana ndetse n’abadipolomate bo mu karere. Bavuze ko abategetsi ba Ghana basa nk’abirebera hirya mu gihe inyeshyamba zambuka […]

Rusizi: Hongeye kuba impanuka ya Ambulance yakomerekeyemo 5

Imbangukiragutabara y’ikigonderabuzima cya Nyabitimbo, mu karere ka Rusizi, yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye ubwo yari itwaye abarwayi ku bitaro bya Mibilizi, kubw’amahirwe ntihagira uhaburira ubuzima gusa umugore wari uyirimo atwite byamuviriyemo kubyara umwana upfuye.   Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani z’igicuku, mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ubwo […]

Tel Aviv: Igitero gisa nk’iterabwoba cyakomerekeje 35 mu gace karimo icyicaro cya Mossad

Kuri iki Cyumweru, itariki, 27 Ukwakira 2024, ikamyo yagonze ahahagarara bus ahitwa Glilot i Tel Aviv, mu gace karimo icyicaro gikuru cya Mossad hamwe n’inzego nyinshi z’ubutasi z’Igisirikare cya Israel, IDF. Nibura abantu 35 bakomeretse, nyuma y’uko ikamyo yagonze station ya bus hafi y’Umujyi wa wa Tel Aviv muri Israel. Batandatu mu bakomeretse bameze nabi […]

Abapolisi bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange – Amafoto

csm_umuganda112_6d44fa667b.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi. Uyu umuganda witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, wabereye mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga […]

Sebeya yashyize benshi mu kaga akayo kashobotse

276bf5bb-5d37-4cdb-9297-a757cd811091.jpg

Ubwo hakorwaga umuganda udasanzwe usoza ukwezi ku Ukwakira 2024, hatewe ibiti ku nkengero za Sebeya, no mu misozi iyihanamiye byaje bisanga ibindi bikorwa byakozwe kuri uyu mugezi wateje ibiza bikabije mu karere ka Rubavu muri Gicurasi 2023, byambuye ubuzima abasaga 28 bigasiga abarenga 1500 badafite aho bakinga umusaya. Hagamijwe ku bungabunga ubuzima bw’abayituriye. Ibiza biterwa […]

Bobi Wine asaba urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu guhanga ahazaza h’igihugu

  Umuyobozi w’ishyaka rya National Unity Platform, Robert Kyagulanyi, yahamagariye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu guhanga ku ahazaza h’igihugu.   Mu ijambo rye muri Kongere y’Urubyiruko ya NUP yabereye ku Kibuga cya Jinja muri Jinja City, Bwana Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yashimangiye ko imbaraga z’urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abaturage mu […]

Ituri: Hatangiye gukusanywa amakuru ku bazahabwa indishyi mu rubanza rwa Bosco Ntaganda

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangiye, kuwa Gatandatu, itariki ya 26 Ukwakira 2024, ubukangurambaga bwo gutanga amakuru ku ndishyi ku bahohotewe mu rubanza rwa Bosco Ntaganda i Bunia mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe amakuru rusange mu rukiko, Margot Telesco, intego y’iki gikorwa ni ukugera […]

Abaturiye ahari irimbi rya Remera bahangayikishijwe n’abajura bahagize indiri

Abaturiye ahari irimbi rya Remera rimaze imyaka 13 rifunze, babangamiwe n’ibihuru byarirenze bikaba byarahindutse indiri y’abajura, bakaba basaba ko hakorerwa isuku cyangwa ahari iri rimbi hagashyirwa ibindi bikorwaremezo. Irimbi rya Remera ryatangiye gushyingurwamo mbere ya 1994 rifungwa mu mwaka 2011. Abarituriye bavuga ko nyuma yo guhagarika ibikorwa byo gushyingura muri iri rimbi kuko ryari ryuzuye, […]

Sudani: Abaturage bo muri Leta ya al Jazira Bakomeje kwicwa na RSF

Abantu 50 biciwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bigometse kuri Leta ya Sudani bo mu mutwe wa Rapid Support Forces, RSF mu biturage byo muri Leta ya al-Jazira nk’uko byemejwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu . Ibiturage byibasiwe birimo al-Sariha na Azraq ahabera imirwano ikaze guhera kuwa Gatanu. Ni nyuma y’uko umusirikare Mukuru […]