Meya wa Rulindo yongeye kujya mu mitsi na NPSC kubera wa Gitifu yirukanye
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yongeye kujya mu mitsi na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (NPSC) yari yamusabye gusubiza mu kazi Gitifu w’umurenge yirukanye amurenganya, ayumvisha ko ikwiye guha agaciro impamvu yashingiyeho yirukana uriya mukozi. Ku wa 7 Ukwakira ni bwo NPSC yari yandikiye Meya Mukanyirigira imwibutsa ko agomba gushyira mu bikorwa umwanzuro […]
Uzwi nka “Mpano y’imana” RIB yamutaye muri yombi
Ngirinshuti Ezechiel usanzwe ari umuyobozi wa shene ya youtube yitwa ‘Impano y’Imana’ ari nayo mazina yari amaze kwamamaraho, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ku wa 27 Ukwakira 2024, rwataye muri yombi Ngirinshuti Ezechiel akaba […]
Rulindo: Ababigizemo uruhare bagomba kubibazwa-Guverineri Mugabowagahunde
Mu nkuru twari twabagejejeho mu cyumweru gitambutse yo mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kisaro aho abakuru b’imidugudu ya Kabeza na Karambi yo mu kagari ka Kamushenyi bari basambuye inzu ya Ndereyimana Ildephonse, mu kigwi cyo kwishyura ibirayi by’umuturage mugenzi we byibwe nyamara yari yarabirindishijwe. Bamwe mu baturage bavugaga ko Ndereyimana yasamburiwe inzu, ku wa […]
Abasirikare 40 ba Tchad biciwe mu kigo cya gisirikare
Perezidansi ya Tchad yatangaje yatangaje ko abasirikare babarirwa muri 40 b’iki gihugu biciwe mu kigo cya gisirikare giherereye hafi y’ikiyaga cya Tchad barimo. Byabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira. Itangazo Perezidansi ya Tchad yasohoye kuri uyu wa Mbere rivuga ko nyuma ya kiriya gitero Perezida wa kiriya gihugu, Gen Mahamat Idriss Déby yahise atangiza […]
Karongi: Tuyishime yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, harakekwa ko yiyahuye
Tuyishime Alphonsine w’imyaka 25, wo mu karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, harakekwa ko yaba yiyahuye. Ibi byabereye mu murenge wa Gishyita, Akagari ka Kigarama,Umudugudu wa Kabwenge, kuri uyu wa Mbere tariki28 Ukwakira 2024, mu masaha ashyira Saa tanu z’amanywa. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu mudamu wari warashakanye na Turihokubwayo […]
Vinicius Jr ntabwo ari we uri butware Ballon d’Or
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko umunya-Espagne Rodrigo Hernandez ari we uri buze guhabwa igihembo cya Ballon d’Or, aho kuba umunya-Brésil Vinicius Jr. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 ni bwo ikinyamakuru France Football kiri butange iki gihembo. Vinicius watwaranye na Real Madrid igikombe cya UEFA Champions league ndetse […]
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiriye inama Mbonyi Israel
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yagiriye inama Israel Mbonyi amusaba ko ya kwimura aho azakorera igitaramo, kubera ubwinshi bw’abantu. Ni igitaramo Israel Mbonyi yise “Icyambu season 3” kizaba kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2024 kikabera muri BK Arena, aho azaba ari inshuro ya Gatatu iki gitaramo kiba. Ku bwa Minisitiri Nduhungirehe, arasaba Mbonyi […]
Manchester United yirukanye Erik Ten Hag
Ikipe ya Manchester United kuri uyu wa Mbere yirukanye Umuholandi Erik Ten Hag wari umutoza wayo mukuru. Uyu mugabo wari umaze imyaka ibiri n’igice atoza iriya kipe ifite ibikombe byinshi mu Bwongereza, yirukanwe kubera umusaruro mubi. Manchester United nyuma y’umunsi wa cyenda wa Premier league iri ku mwanya wa 14 n’amanota 11. Ten Hag w’imyaka […]
Donald Trump yashinje Kamala Harris gusenya Amerika
Donald Trump yashinje Kamala Harris gushaka gusenya Amerika, ubwo yibasiraga mukeba we mu kwiyamamaza kwabereye mu Mujyi wa New York. Uwahoze ari perezida yasabye kandi igihano cy’urupfu ku bimukira bose bishe Umunyamerika. Mu ijoro ryo ku Cyumweru, umukandida ku mwanya wa Perezida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, yibasiye Visi Perezida Kamala Harris mu kwiyamamaza kwabereye mu gace ka […]
DRC: Abantu 457 nibo baketsweho M-Pox,naho 18 bayibasangamo
Abantu 457 nibo bakekwaho kuba bafite icyorezo cya Mpox, barimo cumi n’umunani bagaragaye ko barwaye, bakurikiranwe mu mezi icumi ashize mu ntara ya Kongo-Central. Ishami ry’Ubuzima mu Ntara (DPS) ryatangaje iyi mibare mu itangazo ry’ubuzima ryasohowe mu mpera z’icyumweru gishize, i Matadi. Nk’uko byagaragajwe muri iri tangazo, uturere tw’ubuzima 25 kuri 31 tugize Kongo-Central twagaragayemo […]
Ngoma: Umunyekongo akurikiranyweho ubwicanyi n’ubujura
Ku wa 24 Ukwakira 2024 Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije urubanza ruregwamo umugabo ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoze agamije kwiba inka. Icyaha aregwa yagikoreye muri Democratic Republic of Congo (DRC) i Masisi muri zone ya Karuba hanyuma ahita ahungira mu Rwanda mu nkambi ya Mahama. Ukurikiranyweho icyaha yafatanyije n’abandi bagabo batatu (3), ubwo […]
Kenya: Boniface Mwangi ushinjwa gushishikariza imyigaragambyo yo kwamagana leta yafunzwe
Boniface Mwangi, uzwi cyane mu guharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku Cyumweru afatiwe iwe. Polisi yamushinje “gukangurira urugomo”, igihe yahamagazaga imyigaragambyo yo kwamagana leta. Abamwegereye basaba ko arekurwa kandi bamagana icyo bita igitero ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Umugore we ni we wabitangaje bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga […]
Ubukungu bw’u Rwanda buziyongera mu 2024 ariko bugabanuke mu 2025 – IMF
Biteganijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku gipimo cya 7 ku ijana mu 2024 ariko bukagabanuka kugera kuri 6.5 ku ijana mu 2025, nk’uko bigaragara mu isuzuma mu rwego rw’ubukungu bw’akarere riheruka gukorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF). Ikigega kandi giteganya ibiciro by’abaguzi ku kigereranyo cya 4.9 ku ijana muri uyu mwaka na 5.1 ku ijana […]
Korea ya Ruguru irashinja iy’Epfo kuvogera ikirere cyayo ikoresheje za drones
Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Koreya ya Ruguru yashinje ingabo za Koreya y’Epfo kohereza indege zitagira abapilote mu karere kayo ku mpamvu za politiki, ivuga ko ari ukurenga ku busugire bw’igihugu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta, KCNA, kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ukwakira 2024 . Minisiteri yatangaje ibyavuye mu iperereza ryayo nyuma yo kuvuga […]
Rwamagana: Minisitiri w’Ibidukikije yakebuye abigabiza amashyamba ya Leta n’abasarura ateze
Ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti ,mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w’Ibidukikije wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yabwiye abaturage bo mu mirenge ya Munyaga na Kigabiro ko kubungabunga amashyamba bireba buri wese ndetse anababwira ko abasarura amashyamba ateze ko hari amategeko abahana, abasaba kwirinda icyatuma bahanwa ahubwo bagakangurira abandi kuyabungabunga . Gutangiza igihembwe cyo […]
Amaraso mashya mu Mavubi ya CHAN nyuma yo kwandikira amateka mabi kuri Djibouti
Umutoza Torsten Frank Spittler w’ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yitabaje abandi bakinnyi bashya, kugira ngo bamufashe kwitegura umukino wo kwishyura u Rwanda ruzahuriramo na Djibouti ku wa Kane w’iki cyumweru. Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira Djibouti yari yakiriye Amavubi kuri Stade Amahoro, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN izabera mu bihugu bya Kenya, Tanzania […]
Indege z’intambara z’u Bushinwa zongeye kuzenguruka Taiwani mu gisa nko kwitegura intambara
Taiwani yatangaje ko ku Cyumweru u Bushinwa bwohereje indege z’intambara zirimo izitagira abapilote mu bikorwa by’irondo ryo kuzenguruka icyo kirwa mu rwego rwo kwitegura ko igihe icyo ari cyo cyose hashobora kuvuka intambara . Ni mu gihe ku ruhande rwabwo u Bushinwa bwamaganye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugurisha intwaro Taiwani. Ministeri […]