Rusizi:Babiri bari kuri moto bakoze impanuka barapfa
Mu Karere ka Rusizi,Umurenge wa Muganza ikamyo yagonganye na moto,abantu babiri bari kuri moto bahita bapfa. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Bugarama-Cimerwa mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Shara ku wa 1 Ugushyingo 2024. Saa mbili n’iminota 20 nibwo ikamyo yerekezaga ku Ruganda rwa Sima yagonze moto yari itwawe na Iradukunda Moise, ayitwayeho Tuyiramye Neilla […]
Guinea: Perezida Doumbouya yihaye ipeti riruta ayandi
Perezida w’inzibacyuho ya Guinea, Mamadi Doumbouya, yazamutse ku ntera ya général d’armée. Ku nshuro ya kabiri uyu mwaka, umuyobozi w’akanama ka gisirikare kari ku butegetsi (CNRD) w’imyaka 43 y’amavuko yizamuye mu ntera binyuze mu iteka rya perezida yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Abandi basirikare bahiritse ubutegetsi bagera kuri cumi na batanu nabo […]
Kugendera mu butware bwa Kristo hose
Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana, (1Abakor 1:18-21) Paulo ajya kwandika iri jambo, yabitewe n’intambara yagiye ahura nazo igihe cyose yavugaga inkuru y’urupfu rwa Yesu k’umusaraba no kuzuka kwe. K’urundi ruhande asanga ariho akura imbaraga zoguhangana n’ibihe bigoye byose yanyuragamo. Yanzura ko aho agana hatandukanye n’aho abarwanya iryo […]
Bolivia: Abashyigikiye uwahoze ari perezida bashimuse abasirikare barenga 200
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 2 Ugushyingo2024, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Boliviya yashinje abashyigikiye uwahoze ari Perezida, Evo Morales, kuba barafashe bugwate abasirikare barenga 200. Abigaragambyaga batangiye gufunga imihanda mu byumweru bitatu bishize kugirango babuze ifatwa rya Morales ku byo akomeza avuga ko ari ibirego bishingiye kuri politiki. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Bolivia yavuze ko […]
Polisi yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru bo mu Ntara y’Iburengerazuba
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba . Ni ikiganiro cyagarutse ku ishusho y’uko umutekano wifashe no gukomeza imikoranire mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha. ACP Rutikanga yasabye abanyamakuru gufatanya na Polisi mu kurwanya […]