Akomeje kurikoroza nyuma yo kwiha akabyizi n’abagore barenga 400 barimo mushiki wa Perezida

Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza ku mari muri Guinée-Équatoriale, akomeje kuvugisha abantu nyuma yo kuryamana n’abagore barenga 400 barimo n’ab’abayobozi bakomeye mu gihugu. Iby’uyu mugabo byagiye hanze nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi muri Guinée zitahuye amavidewo abarirwa mu magana amugaragaza yiha akabyizi n’abagore batandukanye. Mu bagore uyu mugabo amakuru avuga ko yaryamanye […]

RDC yanze Ambasaderi Col (Rtd) Shem Amadi wa Kenya

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze umwaka urenga yaranze kwemeza Col (Rtd) Shem Amadi Kenya yatanze nka Ambasaderi ugomba kuyihagararira i Kinshasa. Ni nyuma y’imyaka ibarirwa muri ibiri umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi ahanini n’ubwumvikane buke hagati ya ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we, William Samoei Ruto. Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi […]

Israel iravuga ko yishe komanda wa Hezbollah muri Libani

Mu butumwa ku rubuga rwacyo rwa Telegramu, Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko kishe komanda wa Hezbollah witwa Abu Ali Rida. Cyavuze ko yategekaga agace ka Baraachit mu majyepfo ya Libani. IDF yamusobanuye nk’umuntu wari “ufite inshingano zo gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero bya roketi na misile ku Ngabo za IDF.” Mu makuru mashya […]

USA: Umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya Jazz wanakoranye na Michael Jackson yapfuye

Umunyamerika waririmbaga injyana ya Jazz akaba n’umuhanga mu bijyanye no gutungana indirimbo, yapfuye afite imyaka 91 . Amakuru avuga Quincy Jones wagize uruhare mu ndirimbo nyinshi akanatwara ibihembo 28 muri Grammy awards yapfiriye iwe , muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Los Angeles. Ushinzwe itumanaho mu bikorwa bya Quincy Jones witwa Arnold Robinson, […]

Fayulu yabajije Tshisekedi icyo yiteguye gukora ngo agaruze imijyi 120 imaze gufatwa

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya twitter kuri uyu wa Mbere, Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ihungabana ry’umutekano rikomeje mu burasirazuba bw’igihugu, aho uduce dutandukanye dukomeje kwigarurirwa na M23. Fayulu yabajije Perezida Félix Tshisekedi icyo yiteguye gukora byihuse akagaruza imijyi avuga ko igera ku 120 […]

U Rwanda na RDC byemeje umushinga w’ibigomba gukorwa mu kugera ku mahoro

U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byemeje umushinga w’ibigomba gukorwa mu kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Angola nyuma yo guhura kw’inzobere mu bya gisirikare z’ibihugu byombi mu mpera z’icyumweru gishize . Izi mpuguke zasesenguye kandi zemeza inyandiko bise “Proposed Concept of Operations” (CONOPS) bahawe na Angola […]

Muhoozi Kainerugaba yagaruje abanjenyeri 2 bashimuswe na Sudani y’Epfo

Abanjenyeri babiri bo muri Uganda bashimuswe n’abasirikare ba Sudani y’Epfo mu mezi make ashize barekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba. Abo benjenyeri, aribo Joachim Musinguzi na Julius Kitende, barekuwe nyuma y’inama yabaye hagati ya Gen Muhoozi na Gen Santino Deng Wol, mugenzi we wo muri Sudani y’Epfo. Abayobozi bemeje ko abo […]

Paris: Haratangira kumvwa ubujurire bwa Philippe Manier wahamijwe kugira uruhare muri jenoside

Urubanza rw’ubujurire rw’Umunyarwanda w’imyaka 67, wakatiwe mu 2023 igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rugomba gutangira kuri uyu wa Mbere imbere y’Urukiko rw’i Paris. Mu iburanishwa ry’ibyumweru birindwi mu Rukiko rw’i Paris mu 2023, Philippe Hategekimana wabaye umwenegihugu w’u Bufaransa mu 2005 akitwa izina rya Philippe Manier, yari yaracecetse. Amasaha make […]

Uganda : Abantu 14 bari mu masengesho bapfuye bakubiswe n’inkuba

Polisi yo mu Gihugu cya Uganda yatangaje ko abantu 14 bari mu masengesho bakubishwe n’inkuba barapfa mu gihe abandi 34 barikumwe nabo bakomeretse . Abana 13 n’umugabo w’imyaka 21 nibo bapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba . Abapfuye ndetse n’abakomeretse 34, bose baba mu nkambi y’impunzi ya Palabek mu karere ka Lamwo , inkuba yabakubise urusengero […]

Muri 2025,Leta ntizongera guha ibyangombwa byo gutwara abagenzi moto za lisansi

Guverinoma y’u Rwanda izahagarika kwandika moto zikoreshwa na lisansi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali muri Mutarama 2025, hakazajya handikwa izikoreshwa n’amashanyarazi gusa, mu rwego rwa gahunda ya guverinoma yo gukoresha uburyo burambye butangiza ikirere. Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yemeje iyi politiki mu rwego rwo guharanira uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bisukuye kandi bitagira ingaruka ku […]

Israel: Ibiro bya Netanyahu birashinjwa kumena amabanga yagize ingaruka ku irekurwa ry’imbohe

Umukozi wa hafi wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, arakekwaho kuba yarasohoye inyandiko z’umutekano zikomeye mu rwego rwo gutegura gahunda yo kuburizamo amasezerano yo kurekura imbohe, nk’uko inyandiko z’urukiko zabigaragaje ku Cyumweru . Ibihuha kuri iyi dosiye byari bimaze iminsi mu baturage ndetse na mbere y’uko umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Rishon Lezion, Menahem Mizrahi, […]

Maj. Gen. (Rtd) Muheesi wa UPDF yatsinzwe urubanza na sosiyete y’Umuhinde

Maj. Gen. Geoffrey Muheesi, yatsinzwe mu rukiko na sosiyete y’Umuhinde, Damanico Properties Limited, mu rubanza ku butaka bunini mu Karere ka Kiboga, hagati muri Uganda . Urukiko Rwisumbuye rwa Kampala ruherutse kwemeza ko umutungo ugizwe n’ubutaka buri mu gace Ka Kabulamulilo muri Kiboga ari uwa Damanico byemewe n’amategeko. Icyemezo cyatanzwe n’Umucamanza Ssekaana Musa, cyaje nyuma […]

APR FC yarezwe muri FERWAFA

Ikipe ya Gorilla FC yareze APR FC mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), iyishinja gukinisha umubare w’abanyamahanga uruta uw’abemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Ku Cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo Gorilla FC yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0. Muri […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku birego bishinja RDF kurasa ku bigaragambya i Maputo

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje inkuru zishinja ingabo z’u Rwanda ziri Mozambique kurasa ku baturage bari mu myigaragambyo i Maputo, itanga umucyo w’uko muri uyu murwa mukuru wa Mozambique nta ngabo za RDF zihaba. Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira ni bwo i Maputo habereye imyigaragambyo y’abashyigikiye umunyapolitiki Venâncio Mondlane. Uyu mugabo kuri ubu uru […]

RDC: Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Kamandi Gîte wo muri Lubero

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za M23, zigaruriye Umujyi wa Kamandi Gîte muri Teritwari ya Lubero mu gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 3 Ugushyingo. Ni mu birometero birenga 130 mu majyaruguru ya Goma . Inyeshyamba zafashe uyu mujyi nyuma yo kugaba igitero ku birindiro by’inyeshyamba za Wazalendo, zifatanije n’Ingabo za Congo. Imirwano […]

Gaza: Ibitero bishya bya Israel byahitanye abasaga 20

Nibura abantu 23 bishwe n’ibisasu indege z’intambara za Israel zarashe muri Gaza kuri iki cyumweru. Nk’uko byatangajwe n’abaganga muri Palestine . Kimwe cya kabiri cy’abantu bapfuye baguye mu majyaruguru y’iyi ntara aho Israel ivuga ko irasa mu rwego rwo kubuza abarwanyi b’umutwe wa Hamasi kwisuganya. Ku ruhande rwabo, Abanyepalestina baravuga ko ibi bitero by’indege z’intambara […]