Igihe amanota y’abasoje ayisumbuye 2023/2024 azasohokera cyamenyekanye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2024, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta no kugenzura amashuri, cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2023-2024 azatangazwa mu cyumweru gitaha. Iri tangazo rivuga ko amanota azajya ahabona ahagana i saa tanu zuzuye za mu gitondo, ku wa Gatanu tariki ya […]
Huye: Umugore watwitse umugabo we amusutseho amazi ashyushye ari mu bushinjacyaha
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 37 watwitse umugabo babanaga w’imyaka 32 y’amavuko, amusutseho amazi ashyushye. Ibyo yabikoze ku itariki ya 23 Ukwakira 2024, mu gihe cya saa moya z’umugoroba mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Mutunda, Umurenge wa Mbazi, Akarere ka Huye. Mu ibazwa rye, ukurikiranywe yemera ko ari we wamutwitse, […]
Kenya: Umutoza yahanishijwe gufungwa burundu ashinjwa gusambanya abana b’abahungu
Urukiko rwo muri Kenya rwahanishije igifungo cya burundu umutoza w’ikipe y’abana bato, wari ukurikiranweho gushora abana yatozaga umupira w’amaguru mu bikorwa by’urukozasoni birimo ubusambanyi n’ibindi. Ubushinjacyaha bwemeza ko uyu mugabo ‘Muriithi Mbauni Patrick’ w’imyaka 29 ukekwaho ibi byaha, ahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana bato b’abahungu, bikaba kandi bifitanye isano no kuba ari we wabatozaga ndetse […]
Perezida yirukanye Baltasar wihaye akabyizi n’abagore barenga 400 barimo mushiki we
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée-Équatoriale yirukanye ku mirimo Baltasar Ebang Engonga wari umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri iki gihugu. Uyu mugabo yirukanwe nyuma y’amashusho ye yagiye ku karubanda amugaragaza yiha akabyizi n’abagore barenga 400. Ni abagore biganjemo ab’abayobozi bakomeye muri Guinée, kugeza kuri mushiki wa Perezida. Iteka rya Perezida […]
Sudani: Nibura abantu 73 bapfuye urupfu rw’amayobera mu mujyi wagoswe na RSF
Nibura abantu 73 bapfuye mu buryo bw’amayobera mu Mujyi wa al-Hilaliya wo muri Sudani, wagoswe n’ingabo za Rapid Support Forces, nk’uko byatangajwe n’Ihuriro ry’Abaganga bo muri Sudani. Ni hamwe mu hantu henshi hagabwe ibitero mu burasirazuba bwa Leta ya Al Jazira kuva aho umuyobozi mukuru muri RSF uvuka muri iyi leta yiyunze ku Gisirikare cya […]
Abarenga 3000 bitabiriye inama ya Youth Connekt Africa 2024 i Kigali

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Ugushyingo 2024, yitabiriye Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024. Ni inama ibera muri Kigali Convention Centre yatangiye uyu munsi bikaba biteganyijwe ko izasozwa kuwa 10 Ugushyingo, yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika. Iyi nama yitabiriwe kandi […]
Abafana ba Maccabi Tel Aviv bakubitiwe i Amsterdam n’ikipe yabo itsindwa nabi
Abakunzi b’umupira w’amaguru bo muri Israel kuri uyu wa Kane, itariki 7 Ugushyingo 2024, bagabweho ibitero byinshi mu Mujyi wa Amsterdam, nk’uko abayobozi bavuga, aho byabaye ngombwa ko abapolisi bashinzwe guhosha imvururu batabara inshuro nyinshi kugira ngo babarinde. Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Dick Schoof yamaganye “ibitero byibasira Abayahudi” naho Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, […]
Ibiza bitwara u Rwanda agera kuri miliyoni 300$ buri mwaka – Raporo
Raporo nshya yaturutse muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 7 Ugushyingo 2024, ivuga ko guverinoma ifite intego yo kuzongera ingufu mu guhangana n’ibiza kuva kuri 46% kugeza kuri 60% mu 2030 kuko igihombo cy’ibiza gitwara igihugu hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 300 z’Amadolari buri mwaka. Ibyavuye mu […]
Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo yasanze mu buriri bwa nyina
Kuwa Gatatu, itariki ya 06 Ugushyingo 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka 19 ukekwaho gukubita isuka umugabo w’imyaka 55 bikamuviramo gupfa. Bivugwa ko icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Gisagara ku itariki ya 31/10/2024 ubwo […]
Biden yemeye intsinzi ya Trump yemera kuzatanga ubutegetsi mu mahoro
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa Kane ushize mu ijambo rye ryerekeye amatora yo ku itariki 5 Ugushyingo 2024, yemeye ko Donald Trump yatsinze kandi ko azakora ihererekanyabubasha mu mahoro . Ni ijambo ryari rigufi ariko ribumbatiye ingingo atahwemye kuvugaho mu gihe cyose amaze ku butegetsi bwa Amerika. Yatangaje […]
APR FC yahawe ‘Jenerali’ uyiyobora
Ikipe ya APR FC yamaze guhabwa Umuyobozi Mukuru mushya (Chairman) usimbura Col (Rtd) Karasira Richard wamaze kuvanwa ku buyobozi bw’iyi kipe. Ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Col (Rtd) Karasira atakiri Chairman wa APR FC yari amaze amezi 17 abereye umuyobozi. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musirikare […]
Dosiye ya Salongo yahinduye isura hiyongeramo ibyaha 2
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Rurangirwa Wilson wamamaye nka Salongo. Dosiye y’uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 31 Ukwakira 2024, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 6 Ugushyingo 2024, aho akurikiranyweho ibyaha bitandatu. Mu byaha Salongo akurikiranyweho harimo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa […]