Dr Pierre Damien Habumuremyi yahawe imirimo mishya
Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yahawe imirimo mishya, agirwa umwe mu bagize Inama y’Inararibonye, Urubuga ngishwanama rw’inararibonye rw’inararibonye z’u Rwanda. Ni inshingano Dr Habumuremyi yahawe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame. Abandi bahawe inshingano nk’abagize ruriya rwego barimo Amb. […]
Gatsibo: Abayobozi 9,amafaranga ya Mutuweli na Ejo Heza bariye abakozeho
Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru ya ba Gitifu b’Utugari n’abakozi bashinzwe Iterambere mu kagari basezeye mu mirimo y’abo bakoraga. Abasezeye biganjemo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari ndetse na ba SEDOs bakorera muri kano karere ka Gatsibo bakoreraga mu tugari: Gatsibo,Butiruka,Rubira,Mpondwa,Murambi,Mbogo,Taba,Bibare ndetse na Kageyo. Amakuru BWIZA yahawe n’umwe muri aba ariko tutatangaza imyirondoro ye ni uko ku […]
Rubavu: Wa muhanda wahagaritse urujya n’uruza wishe undi muntu

Umuturage witwa Nsengimana Jean Paul wo mu murenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, yitabye Imana nyuma yo kugwa ahacitse umuhanda wahagaritse urujya n’uruza ndetse ukaba ukomeje gutuma bamwe bagira ubumuga bw’ingingo. Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo ni bwo uyu muturage yaguye muri kiriya kiraro. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko kuri uyu wa […]
Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Lavrov w’u Burusiya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatandatu yahuye anakorana inama na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov. Abakuru ba dipolomasi z’ibihugu byombi bahuriye mu mujyi wa Sochi, ahari kubera inama ya mbere y’abaminisitiri yiga ku bufatanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika. Inama yabo yasize u Rwanda […]
U Rwanda rwitandukanyije n’inkuru zihuza Mondlane na FDLR
Guverinoma y’u Rwanda Rwanda yitandukanyije n’itangazo ryayitiriwe rishinja umutwe wa FDLR kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique. Abanya-Mozambique batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu bakomeje kwigaragambya, bamagana ibyavuye mu matora yabaye muri iki gihugu mu minsi ishize. Ni amatora yasize Daniel Chapo wo ku ruhande rw’ishyaka Frelimo atangajwe nka Perezida mushya, atsinze […]
Amajyepfo: Polisi yarahiriye guhiga bukware abiyita Abasheretsi

Polisi y’u Rwanda yibukije abaturarwanda ko biri mu nshingano zabo gufata neza ibikorwaremezo Leta y’u Rwanda ibagezaho, kuko ari gahunda y’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange. Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’amajyepfo. Ni nyuma y’uko muri iyi ntara hagaragaye ibibazo bijyanye no kwangiza ibikorwa […]
Ruto yaterefonnye Trump
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya yahamagaye kuri Telefoni Donald Trump uheruka kongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku nzego Nairobi na Washington bashobora kuba bakwaguriramo ubufatanye. Kenya isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, gusa aya masezerano Perezida Ruto yasinyanye na Joe Biden […]
Nta murwayi wa Marburg n’umwe ukiri mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo yatangaje ko abarwayi bose bari barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg bamaze gukira, ibisobanura ko nta muntu n’umwe ukiyirwaye mu gihugu. Ku wa 27 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje bwa mbere ko iki cyorezo cyagaragaye mu gihugu. Kuva icyo gihe ababarirwa […]
Amerika yongeye kotsa igitutu u Rwanda na RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zongeye kotsa igitutu u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano iheruka kongera kuburwa hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC. Impande zombi zimaze ibyumweru bitatu zirwanira muri Teritwari ya Walikale ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’Intara ya […]