DRC: Muri Tanganyika hari amashuri yashegeshwe n’imyuzure

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri Tanganyika I, Nicolas Prince Baeleay, yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, i Kalemie ko amashuri 108 mu gace ayobora yasenywe n’imyuzure yatewe n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika. Aya mashuri yangiritse aherereye mu mujyi wa Kalemie, ndetse no mu turere twa Kalemie, Moba, na Nyunzu. Nk’uko uyu muyobozi w’uburezi […]

Ituri: Ishuri ryagize ubwiyongere bitewe n’intebe

Ishuri ribanza rya Bogoro, riri mu gace ka Bahema-Sud mu ntara ya Ituri, ryagize ukwiyongera gukomeye kw’abanyeshuri muri uyu mwaka kugera hafi kuri 40%. Abayobozi b’iri shuri bavuga ko uku kwiyongera kwaturutse ku nyubako nshya leta yatanze, muri gahunda y’Igenamigambi ry’iterambere ry’uturere 145. Iyo nyubako nshya, yubatse neza, ifite ibyumba by’amashuri bitandatu bifite umwanya uhagije, […]

Gatsibo: Imashini yapfuye yazanye ingaruka ku bahinzi

Abahinzi bahinga imboga, ibigori n’ibindi bihingwa ku butaka bwahujwe buri ahitwa Ntete mu Mumurenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko babangamiwe n’uko imashini ikogota amazi mu kiyaga cya Muhazi bikabafasha muri ubwo buhinzi ubu yapfuye, bikaba bibateza igohombo ari naho bahera basaba ko bafashwa iyo mashini igasanwa. Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere buvuga […]

RDC: FARDC na UPDF basoje ibiganiro bamazemo amasaha 72

Inama y’inzobere mu bya gisirikare zaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na Uganda, yabereye muri Beni, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Ugushyingo 2024, nyuma y’amasaha 72 y’ibiganiro. Izo ngabo zombi zasuzumye uko ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF muri teritwari za Beni, Lubero, na Mambasa muri Ituri. Ingabo za Repubulika […]

Irinde kwibagirwa isezerano

Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe. (Gutegeka Kwa Kabiri 8:18) Kwibagirwa n’intege nke ya kimuntu, ariko bigira ingaruka nyinshi mbi mu buzima. Turi abana, twubagirwaga ubyo twize, tukibagirwa ibyo ababyeyi batubyiye gukora, tukibagirwa inshingano…, […]

ICC: Umushinjacyaha Khan yasobanuye impamvu adakwiye gushinjwa kwanga Abayahudi

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, yongeye gushimangira impamvu y’icyemezo cye cyo gukurikirana Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, hamwe n’abandi bayobozi ba Israel mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel, ndetse asobanura impamvu adakwiye kwitwa umuntu wanga Abayahudi Mu nama yagiranye n’abanyamakuru i Nuremberg, aho Abanazi baburanishijwe kubera ibyaha bakoze mu […]

Burkina Faso: Ubutegetsi bwa gisirikare burateganya kugarura igihano cy’urupfu

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso burashaka kugarura igihano cy’urupfu mu gitabo cy’ibihano nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera ku wa Gatanu,itariki ya 8 Ugushyingo, imbere y’abagize inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho mu gihe hemezwaga umushinga w’itegeko rishyiraho igihano cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Bivuze ko igihano cy’urupfu cyakuweho kuva mu 2018 muri Burkina Faso, gishobora gusubiraho vuba […]

Rutsiro: Imbamutima z’abagore bubakiwe no gukirigita ifaranga

10d06280-efff-4c35-8788-e40dff2d083a.jpg

Bamwe mu bagore bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kuguruzinya bavuga ko kuri ubu bashima umufatanyabikorwa wabatinyuye bakaba babasha gukirigita ifaranga, mu gihe mu myaka yatambutse bahoraga bategeye amaboko abagabo babo, bikaganisha ingo zabo mu marembera. Ibi aba bagore babigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ugushyingo 2024, mu kiganiro bahaye BWIZA ubwo hatangizwaga ku […]

Amerika yongeye gusaba u Rwanda gukura ingabo muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihangayikishijwe cyane na raporo zo kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), isaba ibihugu byombi gufata ingamba zihuse kugira ngo iki kibazo gikemuke . Iri tangazo rigira riti: “Amerika ihangayikishijwe no kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano ibera mu burasirazuba bwa DRC kandi irahamagarira […]

Qatar yasubitse ibikorwa byo guhuza Israel na Hamas

Qatar yasubitse imirimo yayo nk’umuhuza mu guhagarika imirwano n’ibiganiro ku kurekuza imbohe hagati ya Israel na Hamas nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Iki gihugu cyavuze ko kizakomeza imirimo yacyo mu gihe Hamas na Israel “bagaragaje ubushake” bwo gushyikirana . Ibi bije nyuma y’uko bivuzwe ko abayobozi bakuru bo muri Amerika bavuze ko Washington itazongera kwemera ko abahagarariye […]

U Burusiya bwakatiye igifungo cya burundu abasirikare bishe umuryango wose muri Ukraine

Urukiko rwo mu Burusiya kuwa Gatanu rwakatiye abasirikare babiri babwo igifungo cya burundu nyuma yo kubahamya kwica umuryango w’abantu icyenda mu karere bwigaruriye muri Ukraine . Umuryango wose wa Kapkanets wiciwe mu rugo rwawo mu karere ka Donetsk, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine, mu mwaka ushize, wicwa na Anton Sopov, w’imyaka 21, na Stanislav […]

Amajyepfo: Polisi irasaba abanyamakuru gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibiganiro igirana n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurebera hamwe uko umutekano wifashe n’uburyo bwo kunoza imikoranire n’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha . Ibiganiro byabereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024 byagarutse ku ishusho y’umutekano na […]