Mutesi Scovia niwe wasimbuye Cleophas Barore muri RMC

521a6963-4dfab.jpg

Umunyamakuru Mutesi Scovia yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC). Ni amatora yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, yitabirwa n’abanyamakuru bafite ibyangombwa byemewe n’uru rwego. Mutesi Scovia yari ahanganye na Rwanyange Anth?re ariko Rwanyange aza guharira Mutesi avuga ko igihe kigeze Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura rukayoborwa n’umugore. Inteko y’abatoye Chairperson […]

Karongi: Babiri muri nyobozi, Perezidante wa njyanama n’abakozi 14 basezeye

Mukase Valentine, wari umuyobozi w’akarere ka Karongi n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile na Dusingize Donatha wari Perezidante w’inama njyanama basezeye ku mirimo yabo. Uretse aba bayobozi basezeye kandi hari abakozi 14 biganjemo abo mu ishami ry’imyubakire basezeye, barimo n’abo mu miyoborere myiza. Amakuru BWIZA yakuye ahantu hizewe n’uko aba bose basezeye kuri […]

Gitega: Habonetse umurambo w’umugore w’imyaka 57,hakekwa umugabo we

Umurambo wa Gloriose Ruranditse w’imyaka 57 wabonetse ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2024, mu muferege. Ibyo byabereye mu mudugudu wa Muremera mu murenge wa Giheta, mu Ntara ya Gitega mu Burundi. Umugabo we, ukekwa bwa mbere, yatawe muri yombi n’abapolisi. Nk’uko abatangabuhamya babivuze, “umurambo wari uri mu kidendezi cy’amaraso menshi.” Ni amakuru yemezwa […]

RDC: Abanyamakuru 13 bahungiye i Goma bamaze guhohoterwa mu cyumweru kimwe

Abanyamakuru 13 bahunze imirwano mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bamaze kwibasirwa n’ibitero by’ubugizi bwa nabi mu gihe cy’icyumweru kimwe . Iyi imibare yashyizwe ahagaragara n’Ihuriro ry’Abanyamakuru bahunze intambara rizwi nka Synergie des Journalistes Déplacés rivuga ko bane mu banyamakuru barakomeretse bajyanwe ku bigo nderabuzima abandi bahitamo kuva mu mujyi […]

Cabo Delgado: Inzara yatumye abasirikare bari baroherejwe guhashya ibyihebe batoroka

Amakuru aturuka mu gihugu cya Mozambique aravuga ko abasirikare b’iki gihugu bari baroherejwe guhashya ibyihebe mu turere tw’Intara ya Cabo Delgado bataye ibirindiro byabo barahunga, kubera inzara. Abataye ibirindiro byabo nk’uko ikinyamakuru Carta kibivuga ni abari baroherejwe mu turere twa Mucojo na Macomia. Abaturage bo muri turiya turere babwiye ikinyamakuru Carta ko abasirikare bavuganye na […]

21,4% bakoze ikizamini gisoza ay’isumbuye baratsinzwe

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024,Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, aho muri rusange, batsinze ku gipimo cya 78,6% hakaba n’icyiciro hatsinzemo 67,5% by’abakoze ibi bizamini. Muri rusange hari hiyandikishije abanyeshuri 91 713, hakora abanyeshuri 91 289 bangana na 99,5% by’abagombaga gukora. Muri aba bakoze, hatsinze […]

Espagne: Inkongi y’umuriro ku kigo cyita ku bageze mu zabukuru yahitanye nibura 10

Abantu icumi nibo bapfuye abandi babiri bameze nabi nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inzu yita ku bageze mu za bukuru mu karere ka Zaragoza mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Espagne. Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Ugushyingo 2024, mu rugo rwitwa Jardines de Villafranca mu Mujyi wa Villafranca de Ebro, […]

Hezbollah yongeye kurasa muri Israel mu gihe komanda wa brigade ya PIJ yishwe

Umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ufite icyicaro muri Libani uravuga ko abarwanyi bawo barashe misile ku kigo cya gisirikare cya Tira al-Carmel giherereye mu majyepfo ya Haifa, muri Israel. Igisirikare cya Israel cyavuze ko ibisasu bya roketi bitanu byaturutse muri Libani mu gace ka Haifa Bay, bimwe bikaba byasamiwe mu kirere. Yongeyeho ko igisasu kimwe […]

Paris: Urukiko rwemeje ko rudafite ububasha bwo gukurikirana Leta y’u Bufaransa ku ruhare rwayo muri jenoside

Urukiko rw’ubuyobozi rwa Paris rwatangaje kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Ugushyingo 2024, ko rudafite ububasha bwo gukurikirana urubanza ku ruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Intandaro y’iki cyemezo, ni ikirego cyatanzwe n’amashyirahamwe abiri ndetse n’abacitse ku icumu bagera kuri makumyabiri bashinja Leta y’u Bufaransa kuba yarahaye inkunga […]

Muzabona umutoza mwiza uzigisha abakinnyi banyu gutsinda ibitego: Spittler w’Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, yanenze abakinnyi be bagiye batera inyoni amahirwe y’ibitego bagiye babona imbere y’izamu rya Libya mbere yo gutsindwa igitego. Igitego cyo ku munota wa 84 w’umukino cya Faid Mohamed ni cyo cyafashije abanya-Libya gutsinda Amavubi, binatuma icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc gisa […]

EU yaciye Meta amande ya miliyoni 840$ kubera facebook Marketplace

Ikigo cy’ikoranabuhanga kibarizwamo imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na Whatsapp, cyaciwe amande ya miliyoni 840$ kubera ibikorwa bibi bigendereye inyungu z’urubuga-hahiro rwayo rwa Facebook Marketplace. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Komisiyo y’u Burayi yavuze ko Meta yahanwe ku bwo kurenga ku mategeko y’uyu muryango agenga ihiganwa mu bucuruzi. Ibyo iyi komisiyo ivuga ko Meta yabikoze ibohera […]

M23 yashyizeho abayobozi b’imijyi igenzura

Umutwe wa M23 washyizeho abayobozi b’imijyi yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura. Uyu mutwe umaze imyaka ikabakaba itatu ugenzura ibice bitandukanye, kuva muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero na Walikale. Abayobozi b’imijyi bashyizweho barimo uwitwa Busimba Rodrigue wagizwe Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Bunagana; mu […]