Rubavu: Umusirikari wa FARDC yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) witwa Niyitanga, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda afite imbunda. Imboni ya BWIZA mu murenge wa Cyanzarwe yadutangarije ko uyu musirikare uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko yafashwe ahagana saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024. Yafatiwe mu mudugudu […]
Muvunyi Paul yatorewe kuba Perezida w’urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports
Umunyemari Muvunyi Paul wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, kuri uyu wa Gatandatu yatorewe kuba Perezida w’urwego rw’ikirenga rw’umuryango wa Rayon Sports. Muvunyi yatorewe mu Nteko Rusange yabereye mu Nzove ho mu karere ka Nyarugenge, akaba agomba kuyobora ruriya rwego mu myaka ine iri imbere. Uyu mugabo usanzwe ari umunyemari yatowe ku majwi 100%. Muvunyi […]
Rwamagana: Abagororwa baba bakubise abasirikare n’abapolisi umwe bamukura amenyo
Abagororwa bafungiye muri gereza ya Rwamagana biravugwa ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo bahanganye n’abasirikare ndetse n’abapolisi bari bagiye kubasaka, umwe muri bo bamukura amenyo. Ni amakuru kugeza ubu Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) rutaremeza, gusa rwemera ko isaka ryabayeho muri gereza zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu. RCS ibinyujije […]
Uwigeze kuyobora Kirehe ni we ugiye kuba Meya wa Karongi by’agateganyo
Muzungu Gerard wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe, byitezwe ko ari we ugomba kugirwa by’agateganyo Meya w’akarere ka Karongi. Ni nyuma y’uko Mukase Valentine wari Umuyobozi w’aka karere yeguye, akajyana n’abarimo uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile na Dusingize Donatha wari Perezidante w’inama njyanama. Uretse aba bayobozi, hari abakozi 12 biganjemo abo mu […]
Icyo M23 ivuga ku barimo umuyobozi wa Polisi i Goma FARDC yerekanye ivuga ko bakorana na yo
Umutwe wa M23 wise inzirakarengane abantu batatu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku wa Gatanu cyerekanye kivuga ko bakorana na wo. Aberekanwe barimo Munyarugerero Françoise usanzwe ari Umupolisi Mukuru wakoreraga i Goma. Barimo kandi Rwakagara Emmanuel usanzwe ari Umuyobozi Mukuru akanaba nyiri imwe mu ma sosiyete akorera i Goma na Gisenyi cyo […]
Ndayishimiye yababariye 41% by’abagororwa bose bo mu Burundi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yategetse ko abagororwa barenga 5,400 bari bafungiwe muri gereza zitandukanye barekurwa. Abagororwa 5,442 batangiye kurekurwa barangana na 41% by’abagera kuri 13,211 basanzwe bafunzwe. Ndayishimiye ku wa Kane yahaye abashinzwe gushyira mu bikorwa uriya mwanzuro ibyumweru bibiri byo kuba bamaze kurekura abafunzwe bose. Abagororwa bahawe imbabazi ni abari barahamijwe ibyaha byoroheje, […]
Kuki abadipolomate ba Israel muri Afurika bateraniye i Kigali?
Ba Ambasaderi bungirije bahagarariye Israel mu bihugu bitandukanye bya Kigali, bateraniye i Kigali mu mwiherero wo “gusuzuma ibibazo bitandukanye ndetse n’amahirwe y’imikoranire” hagati y’Igihugu cyabo na Afurika. Ambasade ya Israel mu Rwanda mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo, yunzemo ko iyi nama ari “intambwe ikomeye mu gushimangira umubano ushingiye kuri dipolomasi […]
APR FC yanyagiye Gasogi United mu bitabara
Ikipe ya APR FC yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo mu gihe icyizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona gikomeje kuba gike ku ruhande rw’abakunzi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, nyuma yo gutangira shampiyona nabi. Ishyano ryacitse umurizo ubwo APR FC yaterwaga mpaga […]
Minisitiri w’Intebe Ngirente yirukanye abayobozi 4
Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, yategetse ko abayobozi bane bakoraga mu nzego zitandukanye za Leta birukanwa nk’uko bigaragara mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024. Icyemezo cyo kwirukana aba bayobozi cyaje gikurikira ubusabe bwo kubirukana bwatanzwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo; mbere yo guhabwa umugisha n’Inama y’Abaminisitiri yateranye […]