Leta irashimirwa imbaraga yashyize mu guhashya Marburg
Bamwe mu baturage baravuga ko bishimira uko inzego zibishinzwe zihutira guhangana n’ibyorezo hagamijwe kurinda abaturage. Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibimenyetso biganisha ku gutsinda iki cyorezo. Tariki ya 27 Nzeri 2024 nibwo mu Rwanda hatangajwe ko hagaragaye umuntu urwaye Murburg. Dr. Nkeshimana Menelas, avuga ko nubwo iki cyorezo cyari gikomeye ariko inzego […]
Karongi: Umuturage yatemewe inka n’abataramenyekana irapfa
Hakuziyaremye Protais wo mu karere ka Karongi yatemewe inka n’abataramenyekana irapfa. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ugushyingo 2024, mu murenge wa Rugabano, akagari ka Mubuga ho mu mudugudu wa Karumbi. Ndacyayisenga Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugabano yahamirije BWIZA aya makuru. Ati: “Inka ya Hakuziyaremye yasanzwe mu kiraro […]
Gatsibo: Hari agatsiko kiyise “APR Imparata” kazonze abaturage
Mu karere ka Gatsibo,Umurenge wa Muhura,akagari ka Mamfu haravugwa agatsiko k’insoresore kiganjemo abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye mu buryo butemewe kiyise “APR Imparata” bazengereje abaturage babatega bakabakubita. Ni igikorwa usanga gikorwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri ako karere ka Gatsibo nabo babikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ,uwo babonye wese bakibwira ko aje kubatangaho amakuru ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye […]
Rwamagana: Urubyiruko rwahuguwe mu bwubatsi rurasaba leta gufashwa kubona ibikoresho
Abasore n’inkumi bo mu karere ka Rwamagana,basoje amahugurwa ajyanye n’umwuga w’Ubwubatsi ,barasaba Leta kubafasha kubona ibikoresho bazifashisha mu gukora kinyamwuga ibyo bize . Aya mahugurwa ajyanye n’umwuga w’Ubwubatsi bahawe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro RTB, yasojwe ku wa Gatanu Tariki ya 15 Ugushyingo 2024 . Urubyiruko rwahuguwe rwatangaje […]
Tanzania: Isoko ryagwiriye abari baririmo
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga ko isoko rusange rya Kariakoo riherereye mu mujyi wa Dar- es- Salaam mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tarariki ya 16 Ugushyingo 2024,ryagwiriye abariremye ndetse n’abaricururizamo. Iri risoko ry’amagorofa ane ,bimwe mu bice byaryo byaguye bikomeretsa abantu 28 undi umwe ahita ahasiga ubuzima nkuko Ibinyamakuru […]
Iminsi yabo ni mbarwa- Perezida Kagame avuga ku bagihohotera abarokotse Jenoside
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko bidakwiye ko mu 2024 umuntu ashobora kuzira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abantu batagomba kwicara ngo babifate nk’aho ari uko bigomba kugenda. Ubwo yari mu Ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagica mu rihumye inzego […]
Rubavu: Abakekwaho kuba FARDC binjiye mu Rwanda biba inka
Abasirikari bakekwaho kuba mu gisirikari cya DRC (FARDC) biravugwa ko binjiye ku butaka bw’u Rwanda, mu karere ka Rubavu biba inka z’amuturage 8, ariko 2 muri zo zikaba zananiwe kugenda zigasigara mu mupaka, arizo kuri ubu zimaze kuboneka. Inka zibwe mu gikumba cya Gakuru Alphonse, giherereye mu kilometero kimwe n’igice (1.5 km) uvuye ku mupaka […]
Rubavu: Polisi yashyize umucyo ku ifungwa ry’icyapa cyo kwa Rujende

Abaturage benshi bakomeje gutakambira Leta ko yabafasha iki cyapa kigasubiraho bagaragaza impungenge ko kuba umuntu aje mu mujyi imodoka ikamusiga ku bitaro bikuru bya Gisenyi, cyangwa ikamukomezanya muri gare bisaba kongera gutanga andi mafaranga yiyongera kugiciro cy’urugendo atega moto, igare cyangwa umukarani umutwaza mu gihe yaba afite umuzigo. Iki kibazo nticyahwemye kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, […]
Urumogi na telefoni bimwe mu byasanzwe mu magereza basaka
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, bwatangaje ko mu bikorwa byo gusaka ibitemewe muri gereza zitandukanye zo mu gihugu, batahuye mo urumogi, telefone, imisemburo, ibyuma n’ibindi byasanzwe muri gereza eshanu zo umu gihugu. Amabwiriza agenga amagereza mu Rwanda ateganya ko hakorwa isaka ku bantu bose binjira n’abasohoka kugira ngo harebwe niba nta kintu kitemewe yinjiranye […]
Polisi yaganiriye n’abanyamakuru bakorera mu Majyaruguru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni ibiganiro byateguwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe inozabubanyi n’itangazamakuru (PRM) bigamije kurebera hamwe n’abanyamakuru bakorera hirya no hino mu gihugu, uko umutekano wifashe no kunoza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha. […]
Ngoma :Uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yishwe n’abataramenyekana banatwara umutwe
Amakuru dukesha bamwe mu babyeyi bakoranye na Nyakwigendera Nduwamungu Pauline wari ufite imyaka 65,avuga ko urupfu rwe rwamenyekanye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, hagati ya Saa tatu na saa tanu za mu gitondo. Umwe mubaniriye na BWIZA yavuze ko Nduwamungu Pauline,umubiri we wabonetse mu kimoteri bari bamushyizemo bashyiraho itaka . Abaturage batuye […]