Kamonyi: Umunani bafatiwe mu bucukuzi butemewe

Mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ibindi byaha mu Karere ka Kamonyi, yafashe abagabo 8 bakurikiranyweho gucukura amabuye batabifitiye ruhushya no guhungabanya umutekano w’abaturage. Bose uko ari umunani bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo, mu mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi. Umuvugizi wa […]

Rubavu: Babiri bafatanywe caguwa

Mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024, abagabo babiri bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, amabalo 16 y’imyenda ya caguwa bari binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu Polisi yabafashe. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko […]

Salongo yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Rurangirwa Wilson wamenyekanye nka Salongo, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gufunga uyu mugabo iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba inyandiko mpimbano n’iyezandonke. […]

Tuyisenge: Nubwo atuye ahatari amashanyarazi yahize abandi mu bizamini bya Leta

Tuyisenge Donathile wo mu karere ka Karongi, wavukiye ndetse agakurira mu murenge wa Mutuntu, mu kagari ka Kanyege ho mu mudugudu wa Manji hataragezwa umuriro w’amashanyarazi avuga ko yize bigoranye, ariko ibyo yanyuzemo ntibimubuze kuza mu banyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta byo mu mashuri nderabarezi. Tuyisenge Donathile w’imyaka 18, amashuri abanza yayize kuri […]

Ukraine yatangiye kurasa ku Burusiya ikoresheje missile yahawe na Amerika

U Burusiya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo bwatangaje ko Ukraine yatangiye kuburasaho ikoresheje missile zirasa kure yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ukraine yatangiye kurasa ku Burusiya nyuma y’umunsi umwe Amerika iyemereye gukoresha ziriya missiles. Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko missile zo mu bwoko bwa Army Tactical Missile System (ATACMS) […]

Ubwishingizi bwa Moto abari bategereje ko bugabanywa ni bahebe

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, yagaragaje ko amafaranga y’ubwishingizi bwa moto zicibwa ari make cyane ugereranyije n’ibihombo ziba zateje ikigo cyiyemeza kuzishingira ariko ngo mu gihe hazashyirwaho ingamba zihamye zituma impanuka zigabanyuka bishobora kugira icyo bihindura kuri uru rwego. Mu mijyi itandukanye y’u Rwanda moto zirenze imwe zikunyuraho buri segonda, ariko […]

RDC: Iryinyo rya Lumumba ryibwe

Iryinyo rya Patrice Lumumba wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba intwari y’iki gihugu ryibwe, biteza impagarara. Mu ijoro ryacyeye ni bwo iryo ryinyo rwibwe mu nzu ndangamurage y’i Kinshasa aho ryari ribitse. Iryo ryinyo ryibwe nyuma y’uko abantu bataramenyekana bagabye igitero ku nzu ndangamurage ryari ribitsemo bakabanza kuyangiza mbere yo […]

Amerika igiye gufasha ibihugu bikennye ku isi Miliyari 4 z’amadorali

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemeye ko igihugu cye kizatanga miliyari $4 mu Kigo cya Banki y’Isi cyashyiriweho gutera inkunga ibihugu bikennye ku Isi. Reuters yanditse ko Biden yatangarije iyi nkunga y’imyaka itatu mu biganiro byabereye mu muhezo i Rio de Janeiro ahari kubera Inama y’Ihuriro ry’Ibihugu 20 bikize ku Isi, […]

Dosiye y’uwari Umujyanama wa Meya i Rulindo yageze mu bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Ndagijimana Frodouald wari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, na mugenzi we Mporanyimana Eugène wari umuyobozi w’Ishuri bafatiwe hamwe. Bafashwe tariki 12 Ugushyingo 2024 bakurikiranyweho gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura […]

Umubatizo n’Umusaraba

Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye. Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga,ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. (Abakolosayi 2:12;14) Umubatizo w’umukristu hamwe n’urupfu rwa Yesu k’umusaraba, […]

FA yahanishije Bentancur Rodrigo kudakina imikino 7 no gutanga arenga 150.000.000

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Gihugu cy’u Bwongereza, ryahanishije umukinnyi wa Tottenham , Bentancur Rodrigo, kumara imikino 7 adakina nyuma yo kwibasira mugenzi we bakinana mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo mu gihugu akomokamo. Uyu mukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Tottenham Hotspur witwa Bentancur ,Rodrigo ,yazize amagambo y’ivangura ruhu yavugiye mu kiganiro yibasiyemo umukinnyi mugenzi […]

Rubavu: Ibendera ryari ryibwe ryasanzwe ahamenwa imyanda

Ibendera ryari ryibwe mu kigo cy’ishuri Nderabarezi rya TTC Gacuba II ho mu karere ka Rubavu ryasanzwe ahamenwa imyanda, nyuma yo gufunga abahakora uburinzi. Amakuru y’ibura ry’iri bendera ry’Igihugu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 18 Ugushyingo 2024, mu masaha ashyira saa yine z’amanywa n’ubwo bikekwa ko ryari ryaraye ryibwe mu ijoro. […]

Urubanza rwa Rwema rwasubitswe

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza rwaregwagamo Mahoro Rwema Pascal ku mpamvu z’uko abaregera indishyi batabonye umwanya uhagije wo gutegura dosiye. Me Bayisabe Irene uri mu bunganira Mahoro Rwema Pascal yavuze ko urubanza rwasubitswe kugira ngo bamwe mu baregera indishyi babashe gutegura dosiye yose, bityo urubanza rwashyizwe ku itariki […]

Rusizi: Bamwe mu barimu bifuza ko bashyirirwaho Alcotest mu guca akarengane bakorerwa

Bamwe mu barimu bakorera mu karere ka Rusizi bavuga ko barambiwe guhora batotezwa bazira ko banywa inzoga bakibaza amaherezo y’aka karengane bakorerwa bikabayobera. Bamwe muri aba barezi bavuga ko batumva uburyo bagiye bandikirwa amabaruwa mu bihe bitandukanye basabwa ibisobanuro babwirwa ko basinze ,ibyo bavuga ko iyi yabaye iturufu ya bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu […]

Gasopo y’u Burusiya mu gihe bwaba burashweho na missile USA yahaye Ukraine

U Burusiya bwatanze umuburo w’uko Ukraine niyibeshya ikaburasaho ikoresheje missile yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika busasubiza mu buryo bukwiye. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya mu itangazo yasohoye yavuze ko mu gihe Ukraine yaba irashe ku butaka bwa kiriya gihugu byahita byerekana “uruhare rutaziguye rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’incuti zayo mu ntambara […]

Sake: Umuriro ushobora kwaka hagati ya M23 na FARDC

Amakuru aturuka i Sake muri Teritwari ya Masisi aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziryamiye amajanja, mu kwitegura imirwano karahabutaka ikomeje kuzisakiranya n’Ingabo zo mu mutwe wa M23. Ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo muri uriya mujyi hiriwe agahenge, nyuma y’ibisasu impande zombi zari zagiye zihererekana ku Cyumweru gishize. Kuri ubu […]

Abakinnyi ba Bénin bahondaguriwe muri Libya nyuma yo kubona itike ya CAN

Amakuru aturuka i Tripoli aravuga ko abagize ikipe y’Igihugu ya Bénin bakubitiwe i Tripoli, nyuma y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika baguyemo miswi na Libya 0-0. Ni umukino wasize Les Guépards ikatishije itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri mu tsinda n’amanota umunani. Amakuru avuga ko nyuma y’uyu […]