Garrett wize amashuri abanza yonyine hashize imyaka 101 avumbuye Feu Rouge
Mu 1922, Garrett Morgan, ari kumwe na murumuna we John Morgan mu modoka, babonye impanuka ikomeye ihuriro ry’imihanda. Babonye imodoka igonga akamadoka kakururwaga n’amafarasi,abantu bari bakarimo baranapfa . Garrett Morgan amaze gutaha byamuteye gutekereza ukuntu imodoka zajya zihana umwanya aho imihanda ihurira. Ni bwo ahimbye icyapa cyahinduye burundu iby’umutekano mu muhanda . Kiriho ubwoko butatu […]
Gaza: Abanyapalisitina 17 nibo baguye mu bitero bya Isiraheli
Abayobozi bashinzwe ubuzima mu ntara ya Gaza, kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 20 Ugushyingo 2024, bavuze ko ibitero bya Isiraheli byahitanye abanyapalestina 17 . Kimwe muri ibyo bitero, Isiraheli yibasiye inzu iri mu gace ka Jabalia mu majyaruguru ya Gaza, aho cyahitanye abantu 12. Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje kandi ko umwe mu basirikare bacyo yishwe, […]
Ubujurire bwa Tumukunde wari ufite akabyiniro k’abambaye ubusa bwatewe utwatsi
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira rwateye utwatsi ubujurire bwa Tumukunde Epiphanie uzwi nka Kabebe wahoze afite akabyiniro k’abambaye ubusa na bagenzi be. Urukiko mu mwanzuro w’ubujurire rwasomye kuri uyu wa 20 Ugushyingo, rwavuze ko ubujurire bwa Kabebe na bagenzi be bane nta shingiro bufite, rutegeka ko bakomeza gukurikiranwa […]
Uganda: Rurageretse hagati y’Umunyarwandakazi Isabella Niwemwungeri na Kaminuza ya UCU
Isabella Niwemwungeri, Umunyarwandakazi akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Uganda (UCU) mu Karere ka Kabale, mu burengerazuba bwa Uganda yavuze ko azarega iki kigo nyuma yo kwangirwa amahirwe yo kurangiza (graduate). Niwemwungeri, wari ugiye kurangiza amashuri hamwe n’abandi banyeshuri 561 ku itariki ya 15 Ugushyingo 2024, yamenyeshejwe iminsi ibiri gusa mbere y’imihango ko atemerewe […]
Col. Dr Besigye wari waraburiye muri Kenya afunzwe na UPDF akurikiranweho ibyaha biremereye
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Col. Dr Kizza Besigye na mugenzi we witwa Hajj Obed Lutale, bafunzwe bakurikiranweho gutunga imbunda ndetse n’amasasu yazo. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bariya bombi bagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare rw’i Makindye rwategetse ko bafungwa kugeza ku itariki ya 2 Ukuboza 2024. Ni nyuma y’intabaza abo mu muryango […]
Umukozi wa RCS wakoreraga ku Igororero rya Huye yapfuye urw’amayobera
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 20 Ugushyingo 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uwari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) bivugwa ko yapfuye urupfu rw’amayobera. Uyu mukozi uzwi ku izina rya Fabrice,yakoreraga ku Igororero rya Huye ari naho yapfiriye ubwo yari mu macumbi babamo ku kazi. Abaganiriye na BWIZA bavuzeko bari basanzwe bamuzi […]
RIB yatanze umuburo ku banyamakuru ba Siporo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bakwiye gutangira kwitondera imvugo bakoresha mu biganiro byabo kuko bishobora kubaviramo ibyaha byabajyana mu butabera. Mu butumwa yahaye Radio/TV10, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yatangaje ko abanyamakuru ba Siporo badakwiye gukora ibiganiro binjira mu buzima bwite bw’abantu, kubera ko biganisha mu gukoresha […]
Sake: Abasirikare benshi b’u Burundi na FARDC baguye mu mirwano yabahuje na M23
Abasirikare b’u Burundi 7 n’inyeshyamba za Wazalendo 8 n’abasirikare 12 ba FARDC baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za M23, mu gace ka Maremo, mu nkengero za Sake, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize . Nyuma y’iyi mirwano bigaragara ko yaguyemo abarwanyi benshi bo ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, […]
Igisubizo ku kibazo cya M23 gifitwe na EAC aho kuba Angola: Museveni abwira RDC
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongeye kumvisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igomba kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, mu rwego rwo guhosha amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi. Museveni yabibwiye abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu ruzinduko rw’akazi muri Uganda. Ni uruzinduko bagomba kumaramo iminsi umunani. Ku wa […]
Libani: Abasirikare 4 ba Loni bakomoka muri Ghana bakomerekeye mu gitero cya rokete
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abasirikare bane bashinzwe kubungabunga amahoro bakomoka muri Ghana bakomerekeye mu gace ka Ramyeh gaherereye mu majyepfo ya Libani, kuri uyu wa Kabiri ushize, ubwo igisasu cya roketi cyagwaga ku birindiro byabo. UNIFIL, ubutumwa bw’agateganyo bw’Umuryango w’Abibumbye muri Libani, yavuze ko ingabo zayo n’ibikorwa byayo byibasiwe mu bitero bitatu bitandukanye ku munsi […]
Ambasade ya Amerika i Kyiv yafunze imiryango nyuma yo kwikanga ibitero by’u Burusiya
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ugushyingo 2024, Ambasade ya Amerika i Kyiv yafunze imiryango nyuma yo kwikanga igitero cyo mu kirere cy’u Burusiya nk’uko itangazo ryashyizwe ku rubuga rwayo rivuga. Ibi bije nyuma y’aho Ukraine ikoresheje missiles yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya. Iri tangazo ryagize riti: […]
Nyanza: Ishuri ryigisha gukanika imodoka basanze nta n’ingorofani ryigirira
Mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Cyabakamyi,Ishuri rya GS Nyagisozi,Abadepite bararitabariza kuko ngo higishirizwa amasomo yo gutwara imodoka no kuzikanika ariko hakaba nta modoka n’imwe wahabona abanyeshuri bigiraho, basaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa vuba. U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi bijyana no guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Gusa hari amwe mu […]
Imyaka 12 iruzuye M23 ifashe Goma
Ku itariki nk’iyi ya 20 Ugushyingo 2012, inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma nyuma yo kuwirukanamo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye. M23 yigaruriye uyu mujyi nyuma y’amezi atandatu itangiye imirwano yayihanganishaga n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa icyo gihe yari iyobowe na Joseph Kabila Kabange. Ikinyamakuru […]
Nyamasheke: Abatekera abanyeshuri bambuwe amezi 8 bararira ayo kwarika
Abakora akazi ko gutekera abanyeshuri mu Ishuri Ribanza rya Saint Ubald Ruhengeri mu Murenge wa Cyato barataka gukora badahembwa umushahara wabo mu gihe mugenzi wabo watekeraga abanyeshuri bo ku ishuri Ribanza rya Rwaramba nawe avuga ko ryamwambuye umushahara w’amezi ane. Abo bakozi bakora akazi ko gutekera abanyeshuri bavuga ko ikigo cy’ishuri Ribanza rya Saint Ubald […]
Mozambique: Mondlane wateje imyigaragambyo yakurikiye amatora yajyanwe mu nkiko
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Mozambique byatangaje kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 18 Ugushyingo, ko byatanze ikirego cy’imbonezamubano kuri Venancio Mondlane, umukandida watsinzwe amatora ya perezida aheruka. Uyu wahungiye mu mahanga, yahamagariye abamushyigikiye kwigaragambya bamagana uburiganya mu matora kuva hagati mu Kwakira. Guhagarika iyi myigaragambyo ngo byaguyemo nibura abantu 30 nk’uko bivugwa na Loni, […]
Nyanza: Bamaze imyaka 10 bategereje isoko, amaso yaheze mu kirere

Hashize imyaka 10 abarema n’abakorera mu isoko rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Busasamana babwiwe ko bazubakirwa isoko rya Kijyambere aho risanzwe riri, bemeza ko ribangamiye ubucuruzi bwabo binatuma bimwe mu byo bacuruza byibwa naho ibindi bikangirika. Isoko ry’Akarere ka Nyanza risanzwe, ricururizwamo ibiribwa, imyenda, inkweto ndetse n’ibindi bicuruzwa. Riherereye mu Mujyi wa Nyanza rwagati, […]
Colonel Kizza Besigye yaburiwe irengero
Col. Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, amaze iminsi yaraburiwe irengero. Amakuru avuga ko uyu mugabo yaburiye i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo. Hagati aho umugore w’uyu mugabo wahoze ari umusirikare akanaba umuganga bwite wa […]
Abasore 2 bakekwagaho kwica umukobwa wa Major (Rtd) Gasagure barekuwe
Abasore babiri bari bamaze igihe bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Olga Kayirangwa, ku wa Kabiri tariki ya 19 bararekuwe. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika, Harrison Mutabazi, yatangaje ko Nasagambe Fred na Gatare Gedeon barekuwe ku busabe bw’ubushinjacyaha nyuma yo kubura ibimenyetso bihagije byerekana koko ari bo bishe uriya mukobwa amakuru avuga ko yaguye […]