Mu minsi 6 gusa, indirimbo “Best Friend” ya Bwiza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

screenshot_20241125-193947_1.png.jpg

Tariki ya 19 Ugushyingo 2024, nibwo umuhanzikazi Bwiza Emmeramce uri mubagezweho yahuje imbaraga na Mugisha Benjamin (The Ben) maze basohora amashusho y’indirimbo bise “Best Friend” kuva uwo munsi ikundwa cyane, ku buryo byatwaye iminsi 6 gusa ngo yuzuze miliyoni irenga y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube. Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, kubera ko […]

Abashakashatsi: Koreya iravugwaho kwagura uruganda rukora misile zikoreshwa n’u Burusiya muri Ukraine

Koreya ya Ruguru yaguye uruganda rukomeye rukora intwaro, akaba ari narwo ruteranyirizwamo ubwoko bwa misile zifashishwa n’u Burusiya muri Ukraine, nk’uko abashakashatsi b’ibigo by’ubushakashatsi byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babitangaza, bashingiye ku mafoto yafashwe na satelite. Icyo kigo kizwi nka “Uruganda rwa Gashyantare 11″ n’igice cy’Ikigo cya Ryongsong Machine Complex, giherereye mu mujyi […]

Misiri: Abantu 17 baracyashakishwa barohamye mu bwato

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Abategetsi ba Misiri batangaje ko abantu 17 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo burohamiye mu Nyanja Itukura. Abagera kuri 28 nibo babarohowe bakiri bazima. Guverineri w’intara igerwamo n’Inyanja Itukura Maj Gen. Amr Hanafi, yavuze ko ikimenyetso cy’ubutabazi cyakiriwe saa cyenda n’igice ku isaha ngenga masaha ya […]

Filime zinjije agatubutse muri izi mpera z’icyumweru

Muri izi mpera z’icyumweru cya 22-24 Ugushyingo 2024, filime zirimo Wicked na Gladiator II zigaragaje ko zifite ingufu ku isoko rya “Box office” ni ijambo rikoreshwa mu bijyanye n’ubucuruzi bwa sinema, rikaba rishushanya amafaranga yose yinjijwe n’ibyerekeye filime mu gihe runaka. Ibi bishobora gukorwa mu buryo bw’ubucuruzi bwa buri munsi (nk’ibyinjijwe mu mpera z’icyumweru) cyangwa […]

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli yemeye amasezerano y’agahenge na Libani “mu buryo bw’ibanze”

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yemeye amasezerano y’agahenge y’umutekano na Hezbollah “mu buryo bw’ibanze” mu nama yagiranye n’abategetsi ba Isirayeli mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru,tariki ya 24 Ugushyingo 2024. Mu nkuru dukesha CNN nk’uko umwe mu bazi iby’ibyo biganiro yabiyitangarije. Isirayeli iracyafite impungenge ku bintu bimwe na bimwe by’amasezerano, aho byitezwe ko bigezwa […]

Inkomoko n’impamvu yo gukomanganya ibirahure

Mu mico itandukanye y’Isi, cyane cyane mu bihugu byo mu Burayi, Amerika, ndetse no muri Afurika, habaho umuco udasanzwe wo gukomanganya ibirahure cyangwa amapuca mbere y’uko abantu basangira icyo kunywa. Ibi, usanga bikoreshwa mu birori bitandukanye cyangwa mu gihe abantu bifuza kuganira no gusabana. Iyo Abanyarwanda bakora iki gikorwa, bavuga bati “Ku buzima bwacu”, aho […]

Amerika: Amashyirahamwe y’abahinzi arasaba Trump kwirinda kwirukana abakozi babo

Amashyirahamwe y’abahinzi muri Amerika arasaba Perezida watowe, Donald Trump, kwirinda gushyira mu bikorwa isezerano rye ryo kwirukana abantu benshi b’abimukira binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko (abakozi babo) abasubiza mu bihugu bakomokamo, kuko byagira ingaruka ku ruhererekane rw’ibiribwa. Kugeza ubu, abayobozi ba Trump ntabwo baragaragaza niba hari uwo bazarekura mu buryo bwihariye, nk’uko bivugwa mu biganiro […]

UN yasabye abatuye Isi guhangayikishwa n’Impfu z’abagore zifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango

Mu gihe uyu munsi Ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, hatangiye iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryatangaje ko mu mwaka ushize abagore barenga 50.000 bishwe n’abo bakundanaga cyangwa abo mu miryango yabo,ibihugu binasabwa guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa . Mu gihe ku isi hose hishwe abantu 51.000 […]

Fatakumavuta yategetswe gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Fatakumavuta, umusesenguzi uzwi cyane kuri murandasi, agomba gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ibi byaturutse ku byaha ashinjwa birimo ivangura, gutangaza amakuru y’ibihuha, kubuza amahwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga, no gutukana mu ruhame. Mu bujurire bwe, Fatakumavuta yari yasabye kurekurwa by’agateganyo, asobanura ko afite impamvu zikomeye zirimo uburwayi bwa diyabete ndetse n’inshingano […]

Cardinal Ambongo ukunze kudacana uwaka na Tshisekedi ari i Kigali

Fridolin Ambongo, Cardinal wa Arkidiyosezi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari i Kigali aho yitabiriye inama Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM). Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo ni bwo Cardinal Ambongo yageze i Kigali. Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali […]

Ibitero bya drones za Ukraine byangije uruganda rw’ingufu na lisansi mu Burusiya

Abayobozi b’igihugu cya Ukraine batangaje ko indege zitagira abadereva za Ukraine zagabye igitero ku ruganda rwa lisansi n’ingufu mu karere ka Kaluga ko mu Burusiya. Guverineri w’aka karere yemeje aya makuru avuga ko uruganda rwahiye rukarumana nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga. Ni kimwe mu bitero biheruka bya Ukraine ku nganda z’ingufu z’u […]

Ibihugu 10 bigoye kubamo no gukora ibyo Abakirisitu bemera

Ubukristo ni idini rinini cyane ku isi, ariko mu bihugu bimwe na bimwe, abakirisitu bahura n’ibibazo bikomeye bigira ingaruka ku buryo babayeho no ku buryo bashobora gukora ibikorwa by’idini ryabo. Hari urutonde rw’ibihugu icumi, aho Abakirisitu bahura n’ibibazo bikomeye mu kwimakaza ukwemera kwabo. 10. Ubuhinde Abakirisitu mu Buhinde bahura n’itotezwa rikomoka ku miryango ya Hindu. […]

Uko imbuga nkoranyambaga zishobora kugira ingaruka ku mubano w’Abakundana

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga zifite uruhare rukomeye mu buzima bwacu. Zihindura uburyo twitwara, dukundana, ndetse n’uburyo tubona umubano mwiza w’abakundana. Nyamara, ese izi mbuga zifite uruhare nyarwo ku byerekeranye n’ibyifuzo ndetse n’ukuri ku mibanire y’abakundana? Iyo urebye imbuga nka Instagram cyangwa TikTok, uhita uhura n’amafoto ndetse n’amashusho agaragaza ibihe byiza by’abakundana: ingendo z’akataraboneka, […]

Robertinho yemeza ko Rayon imeze nka Barcelona ya Pep na Brazil ya Zagallo

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla fc FC ku Cyumweru, umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yavuze ko ari iby’agaciro kubona ikipe ye imaze kugera ku rwego rwo hejuru, aho yemeje ko Rayon Sports imeze nk’ikipe ya Barcelona yo mu 2009 ya Pep ndetse na Brazil ya Zagallo. Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Robertinho yashimye intambwe […]

Kera kabaye hemejwe igihe Rayon Sports izesuranira na APR FC

Umukino w’ikirarane Rayon Sports igomba guhuriramo na mukeba wayo APR FC, byemejwe ko uzakinwa ku wa 7 Ukuboza 2024. Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakinwe ku gihe bijyanye n’uko ikipe y’Ingabo z’igihugu yari mu mikino ya CAF Champions league. Ku wa 19 Ukwakira Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC, gusa biba ngombwa ko […]

Nibura abagore 140 ku Isi babura ubuzima buri munsi bishwe n’umuntu bazi – Loni

Nibura abagore 140 n’abakobwa ku Isi yose babura ubuzima buri munsi bishwe n’umuntu bazi cyane; nk’abagabo babo cyangwa uwo bafitanye isano wa hafi, nk’uko raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yabyerekanye. Raporo y’ubwicanyi bukorerwa umugore yasohotse kuri uyu wa Mbere yerekana ko buri minota 10, umukobwa cyangwa umugore yicwa. Yagaragaje kandi ko umubare w’abagore n’abakobwa bishwe n’abo […]

Element yinjiranye ibendera ry’u Rwanda mu gitaramo i Kampala

Ijoro ryo ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ryabaye iry’amateka i Kampala, aho Producer Element, umuhanga mu gutunganya amajwi akaba n’umuririmbyi ukomeye, yataramiye amagana y’abafana mu gitaramo cy’ikirenga cyabereye ahitwa Nomad Bar & Grill. Uyu muhanzi yinjiriye ku rubyiniro yitwaje ibendera ry’u Rwanda, asanganirwa n’urusaku rw’ibyishimo n’amashyi y’abitabiriye, basanganwe urukumbuzi rw’umuhanzi wari umaze igihe yigaragaza […]

DR Congo:Kardinali Ambongo ntakozwa ibyo guhindura itegeko Nshinga

Kardinali Fridolin Ambongo yanenze cyane ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, i Kinshasa, mu nyigisho ye yo mu gitambo cya Misa yateguwe ku munsi w’urubyiruko rw’Abakristu Gatolika muri diyosezi. Uyu muvugizi mukuru wa Kiliziya Gatolika, asanga abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakwiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’imibereho […]

U Rwanda rugiye gufasha Guinea gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya leta

gc2p-w1waaajutc.jpg

U Rwanda na Guinea byashyize umukono ku masezerano y’ingamba zo kuvugurura no gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga imitangire y’amasoko ya Leta n’imicungire y’imari ya leta muri Guinea . Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Eng. Patricie Uwase yagize ati: “Dufite uburambe mu gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko ya leta, by’umwihariko mu bijyanye n’imicungire y’imari ya leta, […]

Museveni yahishuriwe uko Col Besigye yashakaga guhanura kajugujugu ye

Umunyapolitiki Col (Rtd) Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, byatahuwe ko mbere yo gutabwa muri yombi afatiwe muri Kenya yabanje kugambanirwa n’umuntu we wa hafi. Ku wa 16 Ugushyingo ni bwo uyu mugabo usanzwe adacana uwaka na Perezida Yoweri Museveni yafatiwe i Nairobi, mbere yo gufungwa n’igisirikare cya Uganda. ChimpReports yanditse ko gahunda […]

Uruguay: Uwahoze ari Umwalimu utavugaga rumwe n’Ubutegetsi yatsinze amatora

Ku cyumweru Tariki ya 24 Ugushyingo 2024 , uwahoze ari umwalimu wigishaga amateka utavugaga rumwe n’Ubutegetsi niwe wabaye Perezida wa Repubulika ya Uruguay nyuma yo gutsinda ibyiciro cy’amatora yabaye muri icyo Gihugu . Yamandu Orsi w’imyaka 57 , usanzwe ari Inkoramutima ya Jos? Mujica, wabaye Perezida wa Uruguay kuva 2015 kugeza 2020 . Orsi wari […]

Hezbollah yongeye kugwisha imvura ya za rokete muri Israel

Kuri iki Cyumweru, itariki 24 Ugushyingo 2024, Hezbollah yarashe ibisasu bya roketi n’ibindi bisasu bigera kuri 250 muri Israel, bikomeretsa abantu barindwi muri rimwe mu irasa rikomeye ry’uyu mutwe witwara gisirikare mu mezi ashize, mu rwego rwo gusubiza igitero cya Israel i Beirut mu gihe abandi bakomeje gusaba guhagarika imirwano. Zimwe muri roketi zageze mu […]

Igisirikare cy’u Burundi cyateye utwatsi ibirego by’umutwe wa Twirwaneho

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateye utwatsi ibirego by’umutwe w’inyeshyamba wa TWIRWANEHO uherutse kuvuga ko ingabo zacyo zaba ziri mu mugambi wo gukorera jenoside Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge gifatanyije na FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo. Igisirikare cy’u Burundi mu itangazo cyashyize ahagaragara kuwa Gatandatu, cyatangaje ko ibyo birego ari “ibinyoma bigamije […]

U Rwanda rwise ‘ubushotoranyi bukomeye’ amagambo ya Minisitiri wa RDC warahiriye kuzafunga P. Kagame

Guverinoma y’u Rwanda yashinje iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “ubushotoranyi bukomeye”, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu atangaje ko azafunga Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo ni bwo Minisitiri Constant Mutamba yatangaje ayo magambo, ubwo yaganiraga n’imfungwa zo muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga […]

Gatsibo: Urupfu rwa mwarimu Kanyamugara rukomeje kuvugisha benshi

whatsapp_image_2024-11-24_at_22.17_57.jpg

Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Gasange haravugwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff wari umwarimu kuri GS Gategero wapfuye akiri mu kwezi kwa buki. Amakuru BWIZA ihabwa n’umuntu wari umuzi neza,avugako uyu mwarimu yari asanzwe ababanira neza,ari nyangamugayo doreko ngo yari anahagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, mu murenge wa Gasange. […]