U Rwanda rwashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi rwafatiye RDC zikiriho
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ingamba zo kurinda ko hari icyaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kikaruhungabanyiriza umutekano zigomba kugumaho, nyuma y’amagambo y’urwango aheruka gutangazwa na Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu. nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu atangaje ko azafunga Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo ubwo Minisitiri Constant Mutamba yaganiraga n’imfungwa […]
Misiri: Imirambo 3 muri 17 niyo imaze kuboneka nyuma y’irohama ry’ubwato
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 26 Ugushyingo 2024, imibiri itatu yarohowe nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo bwarohamye mu nyanja Itukura mu Misiri. Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha abandi bantu 13 bakiburiwe irengero, nk’uko guverineri w’intara ikora ku nyanja Itukura, Amr Hanafi, yabitangarije ibiro ntara makuru by’ubwongereza, Reuters. Ubwato bw’ubukerarugendo bwa metero 34 z’uburebure bwa […]
Nyamasheke: Abakozi 11 basezereye rimwe akazi
Abakozi 11 bo mu karere ka Nyamasheke bandikiye Umuyobozi w’Akarere basaba gusezera akazi, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abashobora gukurwa mu nshingano muri ako karere. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko aya makuru yayamenye ariko avuga ko amakuru arambuye yatangazwa n’Umuyobozi w’Akarere. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko […]
Lewis Hamilton arifuza gukinira mu Rwanda
Lewis Hamilton, umukinnyi w’icyubahiro mu mukino wa Formula 1, yashimangiye ko gukinira muri Afurika, cyane cyane mu Rwanda, ari inzozi atari kumva ko zishoboka mbere y’uko asezera mu mukino w’amasiganwa. U Rwanda rukomeje kwerekana ubushake bwo kwakira irushanwa rya Grand Prix nyuma y’imyaka 30 itabera muri Afurika, uhereye aho riheruka gukinirwa muri Afurika y’Epfo mu […]
Nyagatare: Uwafashwe yiyita Umupolisi abeshya abashinjacyaha,ubu ari imbere yabo
Ubushinjacyaha ku Rwego Rw’Ibanze rwa Nyagatare, bwakiriye dosiye y’umugabo wabeshyaga abaturage ko ari umupolisi, akabaka amafaranga abizeza kubafasha akabafunguriza abantu babo bafunze. Uyu mugabo yafashwe aje mu Bushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare ari kumwe n’umuturage yabeshyaga ko ari umupolisi agiye kumufasha gufunguza musanzire we ufungiye icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge. Yinjiye mu Bushinjacyaha avuga ko […]
Ukuntu Hip Hop yahinduye ubuzima bwa Rider Man akiyumva nk’uvutse bwa kabiri
Umuraperi Riderman, umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yagaragaje uko iyi njyana yatumye ahindura imitekerereze ndetse n’ubuzima. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Riderman yavuze ko umunsi yakira Hip Hop mu buzima bwe yabaye nk’uvutse bwa kabiri. Mu magambo yuje amarangamutima, uyu muraperi yasobanuye ko iyi njyana atigeze ayifata gusa […]
Imiryango igera ku 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza igiye guhungishwa
Imiryango igera ku 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ugushyingo 2024. Philippe Habinshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, yatangarije RBA ko hari uduce tw’Igihugu aho ubutaka bwamaze koroha cyane […]
Gisagara: Umubikira uyobora ikigo nderabuzima cya Save yatawe muri yombi
Umubikira uyobora Ikigo Nderabuzima cya Save giherereye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, yatawe muri yombi azira gutwara sima muri Ambulance. Soeur Nyiraminani Bellancille yatawe muri yombi nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imbangukiragutabara bivugwa ko y’Ibitaro bya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara ipakirwamo imifuka ya sima. Minisitiri w’Ubuzima, Dr […]
Amategko 5 ugomba gukurikiza mbere yo kujya mu rukundo

Abantu benshi bifuza kumenya uko bashobora kwinjira mu rukundo kandi rukababera rwiza, ariko ni ngombwa kumenya neza ibyo utegereje ndetse n’uburyo bwo gutangira urukundo rufite intego. Mu gihe ushaka urukundo, hari byinshi byo gusuzuma no gutekereza mbere yo gufata icyemezo cyo gukunda. Dore zimwe mu nama z’ibanze zagufasha gutangira umubano uhamye, mwiza, kandi wubatswe ku […]
APR FC igomba gukina mikino 4 mu minsi 11 gusa
Ikipe ya APR FC iri kwitegura gukina imikino myinshi y’ibirarane mu gihe gito, aho izakina imikino ine mu minsi 11 gusa. Uyu mwaka, ikipe y’Ingabo yari iri mu marushanwa ya CAF Champions League, ibyo bigatuma yisanga imikino imwe n’imwe mu gihugu ibaye ibirarane none ubu igomba gukina iyo mikino y’ibirarane kugira ngo igerageze kugera ku […]
Kicukiro-Gahanga: Amazu yahubatswe yateje ibiza abayaturiye

Abaturage batuye mu murenge wa Gahanga akagari ka Kagasa mu karere ka Kicukiro baraye bahagaze kubera imvura yaraye iguye mw’ijoro ryakeye rishyira ku wa Mbere wa tariki 25 Ugushyingo 2024, yasize ibangirije ibintu mu mazu yabo cyane cyane abatuye mu mudugudu wa Kiyanja. Bamwe muri aba baturage bavuga ko amazi yabateye yaturutse muri za rigori […]
Ihohoterwa rikorerwa abarokotse jenoside: Ibirego 400 bimaze gutangwa mu myaka ibiri
Abashinjacyaha bamaze gutanga ibirego bigera kuri 400 by’ibyaha byibasiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka ibiri ishize.Ibyo bitero byari mu buryo butandukanye burimo amagambo, inyandiko, gukomeretsa ndetse n’ubwicanyi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) kivuga ko abantu barenga 430 baketsweho kubigiramo uruhare, muri bo 126 bakaba ari abagore nk’uko iyi nkuru dukesha The New […]
Loni yanze kongerera amasezerano Nderitu kubera kutemera ko Israel ikora jenoside muri Gaza?
“Ese Umuntu ufite ubunyangamugayo ashobora kurokoka muri Loni?”, iki ni ikibazo ikinyamakuru Wall Street Journal cyabajije kuri uyu wa Kabiri, kivuga ko Loni yanze kongerara amasezerano y’akazi Umujyanama Wihariye ku bijyanye no Gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, kubera ko yari yemeje ko ibikorwa bya Israel muri Gaza bidashobora gusobanurwa nka ‘”jenoside.” Ikinyamakuru cyakomoje ku nyandiko […]
Imana Ikwambike Igikundiro
Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu. (1 Samweli 2:26) Samweli yavutse k’umugore wamaze imyaka myinshi ari ingumba. Byamusabye gusenga cyane kugeza aho abantu bamufata nk’umusinzi kubera kwivugisha asenga. Aza gusibizwa, abona Samweli, uwo Imana yahamagaye kuba umuhanuzi ndetse n’umucamanza muri Isirayeri yose. Nyina amutanga k’umutambyi Eli afite imyaka 7 gusa, akurira […]
Angola iravuga ko RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku nyandiko y’ingenzi
Umuhuza Angola yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ugushyingo 2024, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku nyandiko y’urufunguzo rwo guteza imbere inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Congo bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano. Kuva mu 2021 umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari wararambitse intwaro mu 2013 wongeye kubura intwaro kandi wigarurira uduce twinshi […]
Sheebah Karungi yabyariye muri Canada
Sheebah Karungi, umuririmbyi ukunzwe cyane, yinjiye mu rugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu witwa Armil. Amakuru y’ivuka rya Armil yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, aho yashyizwe ahabona n’inshuti za hafi za Sheebah, arizo Kabako na Ameria Nambala. Sheebah yari amaze igihe ari muri Canada, aho yari […]
Umukecuru w’imyaka 59 yaciye agahigo ko gukora Pompage 1,575 mu isaha

DonnaJean Wilde, umubyeyi w’imyaka 59 akaba nyirakuru w’abuzukuru 12, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyanditswe mu bitabo by’amateka. Yakoze push-ups cyangwa pompage 1,575 mu gihe cy’iminota 60 gusa, ahita atsinda agahigo k’abagore ku isi ko gukora pompage nyinshi mu isaha imwe, nk’uko bitangazwa na Guinness World Records. Wilde yagize ati: “Nari ndi kugerageza guhangana n’amarira y’ibyishimo no […]
RED-Tabara yivuganye ba Ofisiye b’Abarundi, inafata intwaro nyinshi
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wigambye kwica ba Ofisiye icyenda bo mu ngabo z’iki gihugu, unafata ibikoresho byinshi bya gisisirikare birimo imbunda ndetse n’amasasu. Uyu mutwe mu itangazo wahosoye ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo wavuze ko wiciye bariya basirikare mu gitero uheruka kugaba ku ngabo z’u Burundi. Ni igitero uvuga ko […]
Ababikoze bahanwe: Minisitiri Dr Nsanzimana kuri ‘ambulance’ yagaragaye ipakirwamo sima
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abagize uruhare mu gutwara sima mu mbangukiragutabara igenewe gutwara abarwayi bamaze kubihanirwa. Minisitiri w’Ubuzima yabigarutseho nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imbangukiragutabara bivugwa ko ari iy’Ibitaro bya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara ipakirwamo imifuka ya sima. Ni ibintu byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bibaza uko […]
Cardinal Ambongo uri i Kigali yahaye umukoro abategetsi b’u Rwanda, RDC n’u Burundi
Cardinal Flidorin Ambongo, umushumba wa Arikiyepiskopi ya Kinshasa uri i Kigali, yasabye abategetsi b’ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi guhagarika intambara ahubwo bakimakaza amahoro. Cardinal Ambongo ari i Kigali kuva ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo, aho yitabiriye inama w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) asanzwe abereye umuyobozi. […]
Babonye imbangukiragutabara ipakira sima bagirango ni Howo(Videwo)
Bamwe mu baturage bavuga ko babazwa no kubona ababyeyi bageze igihe cyo kubyara babura imbangukiragutabara zibageza ku bigo nderabuzima no ku bitaro mu gihe zimwe muri zo zikoreshwa nabi aho bigeze naho zipakirwamo isima. Ibi barabivugira ko ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye videwo y’imbangukiragutabara ifite ibirango GR 856 E irimo ipakirwamo sima ,ibintu […]
Umwanditsi wo muri Afurika y’Epfo Breyten Breytenbach yapfuye afite imyaka 85
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusizi w’umunyafurika y’epfo, Breyten Breytenbach, yapfuye afite imyaka 85 y’amavuko. Uyu muhanzi Breyten Breytenbach yapfiriye i Paris mu Bufaransa. Amagambo ye yamamaye, yarwanyije byimazeyo politiki y’ivanguramoko ya guverinoma ya banyakamwe b’abazungu muri Afurika y’Epfo. Breytenbach, wari ufite imyaka 85, yari ijwi rikomeye mu buvanganzo nyafurika kandi yari n’umuntu wanengaga politiki y’apariteyidi. Yafunzwe […]