Abafana ba Manchester United bahuriye hamwe basengera umutoza mushya

Mu gihugu cya Uganda, abafana ba Manchester United bakoze igikorwa cy’isengesho cyo gushyigikira umutoza mushya wa Manchester United, Ruben Amorim. Aba bafana, bari bambaye imyenda ya Manchester United, bihurije hamwe bafite amashusho y’umutoza w’umunyaporutugali kugira ngo bibukiranye mu buryo bw’umwuka. Nubwo hatamenyekanye aho aba bafana bakoreye ibi muri Uganda, umuryango witwa Manchester United Uganda wasangije […]

Umuhire Rebecca yasezeranye

Umuhire Rebecca, wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru ndetse akaba n’umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Masengesho Kadudu. Uyu musore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uyu mukobwa basezeranye ku wa 27 Ugushyingo 2024, mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Nyuma y’igihe […]

Amavubi yazamutseho imyanya 2 ku Isi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ifata umwanya wa 124. Ni nyuma yo gutsindwa na Libya ariko na yo igatsinda Super Eagles ya Nigeria, mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc yabaye muri uku kwezi. Imikino Amavubi yakinnye yatumye […]

Abashinwa barakekwaho kwangiza insinga zigaburira internet ibihugu 4 mu Burayi

Ubwato bw’imizigo bw’Abashinwa, Yi Peng 3, bwabaye igikoresho gikekwaho gukoresha icyaha nyuma y’uko insinga ebyiri za fibre optic zigemurira Sweden internet zangijwe mu Nyanja ya Baltique. Ibitangazamakuru byatangaje ko kuwa Kabiri Sweden yasabye ubwato bw’imizigo bw’Abashinwa, Yi Peng 3, gusubira mu mazi ya Sweden kugira ngo byorohereze iperereza ryatangiye nyuma y’insinga ebyiri z’itumanaho ryo mu […]

Sahara marocain : Le Chef de la diplomatie panaméenne salue le Message Royal adressé au Président Panaméen, après la décision de son pays de suspendre toute reconnaissance de la pseudo “rasd”

Le Ministre des Affaires Étrangères, de la Coopération Africaine et des Marocains résidant à l’Étranger, Nasser Bourita, a tenu, mercredi 27 novembre 2024, une visioconférence avec son homologue panaméen, Javier Eduardo Martinez-Acha Vasquez, suite au message adressé par Sa Majesté le Roi Mohammed VI au Président de la République du Panama, SEM. José Raul Mulino, […]

Moroccan Sahara: Panamanian Minister of Foreign Affairs welcomes the Royal Message Addressed to the Panamanian President, after His Country’s decision to suspend all recognition of the pseudo “rasd”

The Minister of Foreign Affairs, African Cooperation and Moroccans Abroad, Nasser Bourita, held, on Wednesday, November 27, 2024, a video-conference with his Panamanian counterpart, Javier Eduardo Martinez-Acha Vasquez, following the message addressed by His Majesty King Mohammed VI to the President of the Republic of Panama, HE José Raul Mulino, after his country’s decision to […]

Putin yategetse ko za Satan 2 zitegurwa

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yategetse ko ibisasu karahabutaka bya missile zizwi nka Satan 2 bitegurwa, kugira ngo bibe byakoreshwa mu ntambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine. Ibi bisasu bifite imbaraga mu buryo butigeze kubaho kandi nta n’ikoranabuhanga ririho rishobora kubihagarika. Izina ryabyo nyakuri ni “RS-28 Sarmat” kandi bifite ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kujijisha radari […]

Ingaruka mbi zo gukundana na Sugar Mummy

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere, imibanire y’abantu nayo igenda ihinduka. Muri ibi bihe, hari ibintu byinshi byagiye bihindura imyumvire y’abaturage, kandi imwe muri iyo mibanire ni ukugira abantu bakiri bato bakundana n’abakuze cyane, cyane cyane abagore bakuze bazwi nka “sugar mummies.” Abasore bakiri bato bashobora kubona ibi nk’amahirwe cyangwa ubufasha, ariko hari ibibazo byinshi […]

Waba uzi impamvu ukiriho?

Allelouiaaa, ooh ashimwe Imana, Se w’Umwami wacu Yesu, we waturinze mubikomeye twanyuzemo. Muri iyi si, buri wese agira icyo twita amateka ashyarira. Utayafite ashime Imana, kuko ntacyo arusha abandi bahuye n’imibabaro myinshi. Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye,… (Tito 1:5) Iki cyanditswe kiributsa buri wese, ko hari impamvu ituma akiriho. Impamvu […]

P.Diddy yagumishijwe mu gihome

Urukiko rukuru rwa New York rwongeye kwanga icyifuzo cya Sean Combs, uzwi nka P.Diddy, cyo kumurekura agasubira mu buzima busanzwe, kugira ngo asangire n’abana be iminsi mikuru isoza umwaka. Uyu muraperi w’icyamamare yari yasabye urukiko kumufungura akarekurwa, ariko urukiko rwemeza ko agomba kuguma muri gereza kugeza atangiye kuburanishwa mu mwaka utaha. P.Diddy yari yatangaje ko […]

Nyabihu: Ababyeyi bavuga ko babuze umwana wabo w’umukobwa,abakozi ba RIB bababwiyeko ntacyo babikoraho

d6687838-51f6-4c4e-a349-adda27cfe995.jpg

Ababyeyi bo mu karere ka Nyabihu,Umurenge wa Mukamira,akagari ka Karengeri mu mudugudu wa Kabyaza, barasaba inzego bireba kubafasha gushaka umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 17 babuze ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024,Icyumweru kikaba kihiritse nta makuru ye bafite. Uyu mwana w’umukobwa witwa Impano Becky Bella Patient asanzwe ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuri cya […]

Uko byagenze ngo Salman Khan u Rwanda rwashyikirije u Buhinde afatwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, nibwo inzego z’ubutabera z’u Rwanda zashyikirije u Buhinde Salman Rehman Khan usanzwe ari umuturage wabwo kugira ngo bumukurikiraneho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano na ryo, ariko se kugirango bigerweho byagenze gute? Ikigo gishinzwe ibikorwa mpuzamahanga ku Biro bikuru bishinzwe Ubugenzacyaha by’u Buhinde (CBI) cyakoranye n’Ikigo cy’igihugu […]

Umunyarwanda Ntoyinkima yahembwe n’umwami w’u Bwongereza

Umunyarwanda Ntoyinkima Claver uyobora ba mukerarugarugendo muri Pariki ya Nyungwe, yahawe igihembo n’ubwami bw’u Bwongereza kubera kurengera ibidukikije. Iki gihembo yagihawe n’Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, William wari uhagarariye Umwami Charles III, mu birori byabereye i Londres. Igihembo Ntoyinkima umaze imyaka 24 akora muri Parike ya Nyungwe yahawe cyitwa Tusk Wildlife Ranger Award. […]

Burundi: FDNB igiye kugaragaza abarwanyi ba RED-Tabara yafashe

Kuri konti ye X (yahoze ari Twitter), Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), Brig. Gen. Gaspard Baratuza, yatangaje ko igisirikare cyitegura kwerekana inyeshyamba za RED-Tabara. Ku wa Kabiri, yanditse ati: “[…], FDNB izabagezaho ibihamya bizima by’Aba RED-Tabara bafashwe n’abandi bitanze ku ngabo zacu hasi.” Ibi byatangajwe nyuma y’itangazo ry’inyeshyamba ryashyizwe ahagaragara zivuga ko zateye igihombo kinini […]

Umunyarwandakazi yatashye imbokoboko muri Miss Planet International 2024

Umunyarwandakazi Yvonne Kabarokore, uzwi nka Ïvy, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere witabiriye irushanwa rya Miss Planet International, ariko ntiyagize amahirwe yo kwegukana ikamba. Iri rushanwa ryabereye muri Cambodia, kuva ku wa 19 Ugushyingo rigasozwa ku wa 27 Ugushyingo 2024. Yvonne yari yerekeje muri Cambodia afite intego yo kwitwara neza, ariko abakobwa bahatanye bamurushije […]

Mozambique: Rwongeye kwambikana hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano

Abadashyigikiye ubutegetsi bwa Mozambique ku wa Gatatu bongeye guhangana n’inzego z’umutekano zageragezaga gukumira imyigaragambyo, abantu babiri bahatakariza ubuzima. Abanya-Mozambique bidashyigikiye ubutegetsi bamaze igihe bigaragambya bamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukwakira. Ni nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangaje umunyapolitiki, Daniel Chapo wo ku ruhande rw’ishyaka Frelimo nka Perezida mushya; ibyamaganiwe kure n’umunyapolitiki Venancio Mondlane […]

RDC: Umunyapolitiki Seth Kikuni wari kandida perezida yakatiwe umwaka w’igifungo

Ubwunganizi bw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Seth Kikuni bwatangaje ko bwifuza kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’amahoro rwa Kinshasa-Gombe, rwakatiye umukiriya wabo igifungo cy’umwaka umwe. Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Ugushyingo nimugoroba na Maître Laurent Onyemba wunganira Seth Kikuni, nyuma gato yo gutangaza iki cyemezo . Seth Kikuni yahamwe n’icyaha cyo gukangurira abaturage kwigomeka […]

Uganda: Polisi iri mu bikorwa bigamije ituze ry’iminsi mikuru i Kampala

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yongereye ibikorwa byo kurwanya ibyaha mu murwa mukuru mu gihe hitegurwa iminsi mikuru. Ku wa 26 Ugushyingo 2024, ibikorwa byayobowe n’inzego z’ubutasi,byakozwe mu bice bitandukanye,hafatwa abantu barenga 100 bakekwaho ibyaha. Aho polisi yakoze operasiyo ni mu duce twa Kitintale, Port Bell, Luzira, Kifuufu, na Gulf, hakaba haragaragajwe ibyaha birimo […]

Real Madrid yakubiswe nk’umwana wataye urukweto

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Liverpool yakoze amateka itsinda Real Madrid ibitego 2-0 mu mukino wa UEFA Champions League wabereye kuri Anfield. Ni ubwa mbere Liverpool itsinze Real Madrid muri iri rushanwa kuva mu mwaka wa 2009. Liverpool yatangiye umukino isatira cyane. Ku munota wa 4, Darwin N??ez yahushije igitego ubwo […]

U Bufaransa buravuga ko Netanyahu afite ubudahangarwa kuri ICC

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Ugushyingo 2024, u Bufaransa bwatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, afite ubudahangarwa ku cyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ibyo bikaba bigaragaza impinduka mu myumvire yanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Urukiko ruruta izindi rw’ibyaha by’intambara ku Isi mu cyumweru gishize rwasohoye icyemezo […]

Gicumbi:Nyirandama Chantal wishwe n’impanuka bamusezeye

gdytgelwgaarmx1.jpg

Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 ,habereye umuhango wo gusezera bwanyuma kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coasteryabereye mu Karere ka Rulindo, yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi. Urupfu rwa […]

Gakenke: Abo imbwa ziciye amatungo bagiye gushumbushwa

Abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamazwa zizwi ku izina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayaziriitse ku gasozi, zikayiraramo zikica ihene esheshatu n’intama ebyiri, bagiye gushumbushwa n’Akarere ka Gakenke . Ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo 2024, nibwo izo nyamanswa zishe amatungo aho abo baturage bo mu Kagari ka Huro, Umurenge wa […]