Guhindura no kutubahiriza amategeko kw’ibihugu mu bibangamiye Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka

Abagize inama itaguye y’umutekano mu karere ka Rubavu baganirijwe ku cyakorwa ngo abakora ubucuruzi bucirirtse bwambukiranya umupaka ntibakomeza kugorwa n’amategeko atubahirizwa akabahindukiraho buri munsi (gufunga umupaka saa cyenda z’amanywa), hirengagijwe amategeko y’Umuryango w’ibiyaga bigari CPGL, ibyatumye komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi ya Nyundo (CDJP/Nyundo) ihagurukira iki kibazo. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki 04 […]

Kirehe: Ikamyo yagonze umwana wari uvuye ku ishuri ahita apfa

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 04 Ukuboza 2024, mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe, akagari ka Nyabikokora umudugudu wa Rutonde, habereye impanuka ikomeye, aho umwana uri mu kigero cy’imyaka 5-6, yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Scania imunyuze hejuru agahita apfa. Mu masaha ya saa kumi n’imwe zo ku mugoroba nibwo iyi mpanuka […]

Gisagara: Umugore arashinjwa kwica umugabo we nyuma yo gusangira inzoga

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugore w’imyaka 33 wishe umugabo we w’imyaka 34 amukubise ifuni mu mutwe . Icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28/11/2024 mu Mudugudu wa Mwiba, Akagari ka Nyabitare, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Mu ibazwa rye, uregwa yavuze ko yari yasangiye n’umugabo we inzoga […]

RIB ifunze 3 bacyekwaho kwiyandikishaho ubutaka bw’abandi bakabugurisha mu buriganya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abagabo batatu rufunze bakekwaho kuba bari bamaze igihe biyandikishagaho ubutaka bw’abandi, mbere yo kubugurisha mu buriganya. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza ni bwo bariya bagabo beretswe itangazamakuru, bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano. Barimo uwitwa Munyantore Christian “wiyitiriraga […]

U Bufaransa: Minisitiri w’Intebe Barnier ashobora kweguzwa nyuma y’amezi 3 ashyizweho

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Michel Barnier, ashobora kwirukanwa mu matora yo kumutera icyizere, nyuma y’amezi atatu gusa ashyizweho ngo ayobore Guverinoma na Perezida Emmanuel Macron. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze icyifuzo nyuma y’uko uwahoze mu bari mu biganiro bya Brexit ngo yaba yarakoresheje imbaraga zidasanzwe kugira ngo akoreshe ingengo y’imari ye […]

Abakinnyi ba Manchester United banze kwambara amakoti ashyigikira abatinganyi

gettyimages-2187695497-scaled-e1733242251311-1536x1024.jpg

Abakinnyi ba Manchester United baretse gahunda y’ikipe yo kwambara amakoti yakozwe na Adidas mu rwego rwo gushyigikira umuryango wa LGBTQ+ w’abatinganyi mbere y’umukino wa Premier League wahuje United na Everton ku Cyumweru. Ibyo byaje nyuma y’uko myugariro Noussair Mazraoui yanze kwifatanya n’iyi gahunda, avuga ko bitajyanye n’imyemerere ye y’idini ya Islam. Mu myaka ibiri ishize, […]

Perezida Samia Suluhu yashenguwe n’impanuka ikomeye yabereye i Karagwe

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatangaje ko yababajwe cyane n’impanuka yabereye i Karagwe mu ntara ya Kagera, yihanganisha imiryango y’abayiguyemo. Ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza ni bwo iyi mpanuka yabaye, ubwo imodoka eshatu zagonganaga. Abantu barindwi ni bo bayitakarijemo ubuzima, na ho icyenda bayikomerekeramo. Perezida Samia Suluhu mu butumwa yanditse ku rubuga […]

Dore ukuntu wajya mu rukundo n’umukobwa/umusore gake gake

Gutwara umwanya mu rukundo bisobanuye kugenda gahoro mu mubano, mukajya imbere ku kigero mwembi mwiyumvanamo kandi mwishimiranye. Ibi bikubiyemo guhitamo, kumva amarangamutima, ndetse n’ubusabane. Ariko, gukunda buhoro buhoro bisobanuye ibintu bitandukanye ku bantu. Twese turihariye, tugendera ku muvuduko wacu kandi tukita ku bintu mu buryo butandukanye. Kubera iyo mpamvu, ni ingenzi kuganira byimazeyo n’uwo mukundana […]

Nyina wa Eminem yapfuye

Debbie Nelson, umubyeyi w’umuraperi w’icyamamare Eminem, yitabye Imana ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu arwaye kanseri y’ibihaha. Debbie, wavutse mu 1955, yari afite imyaka 69 y’amavuko. Mu gitabo cye cyo mu 2008 cyitwa My Son Marshall, My Son Eminem, Debbie yavuze ko yashakanye na Marshall Bruce Mathers Sr. […]

Buruseli: Didier Reynders wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga arashinjwa iyezandonke

Ikinyamakuru Le Soir cyatangaje ko abapolisi b’Ababiligi bagabye igitero ku mitungo myinshi ifitanye isano n’uwahoze ari Komiseri w’Ubutabera mu Burayi ndetse wanabaye Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders, kubera ibyaha by’iyezandonke. Nk’uko ikinyamakuru Le Soir kibitangaza, ngo abapolisi b’u Bubiligi bagabye igitero ku mitungo myinshi ifitanye isano n’uwahoze ari Komiseri w’Ubutabera w’Umuryango w’Ubumwe bw’u […]

Martin Fayulu yibasiye Tshisekedi wagaragaye yabaye umunyezamu

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yibasiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi nyuma yo kugaragara akina mu izamu. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza ni bwo Tshisekedi yagaragaye akina mu izamu, mu mukino wa gicuti wahuje abanyapolitiki bo muri RDC n’abakanyujijeho muri ruhago y’iki gihugu. Ni umukino wabereye kuri Stade […]

Tshisekedi arajya guhurira na Perezida Biden muri Angola

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Joe Biden arasura Icyambu cya Lobito, ku mpera y’iburengerazuba ya y’Umuhora wa Lobito. Uyu muhora wambuka Angola ugahuza inkombe z’Inyanja ya Atlantika na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi uzanyuzwamo amabuye y’agaciro n’umutungo kamere bijya hakurya ya Atlantika . Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu, Félix Tshisekedi ategerejwe […]

Nyuma y’imyaka 21 n’imikino 923 Manuel Neuer yabonye ikarita ya mbere itukura

untitled-design-2024-12-04t133534_248.png

Mu mwaka we wa mbere nk’umutoza wa Bayern Munich, Vincent Kompany yagaragaje akababaro nyuma yo gutsindwa umukino wa Bayern Leverkusen, yagize ati: “Mu by’ukuri ni uko twatsinzwe kandi ntituzabona igikombe muri uyu mwaka. Ariko hamwe n’uburambe, tuzi ko hari igikorwa cyihariye twakoze.” Kompany yagaragaje ko atishimiye gutsindwa, ariko aguma afite icyizere, agira ati: “Birababaje kuri […]

Wa muherwe watumiye The Ben i Burundi n’umunyamakuru wa Black Fm babonetse

Jean de Dieu Nishishikare, uzwi nka Mr. The Light, hamwe n’umunyamakuru Dieudonn? Tuyikeze, uzwi nka Biggy Rapper, baraye barekuwe nyuma y’iminsi 14 bafungiye mu kigo cy’iperereza mu Burundi. Aba bombi bari barafashwe ku wa 19 Ugushyingo 2024, bakekwaho ibyaha bijyanye n’umushinga wo kohereza abakobwa 100 mu Burusiya gukora akazi ko koza amasahani. Irekurwa ryabo ryabaye […]

FARDC yahawe inkunga y’amayero Miliyoni 20

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wageneye miliyoni 20 z’amayero yo guteza imbere batayo ya 31 ya FARDC mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. EU yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024. Ni inkunga irenga amafaranga y’u Rwanda 29 000 000 000 izifashishwa mu bikorwa byo gutabara ku buryo bwihuse. […]

Jacky yabenze umugabo amuziza kutamenya gutera akabariro, ashyingura impeta kure

Jacky na Stivo bari umuryango w’ingingo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Stivo, umusore wari ukomeye mu muryango we, yambitse Jacky impeta y’urukundo mu birori by’uburanga. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, urukundo rwabo rwasenyutse bitunguranye, rutangira kuvugwaho cyane kubera amagambo batangarije itangazamakuru. Jacky yabanje gusobanurira itangazamakuru impamvu zatumye afata icyemezo cyo gutandukana na Stivo. Yavuze ko Stivo […]

Safi Madiba yagarutse mu Rwanda gushaka umukunzi

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Safi Madiba, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, avuye muri Canada aho yari amaze imyaka ine atuye. Ibi ni ubwa mbere uyu muhanzi agaruka mu Rwanda nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere, Niyonizera Judith. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Safi yahamije ko […]

Kigali: Zimwe muri “Salon de coiffure” ziratungwa agatoki mu kugira umwanda

Bamwe mu bagana inzu zitanga serivisi z’ubwiza n’ uburanga zizwi nka “salon de coiffure”, baravuga ko bahangayikishijwe n’ingaruka bahurira nazo muri izo nzu bitewe n’umwanda uhagaragara ndetse no gutizanya ibikoresho. Abajya gukoreshayo imisatsi,inzara ndetse no kwiyogoshesha bavuga ko iki kibazo bakunda guhura nacyo,ariho bahera bavuga ko bikwiriye gushakirwa umuti. Iyo utembereye mu Mujyi wa Kigali,ugenda […]

APR FC ikomeje kwitegura Rayon Sports yasuwe na ba Jenerali

Ikipe ya APR FC ku wa Kabiri yasuwe mu myitozo n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, bizeza abakinnyi ndetse n’abatoza ko babari inyuma mu mikino ikipe ifite muri iki cyumweru. Abasuye ikipe barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba Maj.Gen Alex Kagame ndetse na Chairman […]

Korea y’Epfo: Abadepite batangiye inzira yo kweguza Perezida Yoon Suk Yeol

Abadepite bo muri Koreya y’Epfo batangiye inzira yo kweguza Perezida Yoon Suk Yeol nyuma yo kuburizamo icyemezo cye cyo gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu. Perezida yari yavuze ko hakenewe gutangazwa martial law (Guverinoma ya gisirikare no kwirengagiza amategeko asanzwe) kugira ngo birinde igihugu “ingabo z’abakomunisiti za Koreya ya Ruguru” no “gukuraho abantu barwanya leta”. Ariko […]

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa yashimiye Perezida Kagame Paul

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wamugiriye icyizere. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko azakorana ubunyangamugayo, umurava no kwiyemeza muri izi nshingano yahawe zo kuyobora urwego rw’ubutabera mu Rwanda. Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; None ku itariki ya […]

Namibia: Netumbo Nandi-Ndaitwah yabaye perezida wa mbere w’umugore utowe

Komisiyo y’amatora ya Namibia ivuga ko Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya SWAPO yatsinze ku majwi 57%, bikuraho ko hakenerwa icyicaro cya kabiri cy’amatora, mu gihe ishyaka rinini ritavuga rumwe n’ubutegetsi rivuga ko rizahakana ibyavuye mu matora mu rukiko . Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya SWAPO yatsinze amatora […]

Angola: Perezida Biden yabaye uwa mbere wa Amerika wakiriwe i Luanda

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukuboza 2024 yakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Angola mu ruzinduko rwa Mbere rwa Perezida wa Amerika muri Iki gihugu . Nyuma yo kugera kuri perezidansi hacuranzwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi bikorwa n’itsinda rya muzika rya gisirikare, kugenzura ingabo no […]

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Gén Doumbouya

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we Gén Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry, nyuma y’imvururu zabereye muri imwe muri Stade yo muri iki gihugu zikagwamo abarenga 50. Ku Cyumweru gishize ni bwo bariya bantu baguye mu muvundo, ubwo abafana b’amakipe abiri yari ahanganye bashyamiraniraga muri Stade ya N’Zérékoré nyuma y’icyemezo kitavugwaho rumwe cy’umusifuzi. Imibare itangwa […]