MIPC yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 150, basabwa umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Amajyaruguru

Ishuri ry’ubumenyingiro rya Musanze, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ryashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 150; abarirangirijemo basabwa umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Intara y’Amajyaruguru. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo iri shuri ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 152 barangirije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami yaryo atandukanye, mu birori byabereye ku […]

Icyo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ku mushinga w’itegeko ry’umushahara fatizo

Kuwa 19 Werurwe 2024, nibwo igitangazamakuru BWIZA cyabagejejeho inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe” aho yagarukaga ku byatangajwe na Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DPGR, aho yavugaga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo mushya ryatowe n’Abadepite, waraheze […]

Zimbabwe: Hafashwe abashinjwa gutaburura imva 380 bakagurisha irimbi rwihishwa

Abagabo bane bakomoka mu gihugu cya Zimbabwe bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa kuba barataburuye imva 380 zari zirimo imibiri y’abantu mu irimbi, hanyuma imva bakazigurisha abandi. Biravugwa ko abafashwe bacukuraga imva z’imibiri yo muri iryo rimbi, bagamije kongera kugurisha ubutaka bugashyingurwamo bundi bushya hatagize ubavumbura. Iri rimbi riherereye ku muhanda wa Kirkman mu […]

Kubana badasezeranye: Impamvu yatizaga umurindi amakimbirane mu miryango

img_2240.jpg

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko impamvu mu miryango yabo hahoraga amakimbirane y’urudaca ari uko babanaga badasezeranye imbere y’amategeko, ibyatumaga bamwe muribo bimika ubuharike. Aba baturage ibi babigarutseho ubwo imiryango 20 yasezeranaga imbere y’amategeko mu murenge wa Kanzenze barimo n’abamaze imyaka irenga 10 babana binyuranyije n’amategeko. Umwe mu basezeranye, umugabo witwa […]

Maj Gen (Rtd) Rutatina arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Maj Gen (Rtd) Richard Rutatina rwari rumaze igihe rukoraho iperereza ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye. Uwakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora mu rwuri (farm) rwa Rutatina ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi. Icyaha akurikiranyweho nk’uko ikinyamakuru IGIHE […]

Ngororero: Umuyobozi arashinjwa gukubita umuturage urembeye mu bitaro

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwamiko , Akagari ka Rwimiko mu Murenge wa Matyazo, mu Karere ka Ngororero barashinja umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wabo gukubita umuturage akamugira intere azira kwiba telefoni . Abaturage barimo abo mu muryango wa Ngendahimana Jean Damascene, bavuga ko uwo mugabo arembeye mu bitaro bya Kabaya amaze iminsi igera ku […]

Umusore agize imyaka 17 acyonka nk’uruhinja

Umubyeyi w’umugore uturaka muri Tanzania yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho agaragaza uyu mugore ari konsa umuhungu we w’imyaka 17. Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muhungu aruhukira ku mabere y’umubyeyi we yrangiza agatangira konka. Mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye gusaba ibisobanuro, umunyamakuru wa Foxe TV yasuye uyu mugore […]

U Rwanda rwashyizweho igitutu ngo rufungure abanyapolitiki b’ishyaka rya V. Ingabire

Umuryango urwanya akarengane(Amnesty International), wokeje igitutu Leta y’u Rwanda uyisaba “kurekura by’ako kanya” umunyamakuru ndetse n’abayoboke b’ishyaka Dalfa-Umurinzi uvuga ko bafunzwe. Abo uyu muryango usaba ko barekurwa barimo Nsengimana Théoneste wahoze akorera umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV ndetse n’abayoboke umunani b’ishyaka ritemerewe gukorera mu Rwanda, Dalfa-Umurinzi rya Victoire Ingabire Umuhoza. Ku wa Kane ni […]

Rayon Sports yanditse amateka yo kuzuza sitade Amahoro nshya

Amatike y’umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, uzahuza amakipe ya Rayon Sports na APR FC, yashize ku isoko. Ku wa Gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2024, mu gihe cy’i Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, umuriro uzaba waka muri Stade Amahoro ubwo aya makipe azaba akina. Uyu mukino ni […]

Syria: Inyeshyamba ziri kwerekeza mu Mujyi wa Homs nyuma yo gufata imijyi 2 y’ingenzi

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Ukuboza 2024, inyeshyamba ziyobowe n’umutwe w’abayisilamu Hayat Tahrir al-Sham (HTS) zakomeje gutera imbere zijya mu Mujyi wa Homs rwagati muri Syria, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Abanyasiriya ukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro mu Bwongereza. Uyu muryango wavuze ko inyeshyamba ubu zari ku birometero 5 gusa uvuye mu nkengero z’uyu […]

Ese ujya ubura icyo ubwira uwo mukundana? Dore ingingo mushobora kuganiraho

Abashakanye benshi ntibamenya ibi. Ariko, ingingo baganiraho zishobora guhindura icyerekezo cy’ahazaza habo. Hari ingingo zimwe zigoye kandi zidafite akamaro, ariko hari izindi zifasha kunga ubumwe no kwiga byinshi ku wundi mu buryo butandukanye. Mu by’ukuri, kuganira ku ngingo ziboneye ni byo bitandukanya umubano wishimye n’umubano utiahimye. Waba warigeze kumva nta byo kuvuga mufite, yaba kuri […]

Huye: Umusore w’imyaka 25 ushinjwa gusambanya mubyara we w’umwana yaburanye

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 25 wasambanije umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko, abereye mubyara we. Bivugwa ko icyo cyaha cyakozwe ku wa 29/09/2024 mu Kagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, aho uregwa yari yararanye n’uwo mwana ku buriri bumwe. Mu iburanisha, uregwa yemera icyaha, […]

Perezida Kagame agiye gushimirwa n’Aba-Rayon

Perezida Paul Kagame azashimirwa ku bwo guha Abanyarwanda Stade Amahoro, mu mukino wa Rayon Sports na APR FC. Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino bafitanye na APR FC, cyabaye ku wa Kane taliki ya 5 Ukuboza 2024. Thaddée yavuze ko bifuza kuzaha impano Perezida Kagame mu kumushimira […]

Lubero: Ruracyambikanye hagati ya M23 na FARDC ku munsi wa 5 w’imirwano

Guhera saa cyenda za mugitondo kuri uyu wa Gatanu, itariki 6 Ukuboza 2024 imirwano yakomeje muri Teritwari ya Lubero hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Congo zishyigikiwe na Wazalendo. Imirwano iravugwa hagati ya Hutwe na Kivako ku muhanda wa Kaseghe_Matembe nk’uko amakuru aturuka muri ibi bice atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Congo nka Kivu Morning Post […]

Ibisigazwa bya Dinezoro imaze imyaka miliyoni 150 bifite agaciro ka miliyari 56 Frw

Ibisigazwa bya Dinezoro yo mu bwoko bwa Stegosaurus y’agaciro ka Miliyali 56 z’amafaranga y’u Rwanda izerekanwa mu mpera z’iki cyumweru mu Mujyi wa New York, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Inzu Ndangamurage y’Ubuhanga bwa Siyansi ya Amerika ku wa Gatatu. Ibi bisigazwa, bizwi ku izina rya Apex (ni izina ryahawe ibisigazwa b’iyi Dinezoro) bifite uburebure bwa metero […]

Syria: Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi zafashe Umujyi wa Hama nyuma ya Aleppo

Imitwe yitwara gisirikare itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Syria zigaruriye Umujyi wa Hama muri Syria rwagati, mu gitero simusiga kibangamiye umutekano w’ubutegetsi bwa Perezida Bashar Assad. Mu myaka 13 y’intambara y’abenegihugu, aho utundi turere twatakaye tugasubiranwa, guverinoma yari yaragumanye Umujyi wa Hama. Mu myivumbagatanyo y’abaturage yadutse muri Syria mu 2011, igihe abaturage ibihumbi mirongo ba Hama […]

Teta Sandra yakubitiwe muri Uganda

Umuhanzi Weasel, wamenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe, yatangaje ko Chagga, wahoze ari umujyanama w’iri tsinda, yakubise umugore we, Teta Sandra. Weasel yavuze ko yamaze gushyikiriza iki kibazo inzego z’ubutabera kugira ngo gikurikiranwe mu buryo bukurikije amategeko. Mu mashusho Weasel yashyize ku mbuga nkoranyambaga, hagaragara Teta Sandra n’uyu Chagga batangira guterana amagambo. Nyuma, Chagga yagaragaye […]

Burundi : Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri wari woherejwe mu butumwa yasabye ubuhungiro mu Buburigi

20241206_082909.jpg

Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi mu Gihugu cy’u Burundi witwa Germain ,Ndayishimiye ,wari wagiye mu butumwa bw’akazi yafashe icyemezo cyo kwaka ubuhungiro mu Gihugu cy’u Bubiligi aho gusubira mu gihugu cye . Leta y’u Burundi ibinyujije kuri Havyarimana Francois Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu yemeje ko uwari umuyobozi mukuru muri iyo Minisiteri ushinzwe amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro […]

Umuti mushya ufasha uwunyoye kutandura SIDA ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Ikigo cy’Ubuzima (RBC) guhera mu mpera z’uku kwezi kizatangira gukoresha umuti mushya ufasha uwunyoye kutandura agakoko ka Virusi itera SIDA. Ni umuti witwa CAB-LA, ukaba uterwa mu rushinge. Uyu muti wakozwe n’uruganda rwo mu Bwongereza rukora imiti rwa ‘GlaxoSmithKline, uri mu bwoko bw’imiti izwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) mu busanzwe uba ukozwe mu binini bikoreshwa […]

Iyo hataba RDF, Bangui iba yarafashwe: Brig Gen Rwivanga

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko iyo hatabaho umusada wa RDF kuri ubu imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique yakabaye yarisubije ubutegetsi bw’iki gihugu. Brig Gen Rwivanga yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA cyibanze ku rugendo rw’imyaka 20 ishize u Rwanda rutangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro […]

Umufana wo muri Uganda yishwe arashwe arimo kwishimira ko Arsenal yatsinze Manchester United

Umufana w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal yo mu Bwongereza, wari urimo kwishimira ko iyo kipe yatsinze Manchester United, bivugwa ko yishwe arashwe n’umurinzi (umu ‘sécurité’) wo muri Uganda. Undi mufana yakomeretse ubwo uwo murinzi yarasaga mu mbaga y’abafana basabwe n’ibyishimo mu nzu y’uburiro (‘restaurant’) yo mu mujyi wa Lukaya, rwagati muri Uganda, mu ntera ya […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa wari umazeho amezi 3 yegujwe

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 05 Ukuboza 2024, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagejeje ijambo ku gihugu, nyuma y’amasaha make Minisitiri w’intebe Michel Barnier yeguye ku mirimo ye nyuma y’amatora yo kumweguza y’abadepite ku wa Gatatu . Macron yanze umuhamagaro w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wo gukurikira Barnier ava ku butegetsi, avuga ko azakomeza ubutegetsi kugeza […]

Ingabire Victoire aravugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire Umuhoza, ufite ishyaka ritemewe mu gihugu ari we uri inyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi . Ni mu rubanza rwiswe urwa Sylvain Sibomana na bagenzi be, aho abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ritaremerwa mu mategeko baregwamo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rukiko Rukuru. Kuri uyu […]