Polisi yasabye abanyerondo kurangwa n’ubunyangamugayo no gukora kinyamwuga
Polisi y’u Rwanda irasaba abanyerondo b’umwuga kurangwa n’ubunyangamugayo no gukora kinyamwuga mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kabo no kwirinda ababiyitirira bagamije guhungabanya umutekano. Ni mu mahugurwa amaze icyumweru abera mu turere twose tugize umujyi wa Kigali, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze; hagamijwe gukangurira abakora irondo ry’umwuga kwita ku nshingano […]
Ibihano bitegereje Charles Onana wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Umunya-Caméroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, ibyaha byo guhakana ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu mwanzuro uru rukiko rwasomye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024. Ibyaha uyu mugabo yahamijwe bikubiye mu byo yanditse mu gitabo yasohoye muri 2019 akagiha umutwe yise […]
Nyamasheke: Sgt Minani wishe arashe abantu 5 yahawe igihano kiruta ibindi
Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere rwakatiye igifungo cya burundu Sgt Minani Gérvais ndetse runategeka ko yamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo kwicira abantu batanu i Nyamasheke. Uyu musirikare yari akurikiranweho ibyaha bitatu birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya […]
Rusizi: Ushinzwe imyitwarire mu kigo cy’ishuri arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwakiriye dosiye y’ushinzwe imyitwarire (Animateur) mu kigo cy’ishuri giherereye mu karere ka Rusizi ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka cumi n’itanu (15) . Icyaha cyakozwe ku itariki ya 27/11/2024, mu murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, ubwo uregwa yashukaga uyu mwana w’umukobwa ngo akamujyana ku kabari bwamara kwira […]
Mugabo/Mugore, dore uko mwaba intangarugero mu gitanda

Kugira ngo urugo rube rwiza kandi rukomeye, bisaba ko abashakanye bagira umubano mwiza mu bice byose by’ubuzima, harimo no mu rukundo rw’abashakanye. Mu bijyanye no kwiyubakira urukundo rukomeye, bamwe bishimira kuba abayobozi mu buryo bwo kwereka urukundo rwabo. Dore ibintu by’ingenzi wakora niba wifuza kuba intangarugero mu buriri, byose bigamije kuzamura umubano mwiza n’umutekano wanyu […]
USA: Umuraperi wa mbere ukize, Jay-Z, yashinjwe gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13
Ikirego gishya mu rubanza mbonezamubano kirega umuraperi Sean “Diddy” Combs kiravuga ko we na Jay-Z bafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 13 muri after party yo mu 2000. Jay-Z yahakanye aya makuru agira ati: “Ibi birego ni amahano ku buryo ninginga ngo mutange ikirego cy’inshinjabyaha, aho kuba mbonezamubano !! ” Umuraperi w’icyamamare akaba na producer, Jay-Z, […]
Lubero: Habyukiye imirwano ku munsi wa 8 hagati ya M23 na FARDC

Kuri uyu wa mbere, 9 Ukuboza 2024, ni umunsi wa munani wikurikiranya w’imirwano ikaze ikomeje kuba hagati y’abarwanyi ba M23 n’Ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo mu Mudugudu wa Kimaka mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero. Mu gitondo cya kare, uyu munsi kandi havuzwe imirwano mu gace ka Kaseghe, bivugwa ko ari ahantu h’ingenzi ku […]
Ukuntu umugabo yashatse kuyobya indege yajyaga muri Mexico akayijyana muri Amerika

Ku Cyumweru, umugenzi wari mu ndege y’isosiyete y’indege ya Volaris yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza kuyobya indege yari igiye i Tijuana, muri Mexique, ngo ayerekeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Indege ifite nimero Flight 3041 yari iturutse ku kibuga cy’indege cya Baj?o International mu gace ka Mexique yo hagati, aho yahagurutse saa moya […]
Polisi igiye guhana abatumye ikipe yayo iterwa mpaga

Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ku mpamvu habuze abashinzwe umutekano ku mukino wagombaga guhuza Police Women FC na Bugesera Women FC. Itangazo rya Polisi ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 rivuga ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa kandi bahanwe. Amategeko ya FERWAFA asaba ko umukino udakinwa hatari abapolisi b’umutekano. Muraho, Ikibazo cyo kubura abashinzwe umutekano […]
Umujyanama wa Museveni yemereye Fresh Kid buruse yo kwiga amashuri yisumbuye

Umujyanama wa Perezida mu by’Urubyiruko n’Abana, Florence Nakiwala Kiyingi, yafashije umuhanzi w’umwana uzwi nka Fresh Kid, witwa Patrick Ssenyonjo, kubona buruse izamufasha gukomeza amashuri yisumbuye. Iyi ntambwe ibaye nyuma y’uko Fresh Kid arangije amashuri abanza mu ishuri rya Kampala Parents School mu kwezi gushize, aho yize ashyigikiwe na buruse yahawe n’itsinda rya Ruparelia Group. Mu […]
Nyagatare: Imyaka 5 ishize bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere
Mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, abaturage bibumbiye muri Koperative KOAIM ihinga inanasi baravuga ko bamaze imyaka itanu bategereje ingurane ku myaka yabo yangijwe n’abakoraga umuyoboro w’amashannyarazi, ariko amaso yaheze mu kirere. Aba bahinzi bagera kuri 16 barataka ibihombo baterwa no gusiragizwa ku ngurane y’ibikorwa byabo byangirijwe mu mwaka wa […]
FDLR yandikiye Lourenço isaba imishyikirano

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witabaje Perezida João Lourenço wa Angola, umusaba kuwuhuriza mu mishyikirano na Leta y’u Rwanda. Ni ubusabe uyu mutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wamuhaye biciye mu ibaruwa wamwandikiye ku wa 22 Ukwakira. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Lourenço yasubije uriya mutwe. Leta y’u Rwanda icyakora ku […]
Perezida wa Korea y’Epfo yabujijwe gusohoka mu gihugu
Kuri uyu wa Mbere, abategetsi ba Koreya y’Epfo bashyizeho itegeko ribuza gukora ingendo mu mahanga kuri perezida w’iki gihugu, Yoon Suk Yeol, mu gihe barimo gukora iperereza ku itegeko ryo mu bihe by’intambara ryamaze igihe gito . Igihe umudepite yabazaga mu gihe cyo kumva iki kibazo mu inteko ishinga amategeko niba Yoon yarabujijwe kuva mu […]
Perezida wa Syria Bashar Al -Assad yahungiye mu Burusiya

Uwahoze ari Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, yahungiye mu Burusiya nyuma yo gukurwaho n’abarwanyi bigometse, bafashe umujyi wa Damascus ku wa Gatandatu. Uburusiya bwemeye kumuha ubuhungiro, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu. Iyi ntambwe ibaye nyuma y’imyaka 14 y’intambara y’abenegihugu yatangiye mu 2011, ubwo abaturage bigaragambyaga basaba impinduka. Ku Cyumweru, abaturage ibihumbi bamanutse mu […]
Horaţiu Potra woherereje RDC abacanshuro bo kiyifasha M23 yatawe muri yombi

Horaţiu Potra ukuriye abacanshuro b’Abanyaburayi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje ngo bayifashe guhangana n’umutwe wa M23, yatawe muri yombi na Polisi ya Romania. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi ku busabe bw’ubushinjacyaha bwa kiriya gihugu. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wahawe na Leta […]
U Rwanda rushobora kwakira CHAN 2024

U Rwanda rushobora kwiyongera kuri Uganda na Tanzania mu kwakira irushanwa rya CHAN 2024 mu gihe Kenya itarangije ibikorwa byo gusana Ikibuga cya Moi International Sports Centre, Kasarani, mbere y’itariki ntarengwa yashyizweho na CAF. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryahaye Kenya igihe ntarengwa cya tariki ya 31 Ukuboza 2024 kugira ngo ibibuga byayo bibe […]
Abakinnyi ba USM Alger bakubiswe n’abafana bagirwa intere

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, mu mukino wahuje ASC Jaraaf yo muri Senegal na USM Alger yo muri Algeria, habaye amakimbirane akomeye. Amakuru avuga ko bamwe mu bafana ba ASC Jaraaf bateye abakinnyi n’abafana ba USM Alger bari baje gushyigikira ikipe yabo. USM Alger yatangaje ko abakinnyi bayo bagiriwe nabi, ndetse n’abafana babo […]
Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda iterabwoba

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwikoma u Rwanda arushinja kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba avuga ko bigabwa ku gihugu cye. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde. Ni nyuma y’igihe kijya kugera ku mwaka umubano w’u Rwanda n’u Burundi warongeye kuzamba, ibyanatumye muri Mutarama uyu mwaka […]
Polisi yakebuye abakunzi ba ruhago

Polisi y’Igihugu yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Yabigarutseho nyuma y’uko hari umufana wa Rayon Sports wagaragaye mu maboko y’inzego z’umutekano ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo iyi kipe yari yahuye na mukeba wayo APR FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro. Ni umukino […]
Ghana: John Dramani Mahama wigeze kuba perezida yongeye gutorwa
John Dramani Mahama wigeze kuba umukuru w’igihugu cya Ghana, niwe watsinze amatora yabaye mu mpera z’icyumweru. Visi Perezida Muhamadu Bawumia bari kumwe ku isonga ry’abahatanira uwo mwanya, kuri iki cyumweru yemeye ko yatsinzwe amatora . Imbere y’abanyamakuru yari yahaye ikiganiro iwe mu rugo, yavuze ko yahamagaye Dramani Mahama amushimira ku ntsinzi ye n’ishyaka National Democratic […]
Rulindo: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutoteza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Murambi mu kagari ka Mvuzo,umudugudu wa Munyinya haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nteziryayo Jean Claude uzwi ku izina rya Socrate w’imyaka 33 y’amavuko ukekwaho kwibwira uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi amagambo mabi. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko byabaye ku wa Gatanu,tariki ya 6 Ukuboza 2024, ngo nibwo uyu Nteziryayo Jean Claude […]