Amavubi yabonye itike ya CHAN

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yashyize ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu makipe 10 yamaze kubona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere muri za shampiyona zabo (CHAN 2025). Amavubi yahawe iyo tike nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza. Bijyanye n’uko […]

DRC:Inyeshyamba za ADF zishe 21

Inyeshyamba z’umutwe w’intagondwa wa ADF zishe abantu 21 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo muri iki cyumweru gusa. Ni mu bitero uwo mutwe wagabye ahitwa Manguredjipa, agace gakungahaye cyane mu mabuye y’agaciro. Ibyo bitero byaje bikurikira ibindi byabereye ku musozi wa Robinet uri muri Segiteri Bapere mu ntara ya Kivu ya ruguru. Macaire […]

Muhanga: Habaye impanuka yakomereyekeyemo 11 bari batashye ubukwe

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024,mu karere ka Muhanga habereye impanuka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari itwaye abagiye mu bukwe 11 barakomereka. Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro. Iyi modoka yakoze impanuka […]

Minisitiri Nduhungirehe yakwennye FARDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yahaye urw’amenyo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko usibye kuba zitazi kurwana ari n’inyatege nke mu kubeshya. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yasubizaga FARDC iherutse kwerekana umurwanyi yise umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda. Ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza ni bwo FARDC […]

Miss Naomie yarongowe (Amafoto)

Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 yasabwe aranakobwa n’umukunzi we, Michael Tesfay mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024. Umuhango wo gusaba no gukwa watangiye mu masaha ashyira saa tanu aho umuryango wa Tesfay wasabye umugeni mu muryango wa Kamali […]

Sud-Kivu: Abashinwa 15 bafashwe kubera gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe babuze

Abashinwa 15 bafatiwe muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, kubera gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko muri Walungu, bakuwe mu ibanga aho bari bafungiwe. Ikintu cyababaje urwego nyunguranabitekerezo rwa sosiyete sivile hamwe n’ihuriro ry’abahinzi mu ntara. Ibyo babimenyesheje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 26 Ukuboza 2024. Bati: “Bamwe bari bafite ibyangombwa by’abimukira, […]

RDC: Sen. Nyarugabo yamaganye ikinyoma cya Leta ku bwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge

Ku itariki ya 25 Ukuboza 2024 mu gihe abandi bizihizaga Noheri, FARDC (ingabo z’igihugu cya Congo) zibasiye abasivili b’Abanyamulenge maze yica Florence Rwidegembya, umukobwa w’imyaka 14, n’abandi baturage batewe ibisasu mu misa ahantu hatandukanye mu gihe bari mu rugendo rwo kwizihiza Noheri FARDC ibaboneraho kandi ikoresha ibisasu byinshi. Ibihumbi by’Abanyamerika b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge […]

Huye: Umusore yapfiriye mu bwiherero agiye gukuramo urukweto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rw’umusore wapfiriye mu bwiherero ubwo yafashaga umwana muto gukura urukweto rwe rwaguyemo nyuma yo kurakarirwa na nyina. Ni mu mudugudu wa Akabeza, agakari ka Rango B, umurenge wa Tumba wo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho umusore witwa […]

Koreya y’Epfo: Abantu benshi bapfiriye mu mpanuka ku Kibuga cy’Indege cya Muan

Abashinzwe ubutabazi baravuga ko indege yari itwaye abantu 181, kuri iki Cyumweru, yaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Muan muri Koreya y’Epfo, igahitana byibuze abantu 122. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kuzimya umuriro mu itangazo cyagize kiti: “Kugeza ubu, babiri barokowe naho 122 barapfa”. Indege ya Jeju Air yari itashye ivuye i Bangkok, muri Thailande, igihe yakoraga […]

Rutsiro: Akurikiranweho gutema umugore we kubera imitungo

Mu Mudugudu wa Kanyempanga, Akagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, uwitwa Jean Damascene Mutabazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu akurikiranyweho gutema umugore we, Umutoni Claudine akamukomeretsa ku kuboko kw’iburyo. Uwo mugabo w’imyaka 32, yakomerekeje umugore we w’imyaka 24 bapfa ko umugabo yashatse kugurisha umurima, umugore akamutambamira. Umwe mu baturanyi […]

U Burusiya burakekwaho uruhare mu mpanuka y’indege ya Azerbaijan Airlines

Umuyobozi mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Kajja Kallas, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyateje impanuka y’indege ya sosiyete Azerbaijan Airlines. Ibi Kallas yabitangaje nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko iyo ndege ishobora kuba yarahanuwe na misile y’u Burusiya. Iyo ndege yari itwaye abagenzi 67 ivuye muri Azeribaijan […]