Perezida Donald Trump yatsinzwe urubanza rw’ubujurire mu kirego cyo gufata ku ngufu

Urukiko rw’Ubujurire rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwateye utwatsi ubujurire bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Donald Trump wahamijwe gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’isesereza ryakorewe umwanditsi w’ikinyamakuru, E. Jean Carroll. Kuri uyu wa Mbere nibwo abacamanza batatu bo mu Rukiko rw’Ubujurire rwa 2 rwa New York bashimangiye icyemezo cyafashwe muri Gicurasi 2023 aho […]
Musanze: Ubushinjacyaha bukurikiranye 6 baregwa guhohotera abacitse ku icumu

Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye abantu batandatu, abagore bane n’abagabo babiri baregwa icyaha cyo guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyaha aba bose bakurikiranyweho bagikoreye mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kibirizi, mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze. […]
P. Kagame yasabye RDF kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza yazishimye ku bw’umusanzu wazo mu gukorera igihugu, azisaba gukomeza kuba maso no kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka. Ni mu butumwa busoza umwaka Umukuru w’Igihugu yageneye ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano. Yagize ati: “Ba Ofisiye, abagore […]
Minisitiri Nduhungirehe yanenze abakomeje kwibasira abanya-Sudani y’Epfo baba mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze bamwe mu Banyarwanda bakomeje kwibasira abanya-Sudani y’Epfo baba mu bice bitandukanye by’igihugu, ashimangira ko binyuranyije n’indagacaciro nyarwanda. Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa X hakomeje gutambutswa ubutumwa bushinja bariya banya-Sudani y’Epfo gukora ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura. Byatangiye ubwo uwiyita McKyle […]
Kenya: Polisi yitabaje ibyuka biryana mu maso mu kurwanya abongeye kwigaragambya

Abatangabuhamya bavuganye na Reuters baravuga ko abapolisi bo mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi barashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abigaragambyaga kuri uyu wa Mbere bamagana ibyo bita gushimuta mu buryo budasobanutse abanenga guverinoma. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Abanyakenya benshi bashimuswe mu mezi ashize. Abategetsi ba Kenya bavuze ko guverinoma […]
The Ben yasabye imbabazi nyina

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma y’uko yifashishije umugore we, Pamella Uwicyeza yerekana inda ye mu ndirimbo. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024 . The Ben yavuze kwifashisha Pamella Uwicyeza byari mu rwego rwo kubika urwibutso, ariko yabonye ko bitanyuze benshi […]
Rutsiro: Hari abakozi b’Ikigo nderabuzima bamaze amezi atatu badahembwa

Hari bamwe mu bakozi b’Ikigo nderabuzima cya Kabona, ho mu karere ka Rutsiro bamaze amezi atatu batazi uko umushahara bakoreye usa. Bamwe muri aba bakozi, baganiriye na BWIZA bavuga ko bakorera mu kigo nderabuzima ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamerika ushinzwe kurinda ubuzima n’umudendezo by’abantu, (Centers for Diseases control and Protection). Aba batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa […]
U Burundi burashinja Somalia kubugambanira

U Burundi bwashinje Somalia kubukorera akagambane bunayita indashima, nyuma yo kutisanga mu bihugu byemerewe kohereza ingabo mu butumwa bushya bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu cyo mu ihembe rya Afurika. Ubu butumwa bushya buzwi nka AUSSOM buzatangira muri Mutarama 2025, busimbure ubwari busanzwe muri Somalia buzwi nka ATMIS bugomba kurangirana […]
70% by’abagore bari hejuru y’imyaka 50 bakunda imibonano mpuzabitsina

Mu gihe benshi bibaza ku mikorere y’imibonano mu bagore bakuze, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko 70% by’abagore bari hejuru y’imyaka 50 bishimira imibonano mpuzabitsina. Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Kindra cyivuga ku bwiza bw’igitsina gore, bwerekanye ko 70%by’abagore bari hejuru y’imyaka 50 byabo bakunda imibonano mpuzabitsina. Ibi bisobanuye ko imyumvire ivuga ko abantu bakuze batagifite ubushake bwo […]
Ibihumbi n’ibihumbi bamaze guhunga Mozambike berekeza muri Malawi

Mu cyumweru gishize, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Mozambike bahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Malawi bashaka ubuhungiro kubera imyigaragambyo ikomeje kugwamo abantu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu, nk’uko abayobozi babitangarije AFP. Kuva ku wa Mbere ushize, umunsi Urukiko Rukuru rwa Mozambike rwemeje ko ishyaka riri ku butegetsi ryatsinze amatora yo mu Kwakira, abantu bagera ku 13.000 bambutse […]
RIB yafunze umunyeshuri wabeshye iwabo ko yashimuswe akabarya amafaranga

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umunyeshuri witwa Kamanzi Donton w’imyaka 21, wiga mu mwaka wa mbere muri Tumba College of Technology akekwaho gukwiza ibihuha ko yashimuswe n’abagizi ba nabi, akagambirira gushuka se ngo amwoherereze amafaranga 100,000 Frw. Uyu musore ukomoka mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo ya […]
Korea y’Epfo: Abashinzwe iperereza basabye icyemezo cyo gufata Perezida Yoon

Kuri uyu wa Mbere, ishami ry’iperereza ryahurijwe hamwe muri Koreya y’Epfo ryasabye icyemezo cyo guta muri yombi Perezida Yoon Suk Yeol wirukanwe ku butegetsi kubera ko yatangaje amategeko ya gisirikare yamaze igihe gito mu ntangiriro z’uku kwezi. Itsinda ry’iperereza ryagize riti: “Icyicaro gikuru gishinzwe iperereza cyasabye icyemezo cyo guta muri yombi Perezida Yoon Suk Yeol […]
Itangazo: Bwiza TV yibwe

Bwiza Media iramenya abayikurikira n’abakunzi ba televiziyo ya Bwiza TV kuri youtube ko yagize ikibazo igakurwa ku murongo mu buryo butunguranye kandi hataramenyekana icyabiteye. Ibi bibaye nyuma yaho twagize ikibazo cy’aba Hackers batuzengereje mu buryo bukomeye. Ni muri urwo rwego dusaba abadukurikira ndetse n’abakunzi bacu aho bari hirya no hino kugumya kutuba hafi no kudushyigikira […]
Netanyahu yabazwe Prostate

Minisitiri w’Intebe wa Isilayeli, Benjamin Netanyahu, yagize uburwayi bwa prostate bituma abagwa ku cyumweru mu bitaro bya Hadassah Medical Center i Yerusalemu. Nk’uko abaganga babitangaje igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza kandi nta kanseri yabonetse. Netanyahu w’imyaka 75 azamara iminsi mike mu bitaro akurikiranwa kandi yari mu cyumba cyihariye cyitaturitwsa n’ibisasu. Netanyahu yari afite uburwayi bwo […]
Jimmy Carter wabaye Perezida wa Amerika yatabarutse ku myaka 100

James (Jimmy) Earl Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatabarutse ku myaka 100 y’amavuko ku mugoroba wo ku Cyumweru, itariki 29 Ukuboza 2024. Umuhungu we, Chip Carter yemeje ko yaguye iwe mu rugo muri Leta ta Georgia, akaba ari we warambye kurusha abandi bose bigeze kuba abaperezida ba Amerika. James […]
Alimbongo: M23 yafashe mpiri FARDC na FDLR nyinshi

Umutwe wa M23 ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza, werekanye abasirikare benshi bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abarwanyi b’imitwe irimo uwa FDLR uheruka gufatirwa mpiri mu mirwano. M23 yemeje ko abo yerekanye yabafatiye mu mirwano imaze iminsi isakiranya ingabo zayo n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC mu gace ka […]