Perezida Kagame yinjije Abanyarwanda muri 2025

Perezida Paul Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2025, mu ijambo risoza uwa 2024 yavuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza. Umukuru w’Igihugu yibukije ko muri uyu mwaka ari bwo u Rwanda rwizihije imyaka 30 ishize rubohowe ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, avuga ko ibi byombi bigaragaza urugendo igihugu kimaze gutera. Umukuru […]

U Rwanda ntiruremezwa na CAF kwitabira CHAN

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu byamaze kubona itike yo kwitabira CHAN 2024 bitarimo u Rwanda.  Ibihugu byabonye itike birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani (CECAFA), Guinea, Senegal, Mauritania (WAFU A), Niger, Burkina Faso, Nigeria (WAFU B), Morocco (UNAF), Centrafrique, Congo, DR Congo (UNIFAC), hamwe na Angola, Zambia, na Madagascar (COSAFA). U […]

Rurageretse hagati y’abanyamakuru Mihigo Saddam, Niyibizi Aime n’ikinyamakuru IGIHE

Rurageretse hagati y’abanyamakuru Mihigo Saddam na Niyibizi Aime n’ikinyamakuru IGIHE aho aba banyamakuru bagishinja gukwirakwiza amakuru badagazeho y’uko bamaze gusinya kuri Fine Fm. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31/12/2024, ikinyamakuru Igihe cyatangaje ko abanyamakuru Mihigo Saddam na Niyibizi Aimé berekeje kuri Fine FM mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire. Nyuma y’ayo makuru, Mihigo Saddam yahise ayanyomoza […]

Ibanga ryo kugendana n’Imana muri 2025

Mu mateka y’Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya, Bibiliya iduha ingero z’abagendanye n’Imana mu mibereho yabo. Abo bantu bagaragaje ukwizera n’ukuyoborwa n’Imana muri byose, bikabaviramo umugisha n’imbuto mu buzima bwabo. Ibi bituma buri wese yisuzuma, akibaza niba nawe agendana n’Imana mu mibereho ye ya buri munsi cyane ko hari benshi bibuka Imana gusa mu bihe bikomeye. […]

Bruce Melodie na The Ben baba biyungiye mu birori batumiwemo na Perezida

Abahanzi bakomeye mu Rwanda, The Ben na Bruce Melodie, bavuzweho kugirana umwuka mubi mu gihe yashize baba biyungiye mu birori byabereye i Kigali ku wa 30 Ukuboza 2024. Ibi birori byateguwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame byahurije hamwe abantu batandukanye harimo n’aba bahanzi bombi. Muri ibi birori The Ben yagaragaye ari kuganira […]

Rubavu: Umunyamakuru Mukwaya yakomerekejwe n’Abuzukuru ba Shitani baranamwambura

Umunyamakuru Mukwaya Olivier ukorera mu karere ka Rubavu, yatezwe n’insoresore zo mu karere ka Rubavu zizwi nk’Abuzukuru ba Shitani ahazwi nko Mubyahi ziramukomeretsa ziranamwambura. Mukwaya usanzwe akorera Bwiza TV , yavuze ko yakomerekejwe n’Abuzukuru ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2024, ubwo yarimo ataha ageze ahitwa muri Buhuru. Usibye gukomeretswa akaguru, […]

Amerika: Isanduku ya Leta yagabweho igitero gikomeye n’Abashinwa

Isanduku ya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko aba-hackers b’Abashinwa binjiye aho bakorera ndetse no mu nyandiko zayo mu byo yise ‘igitero cy’ikoranabuhanga gikomeye’ igabweho. Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kivuga ko aba-hackers b’Abashinwa bashoboye kwiba inyandiko mu gitero gikomeye cy’ikoranabuhanga mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri nk’uko bitangazwa […]

Rwanda’s Journey Over the Last 30 Years: A Lesson for Africa

Rwanda’s journey over the last three decades is nothing short of remarkable. Rising from the ashes of a devastating past, the country has transformed itself into a beacon of hope and progress in Africa. With a focus on strong leadership, economic reforms, and social change, Rwanda has become a model for development. This article explores […]

Ntawe tuzemerera ko aduhungabanyiriza umutekano n’umunsi n’umwe: Kagame

Perezida Paul Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’igihugu, avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kuwurinda bunarenze amikoro rufite. Perezida Kagame yabigarutseho mu ijoro ryacyeye, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiriraga muri Kigali Convention Center abantu batandukanye mu rwego rwo kwifatanya na bo gusoza umwaka. Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bikorwa bitandukanye byaranze umwaka […]

Manchester United iri kurwana no kutamanuka mu kiciro cya kabiri

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim yatangaje ko ikipe ye iri mu bihe bikomeye byo kurwanira kuguma muri Premier League nyuma yo gutsindwa na Newcastle ibitego 2-0 ku wa Mbere aho uku gutsindwa kwatumye isoza umwaka wa 2024 iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona. Nubwo United ifite amanota arindwi imbere y’amakipe ari […]

Rutsiro: Barinubira gusaba serivisi banyagirwa muri Materineti ishaje

Bamwe mu babyeyi bagana Inzu y’ababyeyi (Materineti) ku kigo nderabuzima cya Mukura, mu karere ka Rutsiro Barinubira serivisi zihatangirwa, kuko iyo imvura iguye ibanyagira nk’abari hanze kandi bari mu nyubako, bagasaba ko yasanwa. Abagana iyi nzu y’ababyeyi baganiriye na BWIZA bavuga ko batunguwe no kubona iyi nzu y’ababyeyi bayihererwamo serivisi kandi yarangiritse bigaragaza, bakababazwa n’uko […]

Lubero: Abasirikare 23 ba FARDC bagejejwe mu rukiko bashinjwa guhunga M23

Abasirikare 23 ba FARDC bitabye urukiko kuva ku wa Mbere, itariki 30 Ukuboza 2024 imbere y’urukiko rwa gisirikare rwimukiye muri Gereza ya Butembo, muri Lubero-Centre, nibura mu bilometero 50 uvuye ku murongo w’imbere w’urugamba. Nk’uko umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1 Grand Nord abitangaza, ngo aba basirikare barwanya inyeshyamba za M23 mu karere ka Lubero bakurikiranyweho […]

Gen Muhoozi yararikiye Ayra Starr 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko yiteguye “gufata” umuririmbyikazi Ayra Starr nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kubona umugore wese yifuza. Mu butumwa uyu musirikare yanditse ku rubuga rwe rwa X nyuma akaza kubusiba, yagize ati: “Sogokuru Amos watabarutse yampaye uruhushya rwo kubona umugore wese nshaka ku Isi! Nzafata iriya nkumi…Ayra Starr.” […]

Uyu mwaka umaze kubamo impanuka 9,000 zahitanye nibura 350

Kuva muri Mutarama kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9 zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350. Ni mu gihe ingamba zo guhangana n’iki kibazo zidasiba gufatwa n’Imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu na Leta z’ibihugu hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’impanuka nk’uko […]

Impanuka y’ikamyo yahitanye nibura 71 muri Ethiopia

Abategetsi muri Ethiopia bavuze ko abantu nibura 71 bapfiriye mu majyepfo y’igihugu nyuma y’uko imodoka y’ikamyo irohamye mu mugezi wa Galaanaa. Umutegetsi wo muri ako gace yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iyo modoka, yari irimo kwerekeza muri leta ya Sidama ku Cyumweru, yaguye mu mugezi nyuma yo guhusha ku iteme. Wosenyeleh Simion yavuze ko abagenzi […]

Abasoje Itorero ry’Inkomezabigwi basabwe gushakira umuti ibibazo byugarije urubyiruko

Kuri iki Cyumweru gishize, mu turere twose tw’igihugu, ubwo hasozwaga icyiciro cya 12 cy’Itorero Inkomezabigwi rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye, Ubushinjacyaha Bukuru bwashishikarije abitabiriye kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije urubyiruko.  Ibi byagarutsweho mu biganiro abakozi b’Ubushinjacyaha bageneye urubyiruko rusoje itorero inkomezabigwi 12 mu turere twose tw’igihugu. Muri ibi biganiro, urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri […]