Hari abakozi ba Leta n’abifite bahabwa shisha kibondo batayigenewe: Umuvunyi Mukuru

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ubwo yaganiraga Komisiyo y’Imiyoborere mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko hari aho basanze ifu ya shisha kibondo ihabwa abakozi ba leta ndetse n’abifite itari igenewe Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutara 2025, ubwo we n’iriya Komisiyo inashinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore baganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego […]

Rutsiro: Abakora ku kigo nderabuzima cya Mukura bategereje PBF baraheba

Bamwe mu bakozi b’Ikigo nderabuzima cya Mukura mu karere ka Rutsiro bavuga ko bategereje agashimwe bagenerwa kazwi nka Performance Based Financing Procedure (PBF) gatangwa na Minisiteri y’ubuzima mu gihe runaka ngo kunganire abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima, amaso agahera mu kirere. Bamwe mu baganiriye na BWIZA bavuga ko batazi inzitizi zabayeho ngo […]

Gasabo: Uwari ukurikiranweho kwica umugore we yahamijwe icyaha

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye urubanza ruregwamo umugabo wishe umugore we amutemesheje umuhoro. Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu Murenge wa Musenyi, mu Karere ka Bugesera nk’uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Icyaha uregwa yari akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 16/10/204 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore […]

Hari ikamba rigutegereje

Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose. (2 Timoteyo 4:7;8) Paulo nk’umubyeyi yandikiye Timoteyo, amuburira uko azitwara, kuko we yarimo kurangiza inshingano hano mu isi. Ati ” Narwanye intambara nziza…narinze ibyo […]

Nyabihu: Bahangayikishijwe n’inyamanswa batazi ikomeje kubicira amatungo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jenda mu kagari ka Nyirakigugu mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko batewe impungenge n’imyamaswa batazi ubwoko bwayo iherutse kuza kurya amatungo arimo n’inka yongeye kugaruka muri ako gace. Aba baturage ngo abaheruka kubona ubugome bw’iyi nyamaswa nibo bavuga uko yica bakanavuga ko bwari ubwambere bari […]

Byringiro Lague yageze i Kigali gusinyira Rayon Sports

Nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suwede, Byiringiro Lague yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i  Kanombe mu Rwanda mu gotondo cyo kuri uyu wa Mbere mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports. Akigera ku kibuga cy’indege uyu mukinnyi yakiriwe n’umuyobozi wa Rayon Sports, Bwana Thadée Twagirayesu ndetse n’umuyobozi ushinzwe imishinga muri iyi […]

RDC yishe inyonze amabandi 102

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize yishe amabandi 102 yakoraga ubujura bwitwaje intwaro, ndetse irateganya kwica andi arenga 70 mu minsi iri imbere; nk’uko Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu yabitangarije Ibiro Ntaramakuru The Associated Press. Abishwe nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse bari hagati y’imyaka 18 na 35, bakaba barimo abari abajura bitwaje […]

Sarkozy yatangiye kuburana ku mafaranga ya Kadhafi yakoresheje yiyamamaza

Kuri uyu wa Mbere, urubanza rw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, rwatangiye. Uwahoze ari umuyobozi arashinjwa kwakira amafaranga yatanzwe na guverinoma y’uwahoze ari Umuyobozi wa Libya, nyakwigendera Moammar Kadhafi, yakoresheje mu kwiyamamariza kuba perezida mu 2007. Mu byaha aregwa Sarkozy harimo ruswa itemewe, gutera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza mu buryo butemewe n’amategeko, kunyereza umutungo […]

Kanye West yerekanye amashusho y’umugore we yambaye ubusa

Umuraperi Kanye West yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho agaragaza umugore we, Bianca Censori, ku isabukuru ye y’imyaka 30 ku itariki ya 5 Mutarama yambaye ubusa. Aya mashusho ari mu ibara ry’umukara n’umweru agaragaza Bianca yicaye mu bwogero nta mwambaro yambaye. Muri ayo mashusho Bianca agaragara ari kwikora mu musatsi we ndetse rimwe na rimwe […]

Umuforomo Ayishakiye wo ku Kigo Nderabuzima cya Rusayo yishwe na FARDC

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 6 Mutarama 2025, abantu bitwaje intwaro bambaye impuzankano za FARDC bishe barashe umuganga wo ku Kigo Nderabuzima cya Rusayo, muri Teritwari ya Nyiragongo, hafi y’Umujyi wa Goma. Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya, ngo abagabo bitwaje intwaro bambaye impuzankano za FARDC barashe begereye Ayishakiye Daniel kuri iki […]

Hamas yagaragaje urutonde rw’imbohe 34 yiteguye kurekura mu masezerano na Israel

Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas yasangije BBC urutonde rw’imbohe 34 zafashwe bugwate n’uyu mutwe w’Abanyapalestine uvuga ko witeguye kurekura mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano ashobora guhagarika imirwano na Israel. Gusa, ntihazwi neza umubare w’abo Hamas yagaragaje ku rutonde bakiriho. Muri bo harimo abagore 10 n’abagabo bakuru 11 bafashwe bugwate bafite hagati y’imyaka 50 na […]

USA: Umwanditsi wa Filimi yapfuye yiyahuye

Ibizamini byafashwe n’abaganga mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byagaragaje ko Jeff Baena wari ufite imyaka 47, wamamaye muri Hollywood yapfuye kuwa Gatanu Tariki ya 3 Mutarama, yiyahuye. Uyu mugabo yamenyekanye mu kwandika filimi ndetse akanaba umuyobozi wa filimi zakinwe n’ibyamamare muri Hollywood ndetse akaba yaranashakanye n’umukinnyi wa Filimi witwa Aubrey […]

Umunyeshuri wa UR wagaragaje ko Campus ya Huye itagira Internet mu mazi abira

Umunyeshuri witwa Umukundwa Liliane wiga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri mu karere ka Huye, yatangaje abayeho mu bwoba nyuma yo yo kugaragaza ko iriya Campus itabamo Internet bigatuma atangira gushakishwa. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo uyu mukobwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ubutumwa bugaragaza ko kuba muri Campus ya Huye hataba […]

UK: Abari guherekeza abimukira mu Rwanda mu gihirahiro nyuma yo guhagarika gahunda

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko abarinzi b’imipaka babarirwa mu magana bari bahawe akazi ko gukusanya no kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bahageze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, babwiwe ko akazi kabo kahagaze nyuma y’uko Guverinoma y’Abakozi mu Bwongereza ihagaritse iyi gahunda. Ku wa Gatanu, abakozi bakorera ku masezerano bo muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu bagera […]

Umugeni yatorotse ubukwe ku munota wa nyuma kubera ubwoba bwo kurongorwa (Amafoto)

Umugeni witwa Nansik Dashe wari utegerejwe n’imiryango n’inshuti mu birori by’ubukwe bwe yatorotse umunsi umwe mbere y’ubukwe bwe mu karere ka Plateau mu gihugu cya Nigeria. Ubukwe bwa Nansik Dashe na Kapnan Daniel Ventur bwari buteganyijwe kuba ku wa 27 Ukuboza 2024 mu rusengero rwa COCIN LCC, NIMTIM, PIL Gani. Amakuru aturuka ku bantu ba […]

Tshisekedi yahuye na Emir wa Qatar

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025 Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yasuye Qatar mu ruzinduko rw’akazi. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Congo birimo Actualité, Perezida Tshisekedi yagiranye ikiganiro cyihariye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Muri uru ruzinduko Tshisekedi yari ari kumwe na Ambasaderi wa […]

Iyo data atakundinda mba naraguciye umutwe: Gen. Muhoozi abwira Bobi Wine

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba n’umunyapolitiki akanaba umunyamuziki, Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi. Iby’aba bombi basanzwe badacana uwaka byongeye gukomera ku Cyumweru, nyuma y’ubutumwa butandukanye Gen Muhoozi umaze iminsi yibasira Kyagulanyi yanditse ku rubuga rwe rwa X. Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida […]

OMS yemeje Coronavirus nk’icyorezo gihangayikishije isi mu 2025

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ku mugaragaro ko icyorezo cya coronavirus cyadutse mu Bushinwa ari icyorezo mpuzamahanga giteye inkeke (PHEIC). Uyu mwanzuro watangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Genève, mu Busuwisi. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama y’itsinda ryihariye rya OMS ku bijyanye n’ibyorezo, ryateranye […]

Umunyamakuru Kalex yarongoye

Umunyamakuru w’imyidagaduro Kavukire Alex, uzwi ku izina rya Kalex yasabye anakwa umukunzi we Angelique Uwayezu mu birori by’agatangaza byabereye mu Karere ka Nyanza. Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu cyumweru cyashize, imihango y’ubukwe yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025, ikubiyemo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana. Umuhango wo gusaba no […]