Perezida Kagame yongeye gushimangira ko Tshisekedi yibiwe amajwi

Perezida Paul Kagame yongeye gutangaza ko n’ubwo mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ayobora iki gihugu atigeze atsinda amatora, yaba ayo muri 2018 n’ayo mu mwaka ushize. Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo […]

FNDB yigaramye imirambo y’abasirikare bayo M23 yivuganye

Igisirikare cy’u Burundi (FNDB), cyigaramye imirambo y’abasirikare bacyo bamaze iminsi bicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amafoto ya bamwe mu basirikare b’u Burundi inyeshyamba za M23 ziciye muri Teritwari ya Masisi, ahamaze iminsi habera imirwano izisakiranya n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ririmo Abarundi. Nko mu mirwano […]

Perezida Kagame yahaye gasopo ibihugu by’inyembaraga

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakuriye inzira ku murima ibihugu by’ibihangange, abimenyesha ko nta mbaraga na nkeya zishobora gutuma u Rwanda rwishyura ikiguzi nk’icyo rwishyuye mu myaka 30 ishize ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga mu musangiro abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda. Ijambo rye ryibanze ku kibazo cy’umutekano […]

Yakoze ubukwe bikino none yisanze mu nkiko

Mu gihugu cya Australia, haravugwa inkuru y’umugore wasabye urukiko gutesha agaciro amasezerano yo gushyingiranwa yakoze yibwira ko ari imikino aho yashakaga kwibonera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugore utatangajwe amazina yavuze ko ibyo byabaye mu birori byo mu Ukuboza 2023 byari byateguwe n’uwari umukunzi we, aho bari bagamije kuzamura abamukurikira (followers) ku rubuga rwa Instagram. […]

Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa bitarenze Kamena 2025

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko bitarenze Kamena 2025, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizaba byimuriwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ni igikorwa cyari kimaze imyaka igera kuri 12 kiganirwaho ariko ubu kikaba kiri hafi gushyirwa mu bikorwa. Mu mwaka wa 2013, hafashwe icyemezo cyo kwimura ibi bitaro byari mu […]

Lubero: Umwami Kasereka Kasimba yiciwe mu gico cya ADF

Byibuze abantu 10 biciwe kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 15 Mutarama 2025, mu gico cy’abaterabwoba ba ADF muri Mukoko, Sheferi ya Baswana, muri Teritwari ya Rubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yaho aravuga ko mu biciwe muri iki gico harimo Umwami Kasereka Kasimba, Umuyobozi wa Gurupoma ya Bulengya, ndetse n’umunyamabanga […]

Minisitiri Olivier Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi i Juba

Kuri uyu wa Kane, itariki 16 Mutarama 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yerekeje i Juba, muri Sudani y’Epfo, aho yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru rwa Komisiyo Ngenzuzi ya Afurika Yunze Ubumwe (A.U) yashyiriweho Sudani y’Epfo. Minisitiri Nduhungireho yaboneyeho  kuganira na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo, Hon. Ramazani […]

Napfiriye he, ryari?: Lt Col Willy Ngoma

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt Col Willy, yanyomoje inkuru zimaze iminsi zivuga ko Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zamuteze igico zikamwica. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo abanye-Congo babogamiye ku ruhande rwa Leta batangiye gukwirakwiza inkuru z’uko Lt Col Willy Ngoma na Henri Maggie bishwe na FARDC na Wazalendo, nyuma […]

Israel yakajije umurego mu bitero kuri Gaza nyuma y’amasaha hatangajwe agahenge

Israel yakajije umurego mu bitero kuri Gaza nyuma y’amasaha make hatangajwe ko amasezerano yo guhagarika imirwano no kurekura imbohe hagati ya Israel na Hamas yagezweho, nk’uko abaturage ndetse n’abayobozi muri Gaza babitangaza. Amasezerano akomeye yo guhagarika imirwano hagati ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas uyobora Gaza, yavuzwe kuri uyu wa Gatatu ushize nyuma y’ubwunzi […]

Nta mahoro azigera agerwaho RDC nitaganira na M23: Amerika yahinduye imvugo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahinduye imvugo, zisaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’imitwe irimo M23, nk’inzira yatuma iki gihugu kigera ku mahoro. Amerika yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga. Ni itangazo ryagarukaga kuri raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri […]

Mu Kiyaga cya Kivu haramutse habonetse Peteroli byaba bivuze iki ku Rwanda?

Mu rugamba rutoroshye rugana ku bwigenge mu by’ingufu no guteza imbere ubukungu, u Rwanda rwatangiye gushakisha peteroli mu Kiyaga cya Kivu bimaze kugaragara ko gishobora kuba gikungahaye ku mutungo w’ingufu na cyane ko gisanzwe kinabonekamo gaz methane. Iyi gahunda ntabwo isezeranya kuzamura ingufu z’u Rwanda gusa ahubwo izanateza imbere ubukungu bwarwo, ari nako cyita ku […]

U Rwanda rwasubije Congo ikomeje kwigamba kurugira nyakamwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Congo Kinshasa itigeze ituma u Rwanda ruhezwa nk’uko ibivuga, agaragaza ko abayobozi bayo basigaye birirwa mu makinamico ndetse no kuvugira ibidafite ishingiro mu itangazamakuru aho kwibanda ku gukemura ibibazo by’ingenzi bibangamira inzira yo gushakira igisubizo kirambye amakimbirane mu gihugu cyabo. Nduhungirehe yasubizaga ku biheruka gutangazwa na mugenzi […]

Icyamamare muri Bollywood, Saif Ali Khan, yatewe ibyuma n’umuntu wamwinjiranye iwe

Umukinnyi w’icyamamare muri Bollywood, Saif Ali Khan, yagiye mu bitaro amaze guterwa icyuma inshuro nyinshi nyuma n’umucengezi bivugwa ko yinjiye mu nzu ye akamugabaho igitero. Igitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 15 Mutarama 2025, mu gace kegereye Umujyi wa Mumbai, aho Khan atuye n’umuryango we. Polisi yo mu mujyi yabwiye BBC […]

Minisitiri wa Siporo agiye kwishyuriza abakinnyi n’abatoza bambuwe na Padiri

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangaje ko ikibazo cy’abakinnyi b’ikipe ya Fatima WFC batabaza basaba kwishyurwa imishahara cyamaze kugera ku nzego zishinzwe, kandi kiri gukurikiranwa ngo kibonerwe umuti urambye. Hashize igihe havugwa ibibazo by’amikoro mu makipe y’abagore, cyane cyane akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho bamwe mu bakinnyi n’abatoza bagaragaza ko badahembwa uko bikwiye. Abakinnyi […]

Gusenga ntabwo ari ugutondeka amagambo

Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” (Matayo 16:19) Imana ntinaniwe gufunga no gufungura bijyanye n’ibyifuzo byacu, ndetse n’ibyi ibona byatubera byiza. Ahubwo irashaka uruhare rwacu m’ugusubizwa. Bimeze nkaho umwana abaza nyina umugati, akamusubiza ati uri mu kabati. N’ubushake […]

U Rwanda ntiruzitabira CHAN

Ku wa 15 Mutarama 2025 mu mujyi wa Nairobi habereye tombola igaragaza uko ibihugu bizaba biri mu matsinda y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024). Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 19, rikazabera muri Uganda, Kenya, na Tanzania muri Kanama uyu mwaka. Amakipe 17 yamaze kubona itike yashyizwe mu matsinda ane, atatu arimo […]

Gusabiriza Videwo z’urukozasoni no kuzitanamo, umwanda ukwiye umuti urura kugira ngo ucike

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama, imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa X rwahoze rwitwa Twitter ndi mu bakoresha cyane, zaramukiyeho inkuru z’uko hari amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu byamamare yashyizwe hanze. Bigitangira, bamwe mu baba ku mihanda bagiye bigamba ko bafite amashusho ya Adonis Filer usanzwe akinira ikipe ya APR BBC acigatiye igitsina cye; […]

Abegereye Trump bahinduye imvugo ku gihe bazarangiriza intambara yo muri Ukraine

Abajyanama ba Donald Trump watorewe kongera kuyobora Amerika, baremera ko intambara y’u Burusiya na Ukraine izatwara igihe kibarirwa mu mezi cyangwwa arenga, kugirango gikemuke. Ibi biravuguruza ibyo yari yasezeranye gukora amaze gutorwa. Donald Trump yari yavuze ko ku munsi wa mbere azatangira imirimo ye nka perezida, azahita arangiza ikibazo hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Abegereye […]

Polisi yafashe imodoka ebyiri zipakiye amabaro 25 y’imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu

Mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, yafatiye mu karere ka Rubavu, imodoka ebyiri zari zipakiye magendu y’imyenda ya caguwa, amavuta yo kwisiga yangiza uruhu bakunze kwita ‘mukorogo’ n’ibindi bicuruzwa bitandukanye. Hafashwe umushoferi w’imwe muri izo modoka zo mu bwoko bwa […]

Umufana wa Rayon Sports yavuye i Kigali ajya mu Ruhango gushimira Amagaju FC

Mu rwego rwo gushimira ikipe y’Amagaju FC nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Huye ku wa 12 Mutarama 2025, Ndakaza Gerard, umufana wa Rayon Sports, yaturutse i Kigali ajya kubashimira. Ndakaza yitwaje icyapa cyari cyanditseho amagambo agira ati: “Nta kindi nakwitura Amagaju FC.” Ibi […]