M23 yatumye Tems ahagarika igitaramo cye i Kigali

Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria, Tems yatangaje ko ahagaritse igitaramo cye cyari kubera i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, avuga ko byatewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma. Mu butumwa yanyujije ku rubuga X ku wa 30 Mutarama 2025, Tems yavuze ko atari azi […]
RDF yungutse abasirikare kabuhariwe barenga 500

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama cyungutse abasirikare 531 bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi 11 bahererwa mu kigo cya Nasho ho mu karere ka Kirehe. Muri bariya basirikare basoje amasomo, harimo 46 bo ku rwego rwa ba Ofisiye na 485 bato. Umugaba […]
Umugabo watwitse Korowani (Quran) yishwe arashwe

Salwan Momika, umugabo w’imyaka 38 wavuzwe cyane nyuma yo gutwika Korowani, yarashwe arapfa muri Suwede, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu. Uyu Munya-Irak wari utuye muri Suwede yarashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu nzu ye i Södertälje, hafi ya Stockholm. Polisi yatangaje ko abantu batanu batawe muri yombi nyuma y’aho uyu mugabo […]
Abanyarwanda barenga 300 ku rutonde rw’abimukira Amerika iteganya kwirukana

Abanyarwanda babarirwa muri 338, bari ku rutonde rw’abimukira baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iki gihugu giteganya kwirukana ku butaka bwacyo. Abimukira barenga 1,400,000 ni bo Amerika iteganya kwirukana; nk’uko imibare itangwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu ibyerekana. Politiki yo kwirukana abimukira baba muri Amerika iheruka gutangazwa na Perezida Donald Trump; ndetse […]
La Belgique réitère son plein soutien au plan d’autonomie du Sahara sous souveraineté du Royaume du Maroc

Kigali, 30 janvier 2024, Un pays de l’Union Européenne vient encore de réitérer son soutien au Royaume du Maroc dans le cadre du règlement du différend lié à son Sahara. La Belgique, qui abrite le siège de l’UE, considère l’Initiative marocaine d’autonomie comme une très bonne base pour une solution acceptée par les parties. Le […]
Belgium deems Moroccan Autonomy Initiative a very good basis for mutually acceptable solution to Sahara issu

Kigali, 30 January 2024 A European Union member state has once again reaffirmed its support for the Kingdom of Morocco in resolving the Sahara issue. Belgium, which hosts the EU headquarters, considers Morocco’s autonomy initiative a good basis for a solution accepted by the parties. On January 29, 2025, during a visit to Rabat, the […]
Umunyarwenya Ken Flores yapfuye

Umunyarwenya Ken Flores yapfuye ku myaka 28 azize umutima kuwa Kabiri, tariki 28 Mutarama nk’uko byemejwe n’Urwego rushinzwe gupima impamvu z’ipfu rya Los Angeles. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko Flores yagiriye ikibazo cy’umutima mu rugo rwe aho umuntu wari kumwe na we yahise ahamagara ubutabazi bwihuse akanagerageza kumuha ubufasha bwa CPR mbere y’uko abaganga […]
Urukundo ruragurumana hagati ya Hamisa Mobetto na Azizi Ki

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bari mu rukundo ariko bagakomeza kubihakana, Hamisa Mobetto n’umukinnyi wa Yanga SC, Azizi Ki basa n’abafashe icyemezo cyo gushyira ahagaragara umubano wabo. Ibi bikomeje gukekwa nyuma y’uko Hamisa Mobetto yagaragaye aha Azizi Ki impano y’inkweto z’imikino, ndetse akanasangiza abamukurikira amafoto n’amashusho ari kumwe na we mu bihe byiza. Aya mafoto […]
Ngoma: Arashinjwa gutema umuntu amuhoye kumusanga mu rugo rw’umugore babana

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko ikirego cy’umugabo wagerageje kwica mugenzi we amutemesheje umuhoro amuhora ko amusanze mu rugo rw’umugore bari bamaze icyumweru babana yaje gusaba amazi yo kunywa. Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 16 Mutarama 2025 mu mudugudu wa Kivogo, akagari ka Nyakagezi, umurenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe nk’uko […]
Umuraperi Fireman ari kwivuza ibiyobyabwenge

Umuraperi w’Umunyarwanda Francis Uwimana, uzwi ku izina rya Fireman, yinjiye mu ivuriro rya Huye Isange Rehabilitation Centre ku itariki ya 19 Mutarama, nyuma yo guhitamo kujya kwivuza ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge. Amakuru aturuka ku muntu wa hafi y’uyu muraperi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko Fireman ubwe yafashe umwanzuro wo kujya kwivuza nyuma y’imyaka […]
U Bwongereza bwaburiye u Rwanda rukomeje gushinjwa gufasha M23

U Bwongereza bwaburiye u Rwanda buvuga ko uruhare rwarwo mu ntambara ikomeje kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rushobora guhungabanya inkunga irenga miliyari imwe y’amadorari ruhabwa buri mwaka. Ku wa Mbere, inyeshyamba za M23 bavuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda, nubwo rwakomeje kubihakana, zafashe Goma, umujyi utuwe na miliyoni 2 muri RDC, nyuma y’uko impande […]
EAPCCO: Hatangijwe irushanwa rihuza imitwe ya Polisi yihariye mu gukoresha intwaro

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama, yatangije ku mugaragaro irushanwa rihuza imitwe ya Polisi mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO, rijyanye no kugaragaza imyiteguro mu guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT Challenge). Ni umuhango wabereye mu […]
Icyo ba Perezida ba EAC basabye Tshisekedi nyuma y’ifatwa rya Goma

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa Gatatu wasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, mu rwego rwo gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi. Byasabiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iyi nama yateranye nyuma y’iminsi mike inyeshyamba zo mu […]
Perezida Tshisekedi yijeje igisubizo gikakaye nyuma y’ifatwa rya Goma

Ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagize icyo avuga kuva ibitero by’inyeshyamba za M23 byafata intera mu minsi ishize mu burasirazuba bw’igihugu, zigafata Umujyi wa Goma. Umunyamakuru wa RFI i Kinshasa, Patient Ligodi, avuga ko mu ijambo rigenewe abanyagihugu, Perezida wa Tshisekedi yatangaje ko ibyo “bitero ari icyaha ku mateka […]
Ngoma: Akurikiranweho gusambanya umwana we akanamutera inda

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko ikirego cy’ umugabo wasambanyije umwana we w’umukobwa w’ imyaka 16. Icyaha akurikiranyweho yagikoze mu kwezi kwa Kamena 2024 mu mudugudu w’umunini, Akagali ka Kanyangese, Umurenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana. Kubera ko nyina w’uyu mwaka yari yarashatse undi mugabo, uregwa yasambanyije uyu mwana inshuro nyinshi bigera naho […]
Sudani y’Epfo: Impanuka y’indege yahitanye 20 harokoka 1

Minisitiri w’itangazamakuru muri Leta ya Unity, Gatwech Bipal, yatangaje ko indege nto yari itwaye abakoraga mu bijyanye na peteroli muri Leta ya Unity muri Sudani y’Epfo yahanutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, ubwo yerekezaga mu murwa mukuru Juba, abantu 20 bahasiga ubuzima. Minisitiri yatangaje ko abagenzi bari bayirimo, bari abakozi mu bijyanye […]
Kajugujugu y’Igisirikare cy’Amerika yagonganye n’Indege ya American Airlines

Indege ya kajugujugu y’igisirikare cy’Amerika yo mu bwoko bwa UH-60 Black Hawk yagonganye n’indege ntoya ya American Airlines hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Reagan Washington National muri Leta ya Virginia, igwa mu Ruzi rwa Potomac. Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nijoro ku wa Gatatu, ikaba imaze kugwamo abantu benshi nk’uko inzego z’ubutabazi zabitangaje. Itangazo ryatanzwe […]
Gasabo: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wishe umwana we

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wishe umwana we w’umwaka n’amezi abiri amukibise hasi biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we aho buri wese yashinjaga mugenzi we ubusambanyi no gukoresha umutungo w’urugo mu buriganya. Ibyo byabaye ku tariki ya 25 Ukuboza 2024 ubwo uregwa yahengereye umugore we adahari afata umwana wabo […]
P. Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kujya mu mirwano na Afurika y’Epfo

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kujya mu mirwano na Afurika y’Epfo, mu gihe iki gihugu cyaba gihisemo amahitamo y’intambara. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025. Kuva inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigarurira Umujyi wa Goma, […]