Rayon Sports ntifite imikino nk’iya APR FC na Police FC

Rayon Sports yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, itsindira Rutsiro FC iwayo, mu gihe APR FC na Police FC zitashoboye kubona intsinzi. Ku mukino wabereye kuri Stade Umuganda, Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe ku munota wa 23 na Adama Bagayoko nyuma y’umupira mwiza yahawe na Fall […]
Angola yemeje ko igiye kohereza ingabo mu duce M23 igenzura

Angola kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, yemeje ko mu mpera z’iki cyumweru izohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo “gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro.” Angola ivuga ko ingabo izohereza muri RDC zigomba gukorera mu duce tugenzurwa na M23, zikazaba zifite inshingano zo kurinda abasirikare bagize urwego rwitwa Ad […]
Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa yasabye ko u Rwanda rwotswa igitutu gikomeye

François Hollande wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yagaragaje ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu gikomeye ku Rwanda, kugira ngo ruhagarike ubufasha ku mutwe wa M23 rushinjwa gufasha. Hollande yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa hagati ya 2012 na 2017, yanenze amahanga ku kuba ukomeje “kugorwa no […]
Kivu y’Amajyepfo: M23 yigaruriye Ihusi na Karehe

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu itariki 12 Gashyantare 2025, wigaruriye Centre ya Ihusi ndetse na Kalehe nyuma yo kuhirukana Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo batandukanye. Ngo ni nyuma y’ubushotoranyi bwongeye gukorwa na FARDC ku birindiro bya M23, biba ngombwa ko yirwanaho. Byarangiye rero akarere kose ka Ihusi na Kalehe bifashwe n’abarwanyi ba M23. […]
Umwarimukazi yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 16 yigishaga

Umwarimukazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 16 ndetse no kumusaba kuzana imbunda ku ishuri ngo arase undi mwarimu. Kay Ewer w’imyaka 28 yafashe ku ngufu uyu munyeshuri wari ufite ibibazo byihariye mu myigire mu gihe cy’ibyumweru byinshi. Abacamanza bagaragaje […]
Musanze: Musenyeri Mugiraneza yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Gashyantare 2025, uwahoze ari Musenyeri wa Diyosezi y’Abangilikani ya Shyira, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza no gukoresha nabi umutungo, yitabye urukiko mu Karere ka Musanze. Samuel Mugisha Mugiraneza yatawe muri yombi muri Mutarama mu gihe hari hagitegerejwe iperereza ku kunyereza umutungo no gukoresha nabi amafaranga y’itorero kubera inyungu ze […]
Rutsiro: Bagiye kwiba amabuye y’agaciro umwe igisimu kiramugwira arapfa

Hagenimana George, w’imyaka 26 wo mu karere ka Rubavu wari wagiye mu karere ka Rutsiro gucukura amabuye y’agaciro ahabujijwe yagwiriwe n’igisimu cyari cyarahagaritswe gucukurwamo amabuye y’agaciro arapfa, bagenzi be bararusimbuka. Hagenimana, umwe mu itsinda ry’ibihazi byiyitirira izina “Abajongo” wari utuye mu Mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro ho mu murenge wa Nyamyumba, yaguye mu kirombe […]
Arusha: Hatangiye kumvwa urubanza Congo yarezemo u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Gashyantare 2025, i Arusha ku Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, hatangiye kumvwa urubanza Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda. Uruhande rw’u Rwanda ruyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, rwasabye urukiko kutakira ikirego kubera inenge zitandukanye babonye mu kirego. Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba urukiko gutegeka u […]
RDC: Abayobozi bakomeje gushishikariza urubyiruko kujya muri FARDC bakarwanya u Rwanda

Binyuze ku mujyanama we ushinzwe itumanaho, Fifi Masuka Saïni, Guverineri w’Intara ya Lualaba, yahamagariye urubyiruko kujya mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Josué Muyumba yatangaje ubutumwa bw’umuyobozi mukuru w’intara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru baho mu minsi ishize. “Amasengesho yonyine ntabwo ahagije. Niba twe, abaturage ba Congo, dushaka kurinda umutekano w’igihugu cyacu, tukarinda […]
Bugesera: Ku myaka 77 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, dosiye y’umugabo w’imyaka 77 wasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, bumusabira gufungwa by’agateganyo. Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru bivuga ko cyakorewe mu Kagari ka Gihembe, Umurenge wa Ngeruka, mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 27 Mutarama 2025. Kuri uwo munsi, ngo […]
FARDC n’Ingabo z’u Burundi mu myiteguro yo kugaba ibitero karahabutaka kuri M23

Umutwe wa M23 watangaje ko wamenye amakuru y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi ziri mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero bikomeye. Wabitangaje biciye mu itangazo wasohoye ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2024. M23 yatangaje ibi, mu gihe hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi na RDC zikomeje kongera abasirikare […]
Ituri: Inyeshyamba za CODECO zirashinjwa kwica abaturage basaga 50

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Gashyantare, ibitangazamakuru mu gihugu byatangaje ko byibuze abantu 52 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba z’umutwe wa CODECO mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe w’inyeshyamba wagabye ibitero ku mugoroba wo kuwa Mbere mu duce dutatu muri Dguju mu ntara iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu ya […]
Bugesera: Yafatiwe mu cyuho atekeye Kanyanga mu rugo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Bugesera yafatiye mu cyuho umusore w’imyaka 21 y’amavuko, wari utetse ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Kanyanga. Yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare, ubwo yari amaze kwarura litiro zigera kuri 30 zayo, yitegura guteka indi muri melase yifashishaga ingana […]
RDC yafunze ikirere cyayo ku ndege za Rwandair

Intambara zo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa M23 zatumye gifunga ikirere ku ndege zose za Rwandair. L’agence Congolaise de Presse (ACP.CD) yatangaje ko Leta ya Kinshasa yafunze ikirere cyayo ku ndege zose zo mu Rwanda. Nk’uko ibitangaza ngo nta ndege yo muri Rwandair yashoboye kwambuka ikirere cya […]
Abadepite basabye gushyiraho urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’abana basambanywa

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basabye ko hashyirwaho urugereko rwihariye mu nkiko ruzajya ruburanisha imanza zijyanye no gusambanya abana. Ibi byagarutsweho mu biganiro byabaye ku wa 11 Gashyantare 2025, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko mu mwaka wa 2024 abangavu 22,454 batewe inda, ibintu byerekana ubukana […]
Real Madrid yatsinze Manchester City

Ikipe ya Real Madrid yatsinze Manchester City ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League 2024/25, wabereye kuri Etihad Stadium ku wa 11 Gashyantare 2025. Manchester City ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cya Erling Haaland, nyuma y’umupira wahinduwe na Jack Grealish. Iyi kipe yakomeje gusatira, ariko Real […]
Leta y’u Rwanda yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo mu mpanuka ya bisi yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, igahitana abantu 20 abandi bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ubwo bisi ya sosiyete International Express yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yarenze umuhanda ikagwa mu manga ya metero 800. Mu […]
Perezida Kagame ari muri Qatar

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11/2/2025, Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano n’icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati gisanzwe ari inshuti y’u Rwanda. Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad n’Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi […]