M23 yafashe Umujyi wa Bukavu itarwanye

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wigaruriye Umujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta RDC nta mirwano ibayeho. Mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo inyeshyamba za M23 zinjiye muri uyu mujyi. Byari nyuma yo kwigarurira uduce turimo Kabamba, Katana ndetse […]

Ifatwa rya Kavumu ryatumye Tshisekedi ava mu Budage igitaraganya

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kuva mu Budage igitaraganya, mu gihe intambara mu burasirazuba bw’igihugu cye ikomeje guca ibintu. Tshisekedi kuva ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare yari i Münich mu Budage, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano. Jeune Afrique yanditse ko Perezida wa […]

Urukiko rwategetse ko Musenyeri Mugisha Samuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, mu Karere ka Musanze rwategetse ko Dr Musenyeri Mugiraneza Samuel wahoze ayobora Diyosezi ya Shyira mu Itorero Angilikani afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma agomba gukurikiranwa afunze cyane ko ibyaha akekwaho bihanishwa ibihano birenze imyaka ibiri y’igifungo. Musenyeri Mugisha ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, ariko abagize umuryango […]

M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Kavumu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare, watangaje ko wigaruriye ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wemeje ayo makuru biciye mu muvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nk’uko twakunze kubishimangira, twakemuye ikibazo tugisanze aho gituruka. […]

Papa Francis yajyanwe mu bitaro i Roma

Papa Francis yajyanwe mu bitaro i Roma kuri wa Gatanu, ubwo aho aravurirwa indwara ya bronchitis ikomeje kumurembya. Vatikani yongeyeho ko uyu mukambwe w’imyaka 88 yinjiye mu bitaro nyuma yo kwakira abantu mu gitondo. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko Papa Francis muri iyi minsi ishize afite ibibazo byo guhumeka neza ku buryo abandi bayobozi […]

FARDC n’abarimo Ingabo z’u Burundi bahunze ikibuga cy’indege cya Kavumu

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare ryakwiye imishwaro rihunga ikibuga cy’indege cya Kavumu cy’i Bukavu. Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana ingabo zari zirinze kiriya kibuga ziri kugita, amakuru akavuga ko ziri kwerekeza mu mujyi wa Bukavu. Ikibuga cy’indege cya Kavumu kirinzwe […]

Ikipe yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda

Ikipe y’amagare ya Soudar Quick-Step Cycling Team yo mu Bubiligi yatangaje ko itazitabira irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda rigiye kuba muri uyu mwaka wa 2025. Iyi kipe yaje gufata iki cyemezo nyuma yo kubona ko intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iteye impungenge ku mutekano w’abakinnyi n’abatoza bayo. Soudar Quick-Step Cycling […]

Filime 7 zo kureba kuri Saint Valentin

Buri tariki ya 14 Gashyantare, urukundo ruba ari rwo ruganje, abantu bakishimira uwo munsi ku buryo butandukanye. Bamwe bategura ibirori cyangwa amafunguro yihariye, mu gihe abandi bahitamo kwishimira umunsi bari mu rugo bareba filime nziza. Dore filime 7 zagufasha kwizihiza Saint Valentin mu buryo bwihariye: 1. Me Before You Iyi filime ivuga inkuru ya Louisa, […]

Inkomoko y’Umunsi wa Saint Valentin n’Imyemerere y’Ubusambanyi bw’Abaroma

Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wa Saint Valentin uzwi nk’uw’abakundana. Ukomoka ku migenzo ya Kiliziya Gatolika, ariko mbere yaho, wari ushingiye ku myemerere y’Abaroma ba kera, aho bizihizaga ibirori bya Lupercalia iminsi mikuru yari ifitanye isano n’ubusambanyi n’imihango y’idini gakondo. Lupercalia: Ibirori byari bifitanye isano n’ubusambanyi Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Gashyantare, Abaroma ba […]

Umuhungu wa Ingabire yaherukaga mu myaka 15 ishize yaje kumusura mu Rwanda

Umuhungu wa Ingabire Victoire, Umuyobozi w’ishyaka Dalfa-Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda, yaherukaga mu myaka 15 ishize yaje kumusura mu Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse n’umuryango we baturutse mu Buholandi. Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Gatanu, Ingabire Victoire yagize ati: “Nshimishijwe no kongera kubona ubuheta bwanjye, nyuma y’imyaka 15 tutabonana. Aje kunsura […]

Perezida Lourenço yasabye Tshisekedi kurenga umurongo utukura yihaye

Perezida João Lourenço wa Angola, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa kiriya gihugu. Hari mu kiganiro Perezida wa Angola aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze igihe yarinangiye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 wakunze kuyisaba […]

Gasabo: Urukiko rwaburanishije umwana w’umukozi wishe undi w’imyaka 2 yareraga

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umwana w’umukozi ufite imyaka 15 y’amavuko wishe umwana muto w’imyaka ibiri wo mu rugo yakoragamo amuhoye ko yiyanduje.  Ibyo byabaye ku itariki ya 08 Ukuboza 2024, ubwo uwo mwana w’umuhungu yanigaga umwana abakoresha be bari bamusigiye, bimuviramo urupfu nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru. Uregwa yaburanye yemera icyaha asobanura ko […]

Trump yasubije TikTok kuri Apple na Google App Store

Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rwongeye kuboneka kuri Apple na Google App Store, nyuma y’ukwezi rusibwe kubera itegeko rishya ry’umutekano ryatumye ruhagarikwa. Urubuga rw’Abashinwa TikTok rukoreshwa cyane mu gusangiza amashusho magufi rwagize ibyago byo guhagarikwa burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impungenge z’umutekano w’amakuru y’abarukoresha. Ku wa 18 Mutarama, TikTok yakuwe mu maduka ya […]

Ubwato butwara indege z’indwanyi bwa Amerika bwagonganye n’ubwato bw’ubucuruzi

Kuri uyu wa Kane, itariki 13 Gashyantare 2025, Igisirikare cya Amerika cyavuze ko ubwato bugwaho indege z’indwanyi bw’Ingabo zirwanira mu mazi bwagonganye n’ubwato bw’abacuruzi hafi ya Misiri, aho bivugwa ko nubwo ubu bwato bwa Amerika bukoresha ingufu za nikeleyeri bumeze neza kandi nta wakomeretse. Kugeza ubu igisirikare cya Amerika gifite amato nk’aya atwara indege 11 […]

Ba Musenyeri bo muri RDC nyuma yo guhura na AFC/M23, bakiriwe na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ku wa Kane yakiriye mu biro bye ba Musenyeri bagize Inama Nkuru y’Abepiskopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO). Iyi nama mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko uruzinduko bagendereyemo Umukuru w’Igihugu rwari mu rwego rw’”igihango cy’amahoro no kubana neza muri RDC”, ndetse no gusohora igihugu mu bibazo […]

EU: Abadepite basabiye ibihano abarimo ba Gen. Ruvusha na Karusisi

Abadepite bo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi basabye inama nkuru y’uyu muryango gukaza ibihano ku bagaba b’ingabo bakuru ba M23, abayobozi b’indi mitwe yitwaje intwaro, cyo kimwe na bamwe mu bagaba b’ingabo ba Congo n’abasirikare bakuru b’u Rwanda. Inteko Nshingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi yasabye ko amasezerano uyu muryango uheruka kugirana n’u Rwanda […]

Ibyo mwize bizatanga umusaruro witezwe ari uko mwabikurikije uko bikwiye – DIGP Ujeneza

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025, mu butumwa yagejeje ku bapolisi basoje amahugurwa yerekeranye no gutwara amapikipiki mu bihe by’ubutabazi (Motorcycle driving in emergency situations course), abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo kugira ngo abashe kugera ku […]