Amerika yafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare, zafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, zimushinja “kuba mu mutima” w’ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23. Amerika yatangaje ibyo bihano biciye mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari yayo […]
Bintou Keita yikomye ibikorwa bya M23 i Goma

Mu nama y’ikitaraganya y’Akanama k’Umutekano ka LONI yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, i New York, iganira ku bibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, Bintou Keita yikomye M23 ayishinja kubangamira ibikorwa bya MONUSCO mu mujyi wa Goma. Mu ijambo rye muri iyi nama, Bintou Keita, Umuyobozi wa MONUSCO, yanenze inzitizi zashyizweho […]
Uvira: Imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo imaze kugwamo abantu 17

Abatuye mu Mujyi wa Uvira babyukiye mu bwoba kuri uyu wa Kane kubera amasasu akomeje kumvikana nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano hagati y’abasirikare ba Congo, FARDC, n’inyeshyamba za Wazalendo, basanzwe bafatanya, imaze guhitana abantu barenga 17. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, muri uyu mujyi hagaragaye imirongo myinshi y’abasirikare. Bari baturutse mu kibaya cya Ruzizi […]
Béatha uzwi muri ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Musengamana Béatha, uzwi cyane mu ndirimbo “Azabatsinda Kagame”, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, nyuma y’imyaka 12 babana mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu muhango wabaye ku wa 20 Gashyantare 2025, mu biro by’Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi. Musengamana yavuze ko yishimiye intambwe bateye nk’umuryango, naho Valens ashimangira ko bifashije umubano wabo […]
Muhire Eric yegukanye igihembo mu gukoresha AI mu buhinzi

Umuhanga mu ikoranabuhanga, Muhire Eric yatsindiye igihembo cy’ubuhanga mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence – AI) mu buhinzi, aho yahawe ishimwe nk’umwe mu bantu bazanye ibisubizo bishya bifasha abahinzi guhangana n’ibibazo bahura na byo. Iki gihembo cyatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) binyuze muri gahunda ya Mountain Future Award igamije gushimira imishinga y’ikoranabuhanga […]
Rutsiro: Imiryango irenga 860 ibana mu makimbirane

Imibare igaragaza ko mu karere ka Rutsiro habarurwa imiryango 862 ibana mu makimbirane, igifatwa nk’imwe mu ntandaro y’ubwiyongere bukabije bw’abana bajya mu mirire mibi n’igwingira. Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal aheruka kugirana na BWIZA muri Mutarama 2025 ahamya ko aya makimbirane yo mu miryango agira ingaruka nyinshi […]
Igisubizo cy’u Rwanda ku bakomeje kwibasira ubufatanye nka “Visit Rwanda”

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye kugerageza guherutse kwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) guhungabanya ubufatanye mpuzamahanga bw’u Rwanda binyuze mu makuru y’ibinyoma ndetse n’igitutu cya politiki. “Izi mbaraga ntizigaragaza ukuri gusa ahubwo zibangamiye urufatiro rw’amahoro, umutekano, n’ubufatanye mu bukungu twakoranye umwete kugira ngo twubake”, nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa RDB. Iri […]
Mukuru wa Bobi Wine yaburiwe irengero

Umuryango wa Nyanzi Ssentamu, umunyapolitiki uzwi nk’umuhuzabikorwa mukuru wa National Unity Platform (NUP) rya murumuna we Bobi Wine, uri mu rujijo nyuma y’iminsi itatu atwawe n’abantu bataramenyekana bikekwa ko ari inzego z’umutekano. Nyanzi yafashwe mu buryo butazwi, kandi kuva icyo gihe ntiharamenyekana aho aherereye aho bikomeje gutera impungenge umugore we, abana be ndetse n’abo mu […]
RDC yashinje u Rwanda kugira umugambi nk’uwo Tshisekedi yatangaje kuri Kagame

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahinduye imvugo, ishinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Kinshasa yazamuye iki kirego gishya ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, ubwo Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner Kayikwamba yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye. Aka kanama kateranye mu […]
Kayonza: Ibigo by’amashuri byasabwe gukora ubukangurambaga bukundisha abana ishuri

Ibi byasabiwe mu bukangurambaga bwahariwe gukangurira abanyeshuri kwirinda guta ishuri, mu kigo cya G.S Mukarange Catholique giherereye mu kagari ka Nyagatovu karere Kayonza,kuwa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025. Ubwo bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umunyeshuri mu kwirinda guta ishuri n’umusingi w’uburezi kuri bose.” Bwari bumaze igihe kirenga ukwezi bukorwa mu biganiro no mu […]
Bebe Cool yanze kuririmba mu gitaramo cya Alex Muhangi

Umuhanzi w’icyamamare Bebe Cool yari ateganyijwe kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store mu ijoro ryakeye, ariko ntiyigeze afata urubyiniro kubera ibibazo by’amafaranga atishyuwe. Umuyobozi wa Gagamel, wari kumwe n’umugore we yageze ahabereye igitaramo ariko ahitamo kugenda bidatinze. Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi avuga ko yari yasabye ko abanza kubona amafaranga ye yose […]
Drake yatewe na Drone y’ubutasi

Umuraperi w’Umunyakanada, Drake yashenguwe n’akadege kagaragaye mu nzu ye y’akataraboneka i Sydney muri Australia, aho ari mu ruzinduko rw’igitaramo cye “Anita Max Win Tour.” Muri videwo imaze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ako gadege kagaragaye kinjira mu cyumba Drake arimo, gafata amashusho agaragaza mudasobwa ye iri ku meza, ifunguye urubuga rw’imikino y’amahirwe. Drake yinjiye mu cyumba […]
U Burusiya bwagaye u Burayi na Amerika bikomeje guceceka ku bacanshuro RDC yitabaje irwana na M23

U Burusiya ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, bwanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikomeje kuruca bikarumira ku kibazo cy’Abacanshuro b’abazungu bagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bacanshuro b’abanya-Romania Leta ya RDC yari yarabitabaje ngo bayifashe guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kwezi gushize ababarirwa […]
U Rwanda rwasabye Ingabo z’amahanga zose ziri mu burasirazuba bwa Congo kuhava kuko ari ikibazo ku mutekano warwo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yatangarije mu Kanama k’umutekano ko Ingabo z’amahanga zose ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zigomba kuhava kuko zibangamiye umutekano warwo, agaragaza ko u Rwanda nta yandi mahitami rufite usibye gukaza ubwirinzi bwarwo Kandi ruzakomeza kubikora. Ni kuri uyu wa Gatatu, i New York mu […]
Imfungwa yatorokeye mu rukiko isimbutse igorofa

Muri Afurika y’Epfo, umugabo wari ukurikiranyweho ubujura no kwinjira mu nzu binyuranyije n’amategeko yabashije gutoroka ubwo yari agejejwe imbere y’urukiko. Uwo mugabo witwa Onoshana Thando Sadiki, yari yagejejwe mu rukiko rwa Johannesburg ruri i Jeppe kugira ngo yisobanure ku byaha aregwa. Nyamara, ubwo urubanza rwe rwari rugiye gukomeza yaje gutoroka asimbutse igorofa y’urukiko aho yahise […]
Ikiriyo cyo gushyingura Papa cyiri gutegurwa akiri muzima

Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe buri mu kaga. Nk’uko ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi kibitangaza, abashinzwe kumurinda ba Swiss Guard bari mu myitozo y’ikiriyo cye, kandi bategetswe kuguma mu rugo. Papa Francis w’imyaka 88, aherutse kujyanwa mu bitaro bya Gemelli i Roma nyuma yo kugira […]
Amaherezo Macron na Starmer batumiwe muri White House mu biganiro ku kibazo cya Ukraine

Umujyanama mu by’umutekano wa Amerika, Mike Waltz, yatangaje ko abayobozi bombi b’ibihugu by’i Burayi bazagira icyicaro ku meza y’imishyikirano nyuma y’uko abayobozi b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bazamuye impungenge z’uko Donald Trump Ari gukemura ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine. Ese urusimbi rwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rutangiye kwishyura? Nyuma yo gutegura inama ebyiri zihutirwa muri […]
Col. Makanika wa Twirwaneho yaba yishwe

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko Colonel Rukunda Michel ‘Makanika’ wari umuyobozi w’umutwe wa Twirwaneho yaba yishwe. Inkuru y’urupfu rw’uyu musirikare yatangiye guhwihwiswa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, mbere yo kwemezwa n’ibitangazamakuru birimo Ijwi rya Amerika. Bivugwa ko Colonel Makanika yiciwe mu gitero cya drones ihuriro ry’Ingabo za Leta […]
Trump yise Zelensky umunyagitugu

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yamaze umunsi yibasira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amwita “umunyagitugu” ndetse akomeza kuzamura umwuka usanzwe utari mwiza hagati y’abayobozi bombi. Ibyo bitero bye bibaye nyuma y’uko Zelensky, anenze ibiganiro bya Amerika n’u Burusiya muri Arabia Saoudite aho Kyiv itatumiwemo, avuga ko Perezida wa Amerika ” atuye mu Isi y’amakuru y’ibinyoma” […]
Gicumbi: Umusore w’imyaka 27 y’amavuko, yafatanywe ipikipiki akekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bagaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ubujura batanga amakuru abwerekeyeho, iburira n’ababwishoramo ko amayeri yose bakoresha azatahurwa bagafatwa bakabiryozwa. Ni ubutumwa butanzwe nyuma y’uko ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, umusore w’imyaka 27 y’amavuko, yafatanywe ipikipiki akekwaho kwiba yo mu bwoko bwa TVS Victor, ku mugoroba wo ku wa […]