Abasirikare ba SADC bari baragiye kurwanya M23 binjiye mu Rwanda imbokoboko

Itsinda ry’abasirikare 194 bo mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango wa SADC bari baragiye gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu ntambara n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Mbere ryatashye riciye mu Rwanda. Iri tsinda rigizwe n’abasirikare 129 ba Afurika y’Epfo, 40 ba Malawi na 25 ba Tanzania biganjemo abakomerekeye ku […]
Polisi yafunze babiri bateye amabuye imodoka y’abafana ba APR FC

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gutera amabuye imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, bikayiviramo kumena ikirahure. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ubwo abafana ba APR FC bavaga i Huye berekeza i Kigali nyuma yo kureba umukino w’ikipe yabo yatsinzwe […]
Umunyamideli Moses Turahirwa yatemaguriwe i Musanze

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli Moshions, yatewe n’abagizi ba nabi mu Karere ka Musanze, aho bamukubise ndetse bakanamutera ibyuma ubwo yari ari kumwe n’imbwa ye. Ubwo abi bagizi ba nabi bamugabagaho igitero, baje kumutemagura bikabije we n’imbwa ye yehise ihasiga ubuzima gusa we ku bw’amahirwe ntiyapfuye gusa azahajwe n’ibikomere bamusigiye. Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri […]
Gasabo: Umuganga n’umugore we bashinjwaga ubwicanyi bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza rw’umuganga n’umugore we w’umuforomokazi ndetse n’abandi bantu batanu bakurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa wakoraga mu rugo rw’uwo muganga. Urukiko rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha gifite ishingiro. Rwemeje ko abaregwa badahamwa n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo. Rwemeje Kandi ko abaregwa bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi buturutse […]
Ntitugomba guhana abanyarwanda mu gihe tutumvikanye n’abayobozi babo: John Legend

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yavuze ko adashyigikiye igitekerezo cyo guhana Abanyarwanda kubera ibibazo bya politiki nyuma y’uko bamwe bamusabye kutaririmbira muri Kigali kubera umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Legend yagize ati: “Ntabwo nemera ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda igihe tutumvikanye n’abayobozi babo.” […]
Tour du Rwanda 2025: Henok Mulubrhan yegukanye agace ka mbere

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Astana Qazaqstan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare. Mulubrhan, w’imyaka 25, ni we wari wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, akaba yongeye kugaragaza ubukana bwe mu isiganwa ry’uyu mwaka. Iri siganwa ryatangiye ku Cyumweru aho hakinwe agace ka Prologue […]
John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, umuhanzi w’icyamamare John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya R&B, wari kumwe n’itsinda rimuherekeje, yasobanuriwe amateka y’u Rwanda, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ingaruka zayo ndetse n’urugendo rwo […]
Uwahoze ari rutahizamu wa AS Kigali yaguye mu mpanuka

Rutahizamu Abubakar Lawal wahoze akinira ikipe ya AS Kigali, yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare azize impanuka. Lawal wari ufite imyaka 29 y’amavuko, yakiniraga Vipers kuva muri 2022 nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Kigali. Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria, mu mwaka we wa mbere nk’umukinnyi wa Vipers yayifashije kwegukana Igikombe cya […]
RCS yungutse abakozi bashya basaga 500

Kuri uyu wa Mbere,itariki 24 Gashyantare 2025, Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwakiriye abakozi bashya bato basoje amasomo 546; abagore 200 abagabo 346 bamaze amezi icyenda biga mu ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara […]
New Zealand: Minisitiri yeguye ku kazi nyuma yo gukorakora umukozi

Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza ku kuboko k’umwe mu bakozi be mu cyumweru gishize, mu byavuzwe ko ari imyitwarire mibi ikabije. Kuri uyu wa Mbere, Bayly yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye, avuga ko atari impaka ahubwo ko ari “ibiganiro bifatika”. Hagati aho azakomeza kuba umudepite […]
Zelensky yiteguye kwegura

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko yiteguye kwegura ku buyobozi niba byatuma igihugu cye kibona amahoro ndetse avuga ko ashobora kubihinduranya no kwinjira muri NATO. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare yabajijwe niba yiteguye kurekura ubutegetsi mu gihe byatanga amahoro kuri Ukraine, maze asubiza ati: “Niba byazana amahoro kuri Ukraine, niba […]
Burundi: Igitoro gifite agaciro k’arenga miliyari Frw 300 cyaburiwe irengero

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko muri iki gihugu hari ubujura bukomeye bw’ibikomoka kuri Peteroli, ku buryo mu minsi ishize hari igitoro gifite agaciro ka Frw miliyari 300 cyaburiwe irengero. Ndayishimiye yabitangaje ubwo yaganiraga n’abategetsi bo mu Burundi. Yavuze ko ubujura bw’igitoro bwabayeho bwatumye u Burundi butakaza icyo bwakabaye bukoresha kugeza muri Werurwe uyu […]
Rutahizamu wa Rayon Sports ashobora kumara amezi 9 adakina

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Fall Ngagne ashobora kumara amezi icyenda adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ikomeye ku mukino ikipe ye yanganyijemo na Amagaju FC igitego 1-1. Uyu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye i Nyamagabe ku wa Gatandatu, ku munsi wa 18 wa Shampiyona. Mu minota ya nyuma, Fall […]
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye intsinzwi ya APR FC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’uko ikipe ye akunda, Mukura Victory Sports, yatsinze APR FC igitego 1-0 muri Shampiyona y’u Rwanda. Ni intsinzi ikomeye kuri Mukura VS, kuko yari iherutse no gutsinda Rayon Sports mu mukino wabaye mu kwezi gushize. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe […]
RSF n’abafatanyabikorwa biyemeje gushinga guverinoma ibangikanye n’iya Sudani

Ku wa Gatandatu, umutwe wa Rapid Support Forces wagiranye amasezerano n’indi mitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro bishyize hamwe kugira ngo hashyirweho “guverinoma y’amahoro n’ubumwe”, nk’uko abasinye, al-Hadi Idris na Ibrahim al-Mirghani babitangarije Reuters. Mu bashyize umukono kuri aya masezerano harimo Abdelaziz al-Hilu, umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba ugenzura uturere twinshi n’ingabo muri Leta ya Kordofan y’Amajyepfo, kandi […]
RDC: Umusirikare yishwe na mugenzi we mu kigo cy’imyitozo ya gikomando

Ku Cyumweru, itariki ya 23 Gashyantare, abasirikare babiri bo mu Ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) basanzwe bapfuye mu kigo cy’imyitozo ya Commando muri Camp Lwama, giherereye mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema. Minisitiri w’umutekano mu Ntara, Lawamo Selemani Taylor, yasuye aho hantu yemeza ko ibyabaye byabaye igihe umusirikare wari […]
Karongi: Babiri bashinjwaga kwica umuntu bakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwasomeye mu ruhame urubanza ruregwamo abasore babiri bakurikiranwagaho icyaha cyo kwica umuntu rubakatira igifungo cy’imyaka 25 kuri buri wese. Icyaha bari bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 28 Ukuboza 2024 mu mudugudu wa Gituntu, akagali ka Nyarunyinya, umurenge wa Murambi, mu karere ka Karongi. Kuri uwo munsi, abaregwa uko ari babiri bateze […]
Kabila yagaragaje Tshisekedi nka nyirabayazana y’ibibazo byugarije RDC

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje imiyoborere mibi ya Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wamusimbuye ku butegetsi nk’intandaro y’ibibazo bitandukanye byugarije kiriya gihigu. Kabila wayoboye RDC mu gihe cy’imyaka 18, yanenze Tshisekedi wamusimbuye mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo. Agaruka ku bibazo bitandukanye byugarije […]