Zimbabwe: Inama y’abaminisitiri ya EAC na SADC yasubitswe

Amakuru aturuka mu badipolomate batandukanye agera kuri RFI aravuga ko inama y’abaminisitiri ba EAC na SADC yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Gashyantare 2025, itakibaye. Intumwa z’u Rwanda zivuga ko zitabonye ubutumire bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Zimbabwe, igihugu cyari kwakira iyi nama. Izindi ntumwa zari zitegerejwe i Harare nazo ntizigeze zijyayo. I Kinshasa, […]

Mines and Quarries: When Nature Suffers in the Name of Progress.

Day and night, the roar of trucks hauling stones and sand from quarries across the country to Kigali and other construction zones never ceases. The demand for materials on construction sites is relentless; hammers echo as workers tirelessly mix sand and cement. In many areas, sites known as “Indege” serve as gathering points for laborers, […]

#TourDuRwanda2025: Duarte Marivoet yegukanye agace ka Gatanu

Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira ikipe ya UAE, ni we wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2025, aho yasoreje i Huye nyuma yo gusiganwa ibilometero 144 avuye i Rusizi. Uyu mukino watangiye abakinnyi bagenda mu kivunge, ariko nyuma bamwe bagerageje gutoroka igikundi. Mu bilometero bya nyuma, Marivoet yigaragaje cyane, aza gutsinda isiganwa […]

Lubero: Abana hafi 200 bamaze kwinjizwa mu mitwe y’inyeshyamba ku ngufu

Amakuru aturuka muri Libero aravuga ko abana bagera ku ijana binjijwe mu gisirikare n’inyeshyamba kuva mu mpera za 2024 nkuko imiryango itegamiye kuri leta ivuga ishimangira ko n’abanyeshuri bavanwe mu byabo n’imirwano na bo binjizwa mu nyeshyamba ku gahato. Mu karere, byibuze abanyeshuri 190 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye 190 yafunze imiryango kuva mu mpera […]

Twarishimye tubona ibisasu Congo yarashe i Gisenyi bisamwa: Dr. Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko umutwe wa M23 ufite uburenganzira bwo kwirwanaho; ashimangira ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC akwiye kuganira na wo. Dr. Habineza yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Rwanda Sun TV. Ni ikiganiro yakoze mu gihe u Rwanda rumaze […]

Afurika y’Epfo: Guhagarika inkunga ya Amerika bishobora guhitana abantu barenga 500.000

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail Bekker, yatangarije abanyamakuru ko kugabanya inkunga ya Amerika mu kurwanya agakoko gatera SIDA muri Afurika y’Epfo bishobora guhitana abantu barenga 500.000 mu myaka 10 gusa iri imbere. Nyuma yuko amatsinda yo muri Afurika y’Epfo amenyeshejwe ko azabura inkunga […]

Rutahizamu Ka-Boy yabeshyuje ibimuvugwaho

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore (She-Amavubi) ndetse na Yanga Princess yo muri Tanzania, Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Ka-Boy, yahakanye amakuru yavugwaga ko yakuwe mu mwiherero kubera ibicurane. Mu gihe Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore, Ka-Boy yakuwe mu mwiherero bitunguranye. Icyo gihe, byatangajwe ko impamvu ari uko yari arwaye ibicurane. […]

Kabarebe yahuye n’Intumwa Idasanzwe y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Biyaga Bigari

Ku munsi w’ejo kuwa Kane, Umunyamabanga wa Leta, Gen. (Rtd) James Kabarebe yahuye n’Intumwa Idasanzwe y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, uri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali. Inama yatanze umusaruro kandi ibamo kungurana ibitekerezo aho u Rwanda rwazamuye  ingingo zikurikira nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara: • Ibibera mu […]

RDC: Umwana w’imyaka ine wari uri kuzamuka mu muziki yapfuye

Umwana w’imyaka ine, Ashna Lweri wari utangiye kwigaragaza mu muziki ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, urubuga rwa Trace Mziki muri Afurika y’Uburasirazuba rwagaragaje akababaro k’urupfu rwe, rutangaza ko Ashna Lweri yitabye Imana ku wa 27 Gashyantare 2025. Uru rubuga ntirwatangaje ikihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mwana wari […]

Imodoka ya mbere iguruka yasuzumwe

Kompanyi ya Alef Aeronautics yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamuritse imodoka ya mbere iguruka ku Isi. Mu Cyumweru gishize, iyi modoka yakoze isuzuma rya mbere, aho Prototype ya Model Zero yagaragaye iguruka hejuru y’imodoka yari iparitse muri California. Jim Dukhovny, umuyobozi wa Alef Aeronautics yavuze ko iri suzuma ari intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga […]

Ubujurire bwa Mironko wishyuzaga u Rwanda za miliyari yaguriyemo intwaro leta ya Habyarimana bwatewe utwatsi

Urukiko rw’Ubujurire rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Gatanu rwateye utwatsi ubujurire bw’umunyemari Mironko François Xavier wari wararuregeye leta y’u Rwanda asaba ko yamwishyura za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda yakoresheje agurira intwaro leta ya Habyarimana. Mironko yari amaze igihe aburana mu nkiko na Leta, ayishyuza ariya mafarang amafaranga y’isoko ryo kugura intwaro avuga […]

Igihugu cya 3 cy’i Burayi cyahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Suède ku wa Kane yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda i Stockholm, kugira ngo atange ibisobanuro ku byiswe ibitero Ingabo z’u Rwanda na M23 bakomeje kugaba mu burasirazuba bwa Congo. Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye, yavuze ko guhamagaza Ambasaderi Dr. Diane Gashumba “biri mu rwego rwo gufata icyemezo gisobanutse, nka EU n’ibihugu byinshi […]

Muhanga: Arashinjwa gusambanya umwana we bakanabyarana kabiri

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 52 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa bakaza no kubyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa. Uregwa utuye mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we w’umukobwa kuva afite imyaka 14 kugeza ubu afite 22. Ubwo yamusambanyaga yamubwiraga ko […]

Kwanga kuganira na M23 ubwabyo biragaragaza ko hari ikibazo – ECC

“Ni ibisanzwe rwose (kuri Perezida Tshisekedi kuvuga ko atazigera aganira na M23). Ibi biremeza ko turi mu bihe by’amakimbirane n’ibibazo ”, uyu ni Umuvugizi w’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC), avugana na Top Congo FM ku byerekeye itangazo riheruka ry’umukuru w’igihugu wongeye kubishimangira, imbere y’abagize umuryango we wa politiki, ko atavugana na M23, yakunze kwita […]

Drake ashobora guhanirwa muri Australia

Umuraperi w’Umunyamerika Drake ari gukorwaho iperereza n’ikigo gishinzwe umutekano w’indege muri Australia (CASA) nyuma yo kugaragara mu mashusho arimo drone yari yegereye inzu ye muri Sydney. Aya mashusho yagaragaje Drake agerageza gutera iyi drone inkweto ya Yeezy. Abenshi mu babonye iki gikorwa baketse ko ari igikorwa cyo kwamamaza urubuga rwe rw’imikino y’amahirwe, Stake. Amategeko ya […]

Jose Mourinho yahaniwe muri Turikiya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turikiya ryahagaritse umutoza wa Fenerbahce, Jose Mourinho imikino ine ndetse rimuca amande arenga €42,000 kubera amagambo yavuze nyuma y’umukino wa shampiyona warangiye banganyije na Galatasaray 0-0 ku wa Mbere. Nyuma y’umukino, Mourinho yavuze ko “abari ku ntebe y’abasimbura ba Galatasaray basimbukaga nk’inkende,” amagambo yahise ashinjwa kuba ay’ivangura no kutubahiriza amahame y’umupira […]

Cape Town: Inama ya G20 yananiwe kumvikana ku itangazo riyisoza

Inama ya ba ministri b’imari n’abakuru ba banki mu bihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi bananiwe kumvikana ku itangazo risoza inama. Incamake y’iri tangazo yanditswe na Afurika y’Epfo yakiriye iyi nama, yashimangiye kurwanya ikumirwa ry’ibicuruzwa bituruka mu bindi bihugu. Iyi ncamake ivuga ko ibi bihugu bishyigikiye ubucuruzi burangwa no kubahiriza amategeko, butavangura, bwemerewe bose, […]

Hahishuwe undi mugambi abateye ibidasu i Bukavu bari bafite 

Umutwe wa M23 watangaje ko imibare y’abaguye ndetse n’abakomerekeye mu gitero cy’ibisasu byatewe i Bukavu wiyongereye, kuko abapfuye bavuye kuri 11 bakagera kuri 13, barimo abagore n’abana. Ibyo bisasu byatewe ahazwi nko kuri Place de l’Indépendence mu mujyi wa Bukavu ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare, ubwo Corneille Nangaa n’abandi bayobozi bakuru bo muri […]

U Rwanda rwahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza i Kigali, kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika aheruka gutangaza kuri mugenzi we w’u Rwanda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Minisitiri Collins of Highbury, yahuje Minisitiri Olivier Nduhungirehe n’impfu z’abantu 70 bishwe n’umutwe w’iterabwoba […]