U Rwanda rwakiriye Mbonyunkiza wirukanwe na Amerika

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe, bwakiriye Umunyarwanda witwa Ahmed Napoleon Mbonyunkiza, nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yirukanwe nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 15 yari yahamijwe kubera icyaha cyo gusambanya ku gahato yakoreye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko […]

Niwita ku mugore birengeje urugero ntazakubaha

Mu mibanire hagati y’abagabo n’abagore, hari uburyo butandukanye bwo kuganira no gutuma umugore akwiyumvamo. Bamwe bavuga ko umugabo atagomba guha umugore agaciro ku murengera, kuko bishobora gutuma atamwitaho uko bikwiye. Benshi bemeza ko iyo witaye ku mugore birengeje urugero birangira icyubahiro yaguhaga cyiyoyotse, aha hari ingingo zagufasha kwirinda kugwa muri uwo mutego. 1. Irinde kumutaka […]

Rwamagana: Imihindagurikire y’ikirere irasaba guhindura ingamba mu buhinzi

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2025B, abaturage bo mu karere ka Rwamagana basabwe n’ubuyobozi, gufata neza ibikorwa remezo bubakiwe, hagamijwe kongera umusaruro ndetse no guhinga ubutaka bwose bushobora kuhirwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere. Iki gihembwe cy’ihinga 2025B cyatangirijwe mu Gishanga cya Nyirabidibiri mu Murenge wa Nzige cyatunganyijwe mu mwaka w’ingengo y’Imari 2016/2017. Abaturage […]

Kenya: Abagabo babiri bakurikiranweho kwica Umwongereza

Urukiko rwo muri Kenya rwemereye abapolisi iminsi 21 yo gufunga abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’umwenegihugu w’Ubwongereza Campbell Scott. Umurambo w’imyaka 58 wavumbuwe mu gikapu ku ya 22 Gashyantare, nyuma y’iminsi mike ageze muri Kenya mu nama. Abayobozi bavuga ko Scott aheruka kugaragara ava muri hotel ye hamwe n’umugabo utaramenyekana mbere yo gufata […]

Uganda: Umusirikare wa UPDF yishe arashe umugore we kubera amafunguro

Umusirikare wa Uganda, L / Cpl Sserunkuma Denis, ukorera ku Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Kaweweta, yarashe umugore we, Kebirungi Kella Adyeeri aramwica. Ibi byabaye ku wa Mbere, itariki ya 3 Werurwe 2025, bibera kuri iri shuri riherereye Nakaseke. Amakuru abanza yerekana ko ukekwaho icyaha yari yarashakanye na nyakwigendera kandi babana, kandi kuva mu gitondo […]

Rutahizamu watakiraga Rayon Sports yerekanwe muri Gor Mahia

Ikipe ikomeye yo muri Kenya, Gor Mahia yamaze gutangaza ku mugaragaro abakinnyi bashya yaguze mu mpeshyi ishize, aho umwe muri bo ari rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale wahoze akinira Rayon Sports yo mu Rwanda. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter) Gor Mahia yagaragaje abakinnyi bashya batandatu yazanye […]

U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu by’ikoranabuhanga mu by’imari

Banki ya Ghana na Banki Nkuru y’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagamijwe gutangiza icyitwa ‘licence passporting framework’ n’ubwishyu bwambukiranya imipaka ku bucuruzi. ‘Licence Passeport framework’ ni uburyo bwemerera ikigo cyanditswe mu karere k’ubukungu runaka gukora ubucuruzi mu kindi gihugu bitabaye ngombwa ko habaho uruhushya rushya rutangwa n’icyo gihugu. Ibi byakozwe mu rwego rwo […]

Miss Burundi 2025: Abakobwa 60 batoranyijwe mu ijonjora ry’ibanze

Abakobwa 60 nibo batoranyijwe mu bakobwa barenga 100 bari biyandikishije mu ijonjora ry’ibanze rya Miss Burundi 2025, ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe no ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025. Iri jonjora ryabereye mu mujyi wa Bujumbura, aho abakobwa bari biyandikishije bashyizwe imbere y’akanama nkemurampaka, bareba niba bujuje ibisabwa kugira ngo bakomeze […]

Auddy Kelly na Aline Gahongayire bibukije abantu ko gushima Imana bifungura imiryango

Nyuma y’igihe ateguza abakunzi b’umuziki we, umuhanzi Auddy Kelly ubarizwa muri Suède yamaze gusohora indirimbo nshya yise “Hari Amahimwe”, yakoranye n’umuhanzikazi Aline Gahongayire mu rwego rwo gufasha abantu gushima Imana. Iyi ndirimbo ishingiye ku mashimwe, aho Auddy Kelly avuga ko ari uburyo bwo gushimira Imana yamuhaye imbaraga mu rugendo rwe rw’amasomo kugeza ubwo asoje icyiciro […]

Kivu y’Amajyepfo: M23 yinjiye muri Teritwari ya 6

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe winjiye muri Teritwari ya Mwenga yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, iba iya gatandatu mu zigize iriya ntara ugezemo. Amakuru avuga ko ku wa Mbere M23 yarwaniye na Wazalendo mu gace ka Kilungutwe; mbere yo kuzikwiza imishwaro. Teritwari ya Mwenga M23 yagezemo yiyongereye ku zindi […]

Umunyarwanda Anthony Ngororano yagizwe Umuhuzabikorwa wa Loni muri Madagascar

Ku itariki ya 1 Werurwe 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yashyizeho Anthony Ngororano wo mu Rwanda nk’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar, nkuko byemejwe na Guverinoma yamwakiriye. Anthony Ngororano afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu iterambere rirambye mu nshingano z’ubuyobozi muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye kandi mbere y’ibi yabaga mu bikorera. Vuba aha, yabaye uhagarariye […]

Ibyamamare byagiye kwinegura byambaye imyenda yerekana ibice by’ibanga (Amafoto)

Ku mbuga zitandukanye z’imyidagaduro, ibirori byakurikiye Oscars 2025 byigaragaje nk’ibirori by’imyambarire idasanzwe, aho abasitari batandukanye bahisemo kwambara imyenda igaragaza ibice byinshi by’imibiri yabo. Muri ibyo birori byabereye ahantu hatandukanye harimo Vanity Fair Oscar Party, abahanzi n’abakinnyi ba filime nka Olivia Wilde, Julia Fox, Doja Cat, Kendall Jenner n’abandi, bari bambaye imyenda yiganjemo ibonerana cyane kandi […]

Indege y’igisirikare cya Philippines yaburiwe irengero mu mirwano n’inyeshyamba

Indege y’igisirikare cya Philippines yo mu bwoko bwa FA-50, yari ifite abarwanira mu kirere babiri, yaburiwe irengero mu ijoro ryo ku wa Mbere ubwo yari mu butumwa bwo gushyigikira ingabo zo ku butaka zirwanaga n’inyeshyamba mu majyepfo y’igihugu. Igisirikare cyatangaje ko iyo ndege yatakaje itumanaho mbere yo kugera aho yari igiye kugaba igitero. Izindi ndege […]

Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore yegukanye Zone V

Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore yegukanye ibikombe by’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (CAVB Zone V Club Championship 2025) ryabereye i Kampala muri Uganda. APR VC y’abagore yatsinze Kenya Pipeline amaseti 3-1, naho APR VC y’abagabo itsinda Police VC yo mu Rwanda ku maseti 3-1. Ni ubwa mbere mu mateka y’iyi kipe yegukanye iri rushanwa, […]

Ruhango: Polisi yafashe hafi 30 bakekwaho kujujubya abaturage

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu hafi 30 bakekwaho ibyaha by’ubugizi bwa nabi, mu rwego rwo guhashya ibikorwa bitemewe, nk’ubujura mu Karere ka Ruhango. Aba 28 bakekwaho kuba barashikuje telefone zigendanwa abantu mu mihanda kandi binjira mu mazu, n’ibindi byaha. Harimo abagore bakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha bahisha abajura n’ibicuruzwa byabo. Kuri uyu […]

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare yahaga Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida Zelenskyy yiyemeza kugirana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya. Perezida Donald Trump yategetse “guhagarika” ubufasha bwa gisirikare Amerika iha Ukraine nyuma y’inama yagenze nabi igihe Trump yashakaga guhatira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kugirana ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya. Umukozi muri perezidansi yavuze […]

Umuryango w’Abibumbye urashinja M23 gushimuta abarwayi

Kuri uyu wa Mbere, itariki 03 Werurwe 2025, Umuryango w’Abibumbye wavuze ko inyeshyamba M23 zishyigikiwe n’u Rwanda zagabye igitero mu burasirazuba bwa Congo zashimuse byibuze abagabo 130 barwaye n’abakomeretse mu bitaro bibiri byo mu Mujyi wa Goma mu cyumweru gishize. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’uburenganzira bwa muntu by’Umuryango w’Abibumbye, Ravina Shamdasani, ngo abarwanyi ba M23 […]

Ibibazo byo muri RDC: U Rwanda rwamaganye ‘icyemezo giteye isoni’ cya Canada

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye iya Canada yarwitiriye gukorera ibyaha birimo ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe ni bwo Canada biciye muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly, Ahmed Hussen ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Mary Ng ushinzwe Guteza Imbere ibyoherezwa mu mahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga ndetse n’Iterambere ry’Ubukungu; yasohoye […]

U Rwanda rurishyuza u Bwongereza arenga Frw miliyari 89

Leta y’u Rwanda iri gusaba iy’u Bwongereza kuyishyura miliyoni 50 z’ama-Pounds (arenga Frw miliyari 89), nyuma y’uko amasezerano yerekeye abimukira ibihugu byombi byari bifitanye ananiwe kujya mu bikorwa. Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse ko u Rwanda rwamaze gusaba u Bwongereza kurwishyura ariya mafaranga rwari rwemeye guhara ubwo ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza ryatangazaga ko rigiye gusesa amasezerano […]