Umugore yishe umugabo ahita amuca igitsina aragiteka arakirya

Polisi yo muri Brazil yataye muri yombi umugore w’imyaka 65 nyuma yo kwemera ko yishe umugabo w’imyaka 60, akamuca bimwe mu bice by’umubiri we, birimo umutima n’igitsina, ndetse akabirya. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Brazil, Celso Marques Ferreira w’imyaka 60, yasanzwe yapfuye mu kibuga kiri mu mujyi wa Peruíbe, muri São Paulo afite ibice bimwe […]
Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Burundi na Uganda zibayeho nabi cyane – Kayikwamba

Kwiyongera kw’ibibazo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo Kivu byongereye umubare w’Abanyekongo bahunze igihugu aho habarwa abagera hafi ku 80.000 mu Burundi no muri Uganda, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga , ubutwererane mpuzamahanga na Francophonie, Thérèse Kayikwamba Wagner, mu nama ya 34 y’inama y’abaminisitiri. Nta […]
Masisi: M23 yafashe utundi duce

Nyuma y’agace ka Nyabyondo ko muri Masisi inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe, uyu mutwe wanigaruriye uduce twa Busoro na Kaanja. Inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zigaruriye utu duce twombi nyuma yo kutwirukanamo ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa APCLS bazifasha ku rugamba. Kugeza mu […]
Sukhoi yarashe mu Minembwe

Anakuru ava mu burasiraziba bwa Congo, avuga ko none kuwa mbere tariki ya 10 Werurwe 2025. İndege ya Sukhoi25, yabyukiye mu minembwe irasa aho bakunze kwita ku kiziba. Amakuru bwiza.com yamenye nuko iyi Sukhoi yaje Saa tanu n’iminota 38, Minembwe , nyuma yuko drone za FARDc zabanje kuzenguruka mu duce tw’imisozi ya minembwe. Mu mafoto […]
Igikomangoma Frederik wa Luxembourg yapfuye ku myaka 22 azize indwara idasanzwe

Igikomangoma Frederik wa Luxembourg yapfuye azize indwara idasanzwe izwi ku izina rya POLG mitochondrial disease, nkuko byatangajwe n’umuryango we. Igikomangoma Frederik yapfuye ku itariki ya 1 Werurwe afite imyaka 22, nk’uko ababyeyi be babitangaje mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa POLG Foundation. Se w’igikomangoma Robert, yagize ati: “Ni n’umutima uremereye cyane njye n’umugore wanjye twifuje […]
Ibyari byanditse ku gapapuro kahawe Muhire Kevin agahita agaca byamenyekanye

Mu mukino ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, akandiko kohererejwe kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, kavugishije benshi aho bibazaga ibyaba byanditseho kuko yagahawe maze na we akimara kugasoma agahita agaca. Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, gusa icyagarutsweho cyane ni ubutumwa bwo kuri […]
Abagore bizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore bahabwa igishoro

Tariki ya 8 Werurwe 2025, abagore bo mu Murenge wa Mageragere bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu birori byateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge na FXB Rwanda binyuze mu mushinga VillageFXB Mageragere ufasha abaturage kwivana mu bukene no kubafasha kugera ku iterambere rirambye Ibi birori byaranzwe no kwerekana intambwe abagore bamaze gutera mu kwigira no gutanga […]
Burundi: Alexis Sinduhije yemeye ko Red Tabara ikomoka ku ishyaka MSD yashinze

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, ubarizwa mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi, Alexis Sinduhije, yemeye ko ishyaka MSD yashinze ari ryo riri inyuma y’umutwe wa Red-Tabara mu gihe yari amaze iminsi atabyemera cyangwa ngo abihakane, ndetse ashimangira ko biteguye kuzagira u Burundi igihugu cy’icyitegererezo nibamara gukura Ndayishimiye ku butegetsi. Ibi Alexis Sinduhije ukuriye ishyaka […]
Amerika yiteguye kuganira na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mabuye y’agaciro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gusuzuma ibijyanye n’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umusenateri avuganye n’Abayobozi ba Amerika ngo baganire ku masezerano yo kugurana umutekano amabuye y’agaciro nk’uko departement ya leta yabitangaje mu itangazo yageneye Reuters. Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikungahaye kuri cobalt, lithium na uranium […]
Yanga SC yasabye ko Simba SC iterwa mpaga

Ikipe ya Yanga SC yatangaje ko idashyigikiye icyemezo cyo gusubika umukino wa Kariakoo Derby wari uteganyijwe ku itariki ya 8 Werurwe 2025 kuri Stade Benjamin Mkapa. Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi Bukuru bwa Yanga ku wa 9 Werurwe 2025, iyi kipe yasabye ko igomba guhabwa intsinzi kuko ikipe ya Simba SC yanze gukina umukino. Yanga yagaragaje […]
Burundi: Abahataniye ikamba rya Nyampinga bakoze impanuka

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Ingo Magazine bushinzwe gutegura amarushanwa ya Nyampinga w’u Burundi 2025 ( Miss Burundi 2025 ), bwatangaje ko abakobwa bari muri iryo rushanwa baraye bakoze impanuka ubwo bavaga mu Ntara ya Gitega ahabereye irushanwa. Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru Tariki ya 9 Werurwe 2025, ubwo abakobwa 20 bari mu irushanwa rya […]
Sinshobora kurwana n’umugabo wanjye – Sandra Teta

Umugore w’umuhanzi Weasel, Sandra Teta yatangaje ko atazigera ajya impaka n’umugabo we ku bijyanye n’umutungo kuko umutungo aba ari uwo guha ejo heza abana babo. Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku bwumvikane bushya bwagaragaye hagati ya Mary Nambwayo na Suuna Ben, bombi bari bamaze amezi menshi mu nkiko bahanganye ku kibazo cy’ugomba kwandikwaho ubutaka. Sandra Teta […]
Darko Novic utoza APR FC yatangariye ubuhanga bwa Muhire Kevin

Umutoza wa APR FC, Darko Novic yashimye cyane kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko ari umwe mu bakinnyi beza muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi yabivuze nyuma y’umukino wa derby warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 kuri Stade Amahoro, ku munsi wa 20 wa shampiyona. Novic yavuze ko umukino wa derby utapfa kugena uko urarangira ndetse […]
Ubwoba bw’intambara ikomeje gututumba mu kindi gihugu cya EAC

Ibihugu by’amahanga bikomeje kugira impungenge z’uko intambara ishobora gututumba muri Sudani y’Epfo, nyuma y’umwuka wongeye kuba mubi mu ihuriro riyoboye iki gihugu. Impungenge z’uko Sudani y’Epfo ishobora gusubira mu ntambara ya gisivile zabaye nyinshi, nyuma y’imirwano iheruka kubera muri Leta ya Upper Nile. Ni imirwano yasakiranyije ihuriro rishyigikiye Perezida Salva Kiir n’izishyigikiye Visi-Perezida we, Riek […]
Abayobozi 3 b’Ishyaka rya Kabila bahamagajwe n’ubuyobozi

Kuri uyu wa mbere, itariki ya 10 Werurwe, abayobozi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu ishyaka ry’abaturage riharanira iterambere (PPRD) bahamagajwe n’Umushinjacyaha wa gisirikare. Mu bantu bahamagajwe harimo Visi-Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, Umunyamabanga Uhoraho w’iri shyaka, Ramazani Shadary, n’umwungirije, Ferdinand Kambere. Ukurikije ubutumire bushobora gusomwa ku mbuga nkoranyambaga, barahamagarirwa kugira ibyo basobanurira ubutabera, nta […]
Shakib yasabye imbabazi Zari nyuma yo kumuca inyuma

Shakib Lutaaya yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’umugore utazwi, bikaviramo abantu kuvuga ko yaba yaciye inyuma Zari Hassan. Aya mashusho yagaragaye vuba aha, aho Shakib yari ari kuganira ndetse anakora ku mugore utatangajwe amazina. Abantu benshi bayafashe nk’ikimenyetso cy’ubusambanyi, bituma hibazwa ku mubano we na Zari. Mu […]
Canada yabonye Minisitiri w’Intebe mushya

Ishyaka ry’aba-Libéraux riri ku butegetsi muri Canada ryatoye Mark Carney ngo ariyobore, akazahita aba na ministiri w’intebe w’icyo gihugu. Ni nyuma y’uko Justin Trudeau wari Minisitiri w’Intebe, yeguye ku buyobozi bw’ishyaka no ku mwanya wa ministiri w’intebe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Carney w’imyaka 59, yatowe n’abagize ishyaka rye ku majwi 85.9 kw’ijana. Yari […]
M23 yigaruriye Nyabyondo

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe, wigaruriye agace ka Nyabyondo ko muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 yigaruriye aka gace, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije ingabo zayo n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zafashwaga n’inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS wa Gen Janvier Karairi. Agace ka Nyabyondo M23 […]