U Rwanda rwamaze gufunga ambasade yarwo mu Bubiligi

Nyuma yo guhagarika umubano ushingiye kuri za ambasade n’u Bubiligi, byemejwe ku itariki ya 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda i Buruseli yafunze imiryango kandi itazongera gutanga serivisi yatangaga ku butaka bw’u Bubiligi. Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko serivisi za ambasade zizatangwa na Ambasade y’u Rwanda mu […]

Gen Muhoozi ari i Kigali

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe ni bwo uyu musirikare yageze i Kigali, yakirwa na mugenzi we uyobora Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga. Kuri gahunda byitezwe ko Muhoozi agomba kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo […]

Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi mbere y’umukino na Nigeria

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yasuye ikipe y’igihugu y’Amavubi mu myitozo mbere y’uko ihura na Nigeria ku wa Gatanu.  Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025 nibwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire wari uherekejwe na Perezida wa FERWAFA basuye ikipe y’igihugu y’Amavubi mu myitozo. Mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abatoza, Minisitiri […]

Abasirikare barinda Tshisekedi barasanye n’abapolisi 

Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasanye n’abapolisi intambara yabo igwamo umuturage umwe. Impande zombi zarasanye ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe, mu mirwano yabereye ahitwa Kalamu i Kinshasa. Bourgmestre wa Kalamu, Charly Luboya, yatangaje ko iriya mirwano yatangijwe n’abajepe barinda Tshisekedi, gusa […]

Hamenyekanye ibihugu 2 byagambaniye abayobozi b’u Rwanda bahanwe na EU

U Bufaransa bwemeje ko bwo n’u Bubiligi ari bo babaye intandaro y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gufatira abayobozi b’u Rwanda na M23. Byemejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa i Kinshasa, Rémi Maréchaux, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Uyu yavuze ko “Ku wa Mbere ushize abantu ku […]

Sudani: Ingabo za leta ziravuga ko zenda kwambura RSF ingoro ya perezida

Kuri uyu wa Kane, Televiziyo ya Leta ya Sudani yavuze ko ingabo ziri hafi kwigarurira ingoro ya Perezida i Khartoum ziyambura ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces, ibyo bikaba bigaragaza impinduka zikomeye mu ntambara imaze imyaka ibiri mu gihugu. Kuri uyu wa Gatatu, imirwano ikomeye yadutse hafi y’ingoro, ahumvikanye iturika ry’ibisasu ndetse n’igitero cy’indege ingabo […]

Ndayishimiye yakangishije RDF amavubi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko igihugu cye gifite ingabo zikomeye cyane, kurusha iz’u Rwanda; ateguza RDF ko nitera u Burundi ishobora kuzadwingwa n’amavubi. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabyigambye ku Cyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ. Uyu mugabo yongeye kumvikanisha ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu […]

Rwanda Vs RDC: Qatar izashobora kuba umuhuza mwiza muri iyi dosiye imaze imyaka 30?

Amateka yongeye kwiyandika ubwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo bongeraga guhurira i Doha muri Qatar, ibyafashwe nk’igitangaza ku basesenguzi bakurikiranira hafi Politiki y’akarere k’Ibiyaga bigari. Ibi kandi byasize Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yongeye kwemeza ko dosiye bamwe babona ko ziremereye zitamukanga muri dipolomasi. Maze iminsi nkurikira iyi dosiye ya Qatar nk’igihugu cyashatse kuba umuhuza […]

Ibigega u Rwanda rufite ubu byazigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa ukwezi kumwe gusa

“Ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli dufite ubu mu gihugu bifite ubushobozi bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bingana na litiro miliyoni 66.4. Ikibazo cy’ubushobozi bukeya bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli ahanini giterwa n’ububiko cyangwa ibigega bidahagije,” ibi ni ibikubiye mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na […]

U Budage bwaburiye abaturage babwo bajya muri Amerika nyuma yo gufunga batatu

Igihugu cy’u Budage cyavuguruye inama kigira abadage bakorera ingendo muri Amerika, kibibutsa ko Berlin  kugira viza yo kujya muri Amerika cyangwa uruhushya rwo kwinjira bidatanga uburenganzira bwo kuhinjira ku baturage b’u Budage. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Abadage batatu bafunzwe bagerageza kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage nk’uko […]

Umuhanzikazi Sia yatandukanye n’umugabo we nyuma y’imyaka ibiri barushinze

Umuririmbyi w’Umunya-Australiya, Sia yatandukanye n’umugabo we Daniel Bernad nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru PEOPLE avuga ko impapuro zisaba gatanya zatanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025 aho Sia yatangaje ko batandukanye ku wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025. Nk’uko bigaragara mu nyandiko zo mu rukiko, Sia […]

Abadepite bagaragaje impungenge mu kongera umusoro kuri lisansi na mazutu bitumizwa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Werurwe, abadepite bagaragaje impungenge z’icyifuzo cya guverinoma cyo gushyiraho umusoro wa 15% ku bikomoka kuri peteroli, baburira ko bishobora kongera igiciro cy’ibicuruzwa na serivisi ku baguzi. Iki cyifuzo kiri mu mushinga w’itegeko rigamije kwagura uburyo buriho bwo gusoresha  lisansi na mazutu hashyirwaho kandi umusoro wa buri mwaka ku […]

Umuraperi Fireman yavuye mu kigo ngororamuco

Umuraperi Uwimana Francis uzwi ku izina rya Firema, yamaze gusubira mu rugo nyuma y’amezi abiri yivuriza mu kigo ngororamuco giherereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda. Fireman ni umwe mu baraperi bamaze imyaka myinshi bakora umuziki mu Rwanda aho yagiye muri iki kigo ku bushake bwe mu mpera za Mutarama 2025. Uyu muraperi […]

RIB yasabye abantu guha agahenge Danny Nanone n’umugore we

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukomeza gukwirakwiza amashusho y’umugore wa Danny Nanone, Moreen, aho akomeza kugaragaza ikibazo cy’indezo nk’icyitarakemuka. Iki kibazo cy’indezo cyongeye kuzamurwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umwaka urenga urukiko rutegetse Danny Nanone kujya atanga indezo y’abana yabyaranye na Moreen. Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku […]

Macron yakiriye abihaye Imana bo muri Congo bakomeje gushaka amahoro

Nyuma yo guhura n’abanyapolitiki batandukanye bo muri Congo n’abayobozi bo mu karere k’akarere, Inama y’Abepiskopi y’igihugu cya Congo (CENCO) n’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC) bakiriwe muri Élysée kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Werurwe na Perezida Emmanuel Macron. Iri tsinda ryashyikirije Perezida w’u Bufaransa gahunda yabo yiswe “Amasezerano mbonezamubano agamije amahoro no kubana neza […]

Umusirikare uri ku rugamba afata nibura 500$ – Tshisekedi wemeza ko FARDC ari agatogo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Le Figaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe, yagaragaje ko yishimiye kuba umushahara w’abasirikare ba FARDC wariyongereye, ku buryo nk’abasirikare bari ku rugamba bavuye kuri $100 bahabwaga bakagera kuri $500. Yashimangiye nta kwivuguruza ko umushahara w’umusirikare wiyongereye uva ku madolari 100 ugera ku […]

Abadepite beretswe imbogamizi abahinzi bagifite zikeneye ubuvugizi

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bakomeje gusura ibikorwa byerekeranye n’ubuhinzi hirya no hino mu gihugu aho abaturage babagaragarije zimwe mu mbogambizi zihari zisabirwa ubuvugizi. Imbogamizi abahinzi bakomeje kugaragazq zirimo: Ubuhunikiro bwubatse kure ugereranije n’aho umusaruro uturuka Ubwanikiro buke ugereranyije n’umusaruro uboneka Isuri itera imyuzure mu bishanga bidatunganije. Usibye izo mbogamizi zavuzwe haruguru, mu bihe […]

M23 yigaruriye Umujyi wa Walikale

Umutwe wa M23 waraye wigaruriye Centre ya Walikale, uyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. M23 yafashe uriya mujyi muto nta mirwano ibayeho, gusa uyu mutwe ku wa Gatatu wari wiriwe urwanira mu nkengero zawo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Kuri ubu byitezwe ko nyuma ya Walikale, M23 ishobora […]