Joseph Kabila aliyekuwa amekimbia kutoka DRC, alipitia Kigali kuelekea Goma

Joseph Kabila Kabange, rais wa zamani wa Jamhuri ya Kidemokrasia ya Congo (DRC), amewasili katika mji wa Goma baada ya kurejea kutoka uhamishoni. Kabila, aliyelitawala taifa hilo kwa miaka 18 kabla ya kumkabidhi madaraka Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, alikuwa ameishi uhamishoni Harare, Zimbabwe kwa mwaka mmoja. Mnamo Jumanne, tarehe 8 Aprili, alitangaza kuwa anarejea nchini […]

L’ancien President Joseph Kabila est arrivé à Goma en passant pa Kigali

Joseph Kabila Kabange, l’ancien président de la République Démocratique du Congo, est arrivé dans la ville de Goma après être revenu d’exil. Kabila, qui a dirigé la RDC pendant 18 ans avant d’être remplacé par Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, s’était exilé à Harare au Zimbabwe depuis un an. Le mardi 8 avril, il avait annoncé […]

Ex DRC President Joseph Kabila arrives in Goma via Kigali

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of Congo (DRC), has arrived in the city of Goma after returning from exile. Kabila, who led the DRC for 18 years before being succeeded by Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, had been in exile in Harare, Zimbabwe, for a year. On Tuesday, April 8, he […]

Joseph Kabila yaciye i Kigali ajya i Goma

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kugera mu mujyi wa Goma nyuma yo kuva mu buhungiro. Kabila wayoboye RDC imyaka 18 nyuma yo gusimburwa ku butegetsi na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yari amaze umwaka yarahungiye i Harare muri Zimbabwe. Ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata ni bwo […]

Ntuzaterete umukobwa ufite iyi mico

Mu gihe benshi bashakisha urukundo rw’ukuri, hari iby’ingenzi buri musore akwiye kwitaho mbere yo gufata umwanzuro wo gukundana n’umukobwa. Nubwo kubona umukunzi w’ukuri ushobora kugorana, hari imyitwarire igaragaza ko umukobwa ashobora kutaba uwo kubana nawe neza. Hari ibyiciro by’abakobwa abasore bagirwa inama yo kwirinda mu rwego rwo kurinda umutima wabo no kwirinda gutakaza igihe n’imbaraga. […]

Menya byinshi ku wa “Gatanu Mutagatifu” umunsi Abakirisitu bibuka urupfu rwa Yesu ku musaraba

Kuri uyu wa Gatanu, hirya no hino ku isi abakirisitu bizihiza uwa “Gatanu Mutagatifu” umunsi wibukwa nk’igihe Yesu Kristo, Umucunguzi w’abakirisitu yapfiriye ku musaraba kugira ngo akize abantu ibyaha byabo. Uyu munsi uba mu mpera z’icyumweru gitagatifu cyibanziriza Pasika, ufatwa nk’umunsi ukomeye mu myemerere ya gikirisitu. Ni umunsi wuje agahinda, isengesho no kwitekerezaho, kuko usubiza […]

U Rwanda rwemereye inzira ingabo za SADC zaheze i Goma

U Rwanda rwemereye ingabo z’umuryango wa SADC zari zaroherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kurwanya umutwe wa M23, kuzaca ku butaka bwarwo zitaha. Mu Ukuboza 2023 ni bwo SADC yohereje ziriya ngabo muri Congo Kinshasa kugira ngo zifashe ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Kuva mu mpera za […]

ICC yatangije iperereza kuri Hongria yanze gufata Benjamin Netanyahu

Minisitiri w’Intebe wa Hongria, Viktor Orbán, yatangaje kuri radio yaho ko igihugu cye kizava mu rukiko mpuzamahanga, avuga ko ICC ‘itakiri urukiko rutabogamye, atari urukiko, ahubwo ko ari urukiko rwa politiki.’ Ni nyuma y’uko abacamanza bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha batangaje ko  bifuza ko Hongria isobanura impamvu yananiwe gufata Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, […]

Menya igitera kuva imyuna n’uko wabyirinda

Kuva imyuna bishobora kuba ikibazo gikomeye k’uyifite, gusa akenshi ntago aba ari ikibazo gikomeye kandi gishobora gukemurwa mu buryo bworoshye. Imyuna igabanyije mu byiciro bibiri; kuva bishobora guturuka imbere cyane mu mazuru cg mu gice cy’inyuma mu mazuru. Kuva bituruka mu gice cy’inyuma mu mazuru nibyo biboneka cyane, ku rugero rwa 90%, bikaba biterwa n’udutsi […]

Babiri bapfiriye mu mpanuka ikomeye i Kanyinya

Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka eshatu yabereye i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, abandi barindwi barakomereka. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Mata 2025, ubwo imodoka ya Toyota Hilux (Vigo) yageragezaga kunyura ku yindi nabi, ifite umuvuduko mwinshi. Yahise igonga imodoka yari imbere yayo, nazo zose zihita zigongana […]

Abashoferi bagiye kujya bahabwa amanota buri mwaka maze ababonye make bamburwe uruhushya

Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye kuvugurura itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, hagamijwe guteza imbere umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka. Ibi bizakorwa binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho, ndetse no gushyiraho uburyo bushya bushingiye ku manota y’imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga. Uyu mushinga w’itegeko, wemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2025 iyobowe na Perezida Paul […]

Baradutoteza kandi bakangiza nkana isura y’ibikorwa byacu – Umugore wa Kabila

Nk’uko byatangajwe n’umujyanama mu itumanaho wa Marie Olive Lembe Kabila, umugore w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, ngo abashinzwe umutekano bamenyesheje ushinzwe gucunga Parike ya Kingakati yabo izwi na none Parc de la vallee de la Nsele Valley isaka ryateganijwe ku wa kane, itariki ya 17 Mata. Ku mugore wa perezida w’icyubahiro, iki gikorwa cy’inzego z’umutekano […]

Umufana wajombye umukinnyi icyuma amuhora kurata penaliti yakatiwe

Urukiko rwa Chief Magistrate ruherereye i Lafia muri Nigeria rwakatiye Bashir Bala igifungo cy’amezi atatu ku wa Kane, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukinnyi Vincent Temitope ukinira Plateau United Football Club. Nk’uko ikinyamakuru Daily Post kibitangaza, ibi byabereye kuri Stade ya Lafia City mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje […]

U Burusiya bwaburiye u Budage bushaka guha Ukraine missiles za Taurus

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yahaye umuburo u Budage ku bijyanye n’uko bushobora kohereza misile ziraswa mu ntera ndende ziswe Taurus muri Ukraine. Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yatangaje ko u Burusiya buzafata ibitero bya missiles za Taurus ku “bikorwa remezo by’ubwikorezi” nk’uruhare rw’Abadage mu ntambara yo […]

Umuhanzikazi wo muri Uganda yatangaje ko udafite Miliyoni 30 utamutera inda

Nakangubi Jennifer uzwi cyane ku izina rya Full Figure yatangaje ko igikorwa cyo kubyara cye gitwara hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amafaranga ya Uganda bityo ko utayafite ntiwamutera inda. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Susan Makula, avuga ko abana be bafite agaciro kadasanzwe ndetse barererwa mu buryo bwihariye. Yagize ati: “Njya kubyara twaramaze […]

Ukraine yasinyanye na Amerika amasezerano y’ubwumvikane ku mabuye y’agaciro

Guverinoma ya Ukraine yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano y’amabuye y’agaciro hagati y’iki gihugu cyugarijwe n’intambara na Amerika. Minisitiri w’ubukungu Yulia Svyrydenko yavuze ko amasezerano y’ubwumvikane aharura inzira y’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu. Yavuze ko amasezerano ya nyuma azaba akubiyemo n’ikigega cy’ishoramari cyo kongera kubaka Ukraine nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Abayobozi ba Amerika bagaragaje […]

Abashinzwe ibibazo bya Gisirikare muri za ambasade baganiriye na RDF

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Mata, abashinzwe ibibazo bya Gisirikare (Defence Attachés) muri za ambasade bemerewe gukorera mu Rwanda bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura baganirizwa ku bibazo by’umutekano. Baganirijwe ku bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse no ku bikorwa bya RDF mu mahanga. Mu ijambo rye ry’ikaze, […]

Fizi: Umunyamakuru w’Umurundikazi yatawe muri yombi azira Red-Tabara

Ku wa Kabiri, itariki ya 16 Mata, ahagana mu ma saa munani, umunyamakuru w’Umurundikazi, Gérardine Ingabire, w’impunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba n’umukozi wa Radiyo y’abaturage, Amani FM, yafatiwe muri Malindi n’abakozi ba komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi (CNR). Ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mulongwe muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu […]

Amerika igiye gufunga Ambasade zayo mu bihugu birimo Congo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gufunga Ambasade zazo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, birimo iyo muri Repubulika ya Congo. Ambasade 10 na ‘Consulats’ 17 ni zo ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buteganya gufunga, nk’uko ikinyamakuru The New York Times kibivuga. Inyandiko y’imbere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika iki gitangazamakuru […]

Taliki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema yiyiciye Umututsi wa Mbere muri Stade Gatwaro atanga urugero

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 18  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.   1.      Leta y’abicanyi yakomeje gukangurira abaturage gukora Jenoside Tariki ya 18/4/1994, abagize Leta y’abicanyi barimo Édouard Karemera, […]