Nubona ibi bintu 7 uzamenye ko umuntu atagukunda nubwo atabivuga

Hari igihe umuntu aba atagukunda ariko ntabivuge mu magambo. Gusa imyitwarire ye ya buri munsi ishobora kukwereka ukuri. Dore bimwe mu bimenyetso 7 byagaragaza ko uwo muntu atagufitiye urukundo cyangwa inyungu mu mubano mufitanye: 1. Ntareba mu maso yawe: Iyo umuntu ahora atakureba mu maso cyangwa agaceceka igihe muri kumwe, bishobora kugaragaza ko atakwiyumvamo. 2. […]

Gatera Moussa ntakozwa ibyo guhagarikwa

Umutoza wa Rutsiro FC, Gatera Moussa, yahagaritswe ku kazi ku wa 28 Mata 2025 nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe na APR FC ibitego 5-0. Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bumushinja umusaruro mubi, ariko Gatera arabihakana avuga ko ibyo bamurega bidafite ishingiro. Mu kiganiro na B&B FM, Gatera yavuze ko yari afite intego zo kugeza ikipe mu […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku ngabo za SADC zabaga i Goma zatangiye gutaha

Leta y’u Rwanda yemeje ko ingabo z’umuryango wa SADC zabaga mu mujyi wa Goma zatangiye gutaha zinyuze ku butaka bw’u Rwanda, igaragaza gutaha kwazo nk’intambwe nziza mu gushyigikira urugendo rwo gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugikomeje. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata ni bwo ziriya ngabo zatangiye gucyura […]

Muhanga: ‘Préfet des études’ afunzwe akekwaho gusambanya abanyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B ruherereye mu karere ka Muhanga, akaba akekwaho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa yigisha. Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 29 Mata ni bwo uyu Préfet des études witwa nibwo Mitsindo Gaëtan yatawe muri yombi. Bamwe mu banyeshuri bo kuri ririya shuri […]

Ambasaderi wa Ghana yagiranye ibiganiro na CG Namuhoranye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yakiriye nyakubahwa Ernest Yaw Amportful, Ambasaderi wa Repubulika ya Ghana mu Rwanda, bagirana ibiganiro ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru. Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi nk’uko bigaragara ku rukuta rwa X rwa Polisi y’u Rwanda.

SADC yacyuye intwaro yifashishaga irwana na M23 izinyujije mu Rwanda

Ingabo za SADC zari zaroherejwe kurwana n’umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije mu Rwanda. Ni ibikoresho birimo intwaro, ibifaru by’amapine, imodoka zihetse ibifaru by’iminyururu, amato na za kontineri. Kuri uyu wa Kabiri ibi bikoresho byari mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwambutswa umupaka uhuza […]

Inteko Ishingamategeko yemeje ko umusoro ku mikino y’amahirwe wikuba ukava kuri 13% ukaba 40%

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29/04/2025, Inteko ishingamategeko yemeje umushinga w’itegeko rihindura Itegeko no027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro abacuruzi benshi bazi iri tegeko ku izina ry’umusoro ku nyungu. Uyu mushinga w’itegeko wemejwe mu nteko uririmo ingingo zizamura umusoro ku nyungu rusange iva mu mikino y’amahirwe (tax on gross gambling revenue), uvuye […]

Abimukira hafi 70 b’Abanyafurika biciwe mu gitero cya Amerika muri Yemen

Umuyoboro wa televiziyo y’umutwe witwaje intwaro w’Aba-Houthi uvuga ko byibuze abimukira 68 bo muri Afurika baguye mu gitero cy’indege cya Amerika ku kigo cy’imfungwa kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Yemeni ayobowe n’Aba-Houthi. Al Masirah yatangaje ko abandi bimukira 47 bakomeretse, abenshi muri bo bikaba bikomeye, igihe ikigo cyo mu ntara ya Saada cyaterwaga ibisasu. Iyi […]

Umunyamakuru wa Bonesha FM yakubitiwe iz’akabwana muri Kaminuza y’u Burundi

Umunyamakuru Willy Kwizera, ukora kuri Radio Bonesha FM, yahohotewe bikabije mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 28 Mata 2025 muri Campus ya Kaminuza y’u Burundi I Mutanga, ubwo yakoraga inkuru ku mibereho y’abanyeshuri. Ahagana mu ma saa yine , ubwo yari arimo gukusanya ubuhamya, abanyeshuri benshi bavuga ko bakomoka mu bahagarariye abanyeshuri […]

Pacson yihaye ibyo gusindira kuri Riderman bamutwara intambike

Umuraperi Riderman yatangaje ko mugenzi we Pacson, uherutse kumushinja kumutererana mu gitaramo cyo kumurika album mu 2017, atavuga ukuri kuko icyo gihe ngo yari yasinze. Pacson aherutse kubwira InyaRwanda ko ataribagirwa uburyo bouncer yamukuye ku rubyiniro nk’agashashi, avuga ko Riderman yari akwiriye kumurengera nk’inshuti ye. Yagize ati: “Kugeza n’ubu sindamubabarira. Riderman yakabaye yaravuze ati buretse […]

Rubavu: Umugabo akurikiranyweho gukomeretsa umugore  n’umwana we w’imyaka 3 abatemye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregeye Urukiko dosiye iregwamo umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umugore  n’umwana we w’imyaka 3 ku bushake akoresheje umuhoro.  Icyaha akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo ku itariki 06 Mata 2025 ubwo yageraga mu rugo yasinze avuye ku kabari asanga umugore n’umwana baryamye; afata umuhoro atema umugore we mu […]

Uwise Pastor Julienne “Intumwa ya Satani” yatakambye

Uwiyita Bakame ku rubuga rwa X, nyuma yo kwibasira Pastor Kabanda Julienne amwita “intumwa ya Satani”, yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amagambo yateje impaka ndende ndetse akababaza benshi. Mu butumwa yanditse bwa mbere, Bakame yavuze amagambo akomeye atesha agaciro Pastor Julienne, aho yagize ati: “Reka mwite intumwa ya Satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni […]

Nugukomeza kuba maso ku bikorwa byatangijwe na Doha na Washington – Prévot abwira Tshisekedi

Nyuma yo gusura Uganda n’u Burundi, Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Maxime Prévot, yasoreje uruzinduko rwe mu Karere k’Ibiyaga bigari muri RDC. aho yasabye abayobozi ba Congo gukomeza kuba maso nubwo hari ibiganiro biherutse bitanga icyizere cy’ibiganiro byo guhagarika intambara. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 28 Mata, i Kinshasa, […]

Perezida Kagame yakiriye Embaló nyuma yo kuva kwa Ndayishimiye

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 28 Mata, yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embalò. Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko abakuru b’ibihugu bombi “bagiranye ibiganiro ku bibazo byugarije Isi ndetse n’umugabane, ndetse no ku buryo bwo gushimangira umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye zibyara inyungu.” Embaló yaherukaga i […]