Soudan: Umutwe wa RSF wagabye ibitero bya Drones mu mujyi wa Port Sudan

Umutwe w’inyeshyamba wa Rapid Support Forces, uzwi nka RSF, wagabye ibitero bya drones ku mujyi wa Port Sudan, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025 umujyi usanzwe ukoreramo guverinoma ya gisirikare ishyigikiwe na Leta ya Sudani. Ibi bitero byibasiye ibice bitandukanye birimo ikibuga cy’indege, icyambu, ndetse na Hoteli imwe. Amashusho yafashwe nyuma y’ibitero […]
Dore amagambo aryohera Abagore

Mu buzima bw’abashakanye cyangwa abakundana, amagambo y’urukundo afite imbaraga zidasanzwe mu kubaka icyizere, gufasha mu bihe bigoye no gutuma urukundo ruramba. Abahanga mu mibanire bemeza ko amagambo meza abwirwa umukunzi ashobora kurushaho gukomeza umubano, cyane cyane ku bagore, kuko bagira umutima wumva vuba kandi bakunda kwitabwaho mu buryo bw’amarangamutima. Dore amwe mu magambo akundwa kandi […]
Trump aravuga ko u Rwanda ruri mu ntambara na RDC

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kimaze gukora akazi gakomeye mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda birimo. Trump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Mu kwezi gushize ni bwo u Rwanda na […]
Inkomoko y’Ubukirisitu

Hafi imyaka ibihumbi bibiri ishize, mu burasirazuba bwo hagati, havutse umugabo wazanye ubutumwa bwaje guhindura amateka y’isi. Uyu mugabo ni Yesu Kristo, wavukiye i Betelehemu mu gihugu cya Yudaya. Bibiliya ivuga ko yavutse mu buryo budasanzwe, aho umubyeyi we Mariya yasamye inda atarahura n’umugabo, ahubwo ku bw’imbaraga za Roho Mutagatifu. Yesu yakuriye mu muryango w’abanyamwuga, […]
M23 yigaruriye agace gakungahaye kuri zahabu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, wigaruriye agace ka Luciga gaherereye muri Chefferie ya Luhwinja, Teritwari ya Mwenga ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wigaruriye kariya gace nyuma y’imirwano itamaze igihe kinini mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yawusakiranyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo. Agace ka Luciga kari […]
Inyeshyamba za M23 na Wazalendo zacakiranye muri Uvira na Walungu

Imirwano yubuye hagati y’inyeshyamba za Wazalendo n’abarwanyi ba M23 muri Teritwari za Uvira na Walungu zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Kuva ku wa Mbere, itariki ya 5 Gicurasi, imijyi ya Katogota na Kamanyola, iri hagati y’utwo turere twombi, yibasiwe n’urugomo. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace […]
Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Croix-Rouge

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 6 Gicurasi, Perezida Paul Kagame, yakiriye Perezida wa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge (ICRC), Mirjana Spoljaric Egger, n’umuyobozi wayo muri Afurika, Patrick Youssef, kugira ngo baganire ku bikorwa bya CICR mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Mu Rwanda, Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge washinzwe mu 1962 nk’umuryango utabara […]
Turahirwa Moses yarize iminota 4 mu rukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli ya Moshions, ushinjwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Ubushinjacyaha burega Turahirwa Gutunda, Kubika no Kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi bwo mu bwoko bwa Hybrid, aho bwagaragaje ko yafatanywe udupfunyika 13, mu gihe we yemera ko yafatanywe amagarama abiri y’urumogi […]
U Burusiya bwahagaritse ingendo ku bibuga by’indege nyuma y’igitero cya drones

Ubuyobozi bw’u Burusiya bwatangaje ko ibibuga by’indege birenga icumi by’u Burusiya byabaye ngombwa ko bigabanya ingendo kubera ibitero by’indege zitagira abapilote ijoro ryose rishyira kuri uyu wa Kabiri. Ubuyobozi bwavuze ko indege zitagira abadereva 19 zahanuwe hirya no hino mu murwa mukuru w’u Burusiya, aho biteganijwe ko abayobozi benshi ku Isi bazitabira akarasisi ngarukamwaka ka […]
Trump ari gutanga miliyoni 1.3 Frw ku bimukira

Perezida Donald Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, aho abemera kugenda ku bushake bahabwa $1,000 (asaga 1,300,000 Frw) n’inkunga yo gutaha. Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu (DHS), rivuga ko iyi gahunda izajya icungwa hifashishijwe porogaramu ya telefoni ya CBP One. Minisitiri Kristi […]
Ngoma: Umuturage yafungiye mugenzi we mu rugo rwe

Mu Karere ka Ngoma, inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa byo gushakisha umugabo witwa Nkundumukiza Fiston nyuma yo kumukekaho icyaha cyo gufungira mu rugo rwe mugenzi we bapfa amafaranga. Inkuru yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, ubwo inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zasangaga mu rugo rwa Nkundumukiza, umuturage witwa Niyibizi Célestin w’imyaka 49, uvuka mu […]
Vision FC yiyemeje kumanuka mu kiciro cya 2

Perezida wa Vision FC, Birungi John Bosco, yavuze ko ikipe ye izamanuka mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona. Birungi yavuze ko ikipe ye ikina nabi, nta cyizere ifite kandi nta kizere cyo kuguma mu Cyiciro cya Mbere. Ati: “Twakinnye nabi, nta mpamvu […]
Rihanna yemeje ko atwite inda y’umwana wa gatatu

Umuhanzi w’icyamamare Rihanna yemeje ko atwite inda y’umwana wa gatatu ubwo yitabiraga ibirori bya Met Gala byabereye i New York. Yari yambaye ikoti rya Marc Jacobs, agenda asekera abafotora ubwo yageraga ku itapi itukura. Rihanna w’imyaka 37, hamwe n’umukunzi we A$AP Rocky, basanzwe bafitanye abana babiri: RZA wavutse muri Gicurasi 2022 na Riot wavutse muri […]
Abadepite batangiye kugenzura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage batangiye ingendo mu Turere tumwe na tumwe mu gikorwa cyo kugenzura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato. Kuri uyu wa Mbere bari bari mu Turere twa Rubavu, Burera, Nyagatare na Nyaruguru. Mu Karere ka Nyagatare, Meya Gasana Stephen yakiriye Abadepite barimo Depite Ndoriyobijya Emmanuel na Depite Uwababyeyi Jeannette aho […]
Hamenyekanye ibyaha Mutwe umaze iminsi avugisha Gen Muhoozi akurikiranweho

Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano umunyapolitiki Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarezwe ibyaha bitandatu birimo ubujura bukomeye no gukubita. Ni nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yigamba ko yamufunze. Umwunganizi mu mategeko wa Mutwe, yavuze ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo. Magellan […]
Kenya: Batatu bamaze bamaze gutabwa muri yombi bazira gutera Perezida Ruto urukweto

Reta ya Kenya yamaganye igikorwa cyakozwe na bamwe mu baturage cyo gutera umukuru w’igihugu urukweto ivuga ko ari amahano kubona umukuru w’igihugu William Ruto aterwa urukweto mu iteraniro ry’imbaga y’abantu benshi. Uduce twa video twiriwe ducaracara ku mbuga nkoranyambaga twerekanaga urwo rukweto rwatewe umukuru w’igihugu ku kuboko kw’iburyo ubwo yari akuzamuye arimo aratanga imbwirwaruhame ye […]
Imirwano yubuye hagati ya M23 na Wazalendo muri Rutshuru

Imirwano yongeye kubura ku wa Mbere, itariki ya 5 Gicurasi, mu karere ka Tongo na Kabizo, muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, biravugwa ko inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo ba CMC / FDP bagiye bashyamirana mu duce twinshi, nka Lubwe Sud, Businene, Kabizo na […]
Urukiko rwa Loni rwateye utwatsi ikirego cya Sudani kirega UAE jenoside

Urukiko Rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye ruzwi nk’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwanze ikirego cya Sudani ishinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kurenga ku Masezerano abuza Jenoside, aho bivugwa ko yaba yarahaye intwaro ndetse akanatera inkunga ingabo za Rapid Support Forces (RSF) mu ntambara ikomeje kuba muri Sudani. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko amakimbirane yahitanye ibihumbi icumi, akura mu […]
Rutsiro: Umuntu yapfuye undi arakomereka mu kirombe

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 5 Gicurasi, umuntu umwe yapfuye undi arakomereka, nyuma yo kugwirwa n’itaka ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba. Ibi byabereye mu Kagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, ubwo umwobo ucukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe waridukaga ukagwira abantu babiri. Abatangabuhamya bavuga ko […]