Goma: AFC/M23 yakoze igiterane cy’amasengesho yo gushimira Imana

Kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2025 Ihuriro Alliance Fleuve Congo risanzwe ribarizwamo umutwe wa M23 wakoze igiterane cyo gushimira Imana igihe bamaze mu ntambara zo kubohora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho kuri ubu bamaze kwigarurira intara ebyiri za Kivu zombi. Ni amasengesho yabereye muri Sítade de l’Unite iri mu mujyi wa Goma aho […]
RDC: Umushahara w’Abasirikare ba FARDC bari muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

Amafaranga yari agenewe kwishyura umushahara w’abasirikare bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bakorera mu majyepfo y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yaranyerejwe. Iyi nkuru yatangajwe n’Umuyobozi wa Brigade ya 11 mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryageze kuri Radio Okapi kuri iki Cyumweru, itariki ya 18 Gicurasi. Muri fax yandikiwe abayobozi batandukanye b’imitwe ya gisirikare […]
New York: Ubwato bw’Igisirikare cya Mexique bwagonze Ikiraro cya Brooklyn

Abantu babiri bapfuye abandi 19 barakomereka nyuma y’uko ubwato burebure bw’igisirikare cyo mu mazi cya Mexique bwo kwitorezaho bwagongaga Ikiraro cya Brooklyn (Brooklyn Bridge) mu mujyi wa New York. Polisi yavuze ko ubwato bwa Cuauhtémoc, burimo abantu 277 bwatakaje ingufu ku wa Gatandatu ubwo kapiteni yayoboraga ubwo bwato, bituma bwerekeza ku kiraro burakigonga. Umuturage wa […]
Imirwano yakomeje hagati ya AFC/M23 na Wazalendo muri Tongo na Bukombo

Imirwano ikomeye yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 17 Gicurasi, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo mu gace ka Butare, muri Gurupoma ya Tongo, Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibindi bitero bigabwa ku birindiro bya Wazalendo muri Gurupoma ya Bukombo. Iyi mirwano ibaye mu gihe havugwaga ituze muri Gurupoma […]
Nyanza: Ubuhamya bw’abashinja Munyenyezi bukomeje guteza urujijo

Iperereza ry’ubushinjacyaha ku gushaka kumenya niba koko Béatrice Munyenyezi yarize mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC riri ahahoze umujyi wa Butare (ubu ni mu karere ka Huye), mu majyepfo y’u Rwanda, ryerekanye ko Munyenyezi atari ku rutonde rw’abize muri iryo shuri. Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mata 2021. Ku […]
Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bakoze urugendoshuri mu Mujyi wa Kigali

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi, ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, bakoze urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ibyo bigira mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi. Basuye ahantu hatandukanye harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside n’Ishami rya […]