RDC: Ni uruhe ruhare MONUSCO izagira mu gushyira mu bikorwa Itangazo rya Doha?

Nyuma yo gushyira umukono ku itangazo ry’amahame hagati ya Kinshasa na AFC/M23 mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga, ubu amaso yose arareba ishyirwa mu bikorwa ryayo. Muri iyi nzira kandi, impande zombi zayasinye ntizizaba ziri zonyine, kuko zizunganirwa n’inkunga mpuzamahanga, harimo na MONUSCO (Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC). […]

Sudani: Indege ya Perezida yongeye kugwa i Khartoum bwa mbere kuva mu 2023

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuyobozi w’Ingabo akaba na Perezida w’agateganyo wa Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yagwishije indege ye ya perezida ku kibuga cy’indege gikuru cya Khartoum ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira muri Mata 2023. Amashusho yanyujijwe mu bitangazamakuru bya Leta yerekanwe mu rwego rwo kwerekana ko ububasha bwa leta bugenda busubira […]

Goma: Abamotari bijeje Guverineri Bahati ubufatanye mu kurinda umutekano

Mu nama yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 20 Nyakanga, kuri Stade l’Unité , Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, iyobowe na AFC/M23, Bahati Erasto, yaganiriye n’abamotari b’i Goma ku kibazo cy’umutekano. Bagaragaje ubushake bwo gufatanya bifatika n’abayobozi n’umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo kurwanya ihungabanywa ry’umutekano, bitandukanya n’abantu bitwaje intwaro bigira abamotari […]

Kalehe: Major Mukombozi wa FARDC yishwe n’inyeshyamba ya Mai Mai

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 19 Nyakanga, uduce twa Hombo Nord muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru na Hombo Sud muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo twabyukiye mu bwoba kubera iyicwa rya Major Mukombozi, wo muri Regiment ya 34042 ya FARDC ifite icyicaro muri kariya gace gahuza Kivu zombi, bivugwa ko yishwe […]

Kenya: Impirimbanyi Boniface Mwangi yafashwe ishinjwa iterabwoba

Umuyobozi w’urwego rwa polisi rushinzwe ubugenzacyaha muri Kenya, Amin Mohammed, yemeje ko impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Boniface Mwangi, watawe muri yombi. Kuri iki Cyumweru, DCI mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko ifatwa rye rifitanye isano n’ibirego byo korohereza ibikorwa by’iterabwoba mu myigaragambyo yabaye ku itaiki ya 25 Kamena. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi […]

U Budage bwataye muri yombi Umunyalibiya washakishwaga na ICC

Abategetsi b’u Budage bataye muri yombi ukekwaho ibyaha by’intambara wo muri Libya ukekwaho kuba umuyobozi mukuru muri gereza izwi cyane aho imfungwa zakorewe iyicarubozo rimwe na rimwe ndetse zikanasambanywa nk’uko byemejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuwa Gatanu. Khaled Mohamed Ali Al Hishri, bivugwa ko yari umwe mu bari bagize umutwe witwaje intwaro witwa Deterrence Force […]

MONUSCO irashima intambwe yatewe hagati ya leta na AFC/M23

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe Kubungabunga Amahoro muri DRC (MONUSCO) bwishimiye ishyirwaho umukono ku Itangazo ry’Amahame hagati ya Guverinoma ya Congo n’ihuriro AFC / M23, ryashyizweho umukono kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 19 Nyakanga 2025. Nk’uko MONUSCO ibivuga, aya masezerano agaragaza intambwe y’ingenzi iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu. Ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwaboneyeho […]