Perezida Kagame yakuye Dr. Édouard Ngirente ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, yakuye Dr. Édouard Ngirente ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe amusimbuza Dr. Nsengiyumva Justin. Dr. Ngirente yari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2017, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Anastase Murekezi. Dr. Nsengiyumva Justin ni we wamusimbuye nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwayo […]
U Rwanda na Algérie byinjiye mu bufatanye bwa gisirikare

U Rwanda na Algérie kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare. Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda uri kugirira uruzinduko rw’akazi muri Algérie. Ku ruhande rwa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika rwo amasezerano yashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo, Gén. […]
M23 yatahuye imbunda n’amasasu byahishwe na FARDC mu mujyi wa Goma

Ihuriro ry’ abasirikari ba Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryatoraguye intwaro za gisirikari ziganjemo imbunda n’ ibisasu byari byarahishwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bihishwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nkuko byatangajwe na Guverineri wungirije w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, washyizweho na AFC/M23 ku rubuga rwe […]
Kinshasa: Umupolisi yishwe nabi nyuma yo kurasa umuntu wihitiraga

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 23 Nyakanga 2025, umupolisi yakubiswe bunyamaswa n’abaturage kugeza bamwishe, ahazwi nka Masina / Pétro Congo i Kinshasa, nyuma yo kurasa umuntu watambukaga ku mpamvu zitazwi. Uwahohotewe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima kugira ngo avurwe, ariko abaturage bakurikirana umupolisi kugera muri hotel yahungiyemo nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga. Imbaga […]
Ethiopia yanyomoje Trump

Umwe mu bayobozi ba Ethiopia yanyomoje Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutangaza ko igihugu cye cyateye inkunga umushinga wo kubaka urugomero kiriya gihugu cyubatse ku ruzi rwa Nili. Mu cyumweru gishize Trump yatangaje ko ruriya rugomero “ahanini rwubatswe n’amafaranga ya Amerika.” Urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam (Gerd), ni […]
M23 yaramukiye mu mirwano ikaze na FDLR

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, waramukiye mu mirwano ikomeye yawusakiranyije n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR-FOCA. Amakuru avuga ko M23 yaramutse igaba ibitero ku birindiro by’uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu bice bya Kazaroho na Kakono, mu burengerazuba bwa Chefferie ya Bwisha hafi ya Parike ya Virunga; muri Teritwari ya […]
Huye: Abashinjwaga kwica umuntu bamukasi ijosi bakatiwe imyaka 30 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri ku cyicaro cyarwo i Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo abantu 5 bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bashinjwaga kwica umuntu bamukase ijosi. Bane muri bo urukiko rwabahamije icyaha cy’ubwicanyi rubahanisha igifungo cy’imyaka 30 buri wese naho utaramenyekanishije icyo cyaha mbere y’uko kiba ahanishwa gufungwa umwaka umwe n’amezi atanu. Icyaha […]
Kigali: Utubari dusaga 200 twafatiwe ibihano

Utubari 206 two mu mujyi wa Kigali twaciwe amande utundi turafungwa, nyuma yo gusanga tutubahiriza amabwiriza areba inzego zitanga serivisi zo kwakira abantu ndetse no kwidagadura. Turiya tubari twafatiwe ibihano amande nyuma y’igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Ni igenzura ryakozwe hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Nyakanga, rikorerwa mu […]
Sudani: Ibiryo byateje imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Nyakanga, mu Mujyi wa Kadugli wo muri Sudani habaye imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba zahoze bafatanije zagerageje gufata ibiryo ku ngufu mu isoko mu gihe ikibazo cy’inzara gikomeje gufata intera. Iyi mirwano yarimo umutwe witwaje intwaro uyobowe na Kafi Tayar, wari wunze ubumwe n’ingabo za leta ariko […]
RIB yataye muri yombi abantu 4 bakekwaho gutwikisha umunyururu w’igare abibye amafaranga

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu 4 bakekwaho ubugome bukabije bwo gutwikisha abantu umunyururu babashinja kwiba amafaranga y’ umukecuru witwa Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83, utuye mu mudugudu wa Gisenyi,akagari ka Karengera,umurenge wa Kirimbi, w’ Akarere ka Nyamasheke. Muri abo bantu 4 batawe muri yombi barimo n’ uyu mukecuru Nyirabatoni Nelie, naho abandi […]
Huye: Akurikiranweho kwica umwana yibyariye amujugunye mu Kanyaru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 25 ukekwaho kwica umwana we w’amezi atatu amutaye mu mugezi w’Akanyaru. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2025, mu Kagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza. Umurambo w’uyu mwana wabonetse ku wa 15 Nyakanga 2025 uri kureremba hejuru y’amazi ku ngarani y’Umugezi […]
Leta ya Kinshasa yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’ i Doha muri Qatar

Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igarure amahoro n’ umutekano urambye mu Burasirazuba bwa Congo, hagendewe ku masezerano yemeranyijeho n’umutwe AFC/M23 binyuze k’ubuhuza bwa Qatar. Ni ibyagarutsweho na minisitiri w’umutekano wa RDC, Jaquemin Shabani mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC ku […]
Perezida Ndayishimiye yongereye ingengo y’ imari akoresha igera kuri 1.080.000.000

Mu gihe Abaturage b’ u Burundi bakomeje kwicira isazi mu jisho ndetse n’ ihangana rikomeye ry’ ubuzima butaboroheye butewe n’ibura ry’ibintu by’ibanze nk’ibikomoka kuri Peterori, Amadevize adahari n’ibiciro biri hejuru cyane, Perezida Evariste Ndayishimiye we yazamuye ingengo y’imari akoresha ku giti cye igera kuri Miliyali 1.080.000.000 Fbu Nkuko bigaragara mu itegeko ryemejwe ku wa 24 […]
Trump yashinje Barack Obama ubugambanyi mu matora ya 2016

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye gushinja Barack Obama, hahaha cy’ubugambanyi, avuga ko ari we wayoboye umugambi wo guhindura amakuru y’ubutasi ku kwivanga ku Burusiya mu matora ya 2016. Ibi Trump yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, aho yashinjije Obama n’abandi bayobozi bo mu gihe cye, barimo Joe Biden wari […]
Kabila udateganya kuva muri politiki arakurikizaho iki nyuma y’amasezerano akomeje gusinywa?

Nyuma y’ibiganiro bya Doha na Washington byagejeje ku isinywa ry’amasezerano y’ingenzi agamije guhosha amakimbirane amaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa RDC, hakomeje kwibazwa icyo Joseph Kabila, wahoze ari perezida ateganya gukurikizaho nyuma yo kugaragara ko adateganya kuva muri politiki vuba. Amasezerano abiri, ku bibuga bibiri: ku ruhande rumwe, Washington, aho Kinshasa na Kigali bagiranye […]
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Aba bapolisi bagize itsinda RWAFPU1-10, bayobowe na Assistant commissioner of Police (ACP) Corneille Murigo, bagiye gusimbura […]
Goma: Ituze ryagarutse nyuma y’igitero cya Wazalendo

Umutuzo wongeye kugaruka kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 22 Nyakanga, mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma wo (Kivu y’Amajyaruguru), nyuma y’ijoro ryaranzwe n’amasasu menshi, ryo ku wa Mbere, itariki 21 Nyakanga, hagati ya saa moya na saa tanu z’ijoro ku isaha yaho. Nk’uko amakuru aturuka mu basivili n’ubuyobozi abivuga, itsinda ritamenyekanye ry’abakekwaho kuba abarwanyi ba […]
Maniema: Ministiri w’Ubutegetsi yategetse gukuraho bariyeri zitemewe

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku rwego rw’intara ya Maniema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lawamo Selemani Taylor Kindu, yatangaje icyemezo gikomeye cyo gukuraho Bariyeri zose zitemewe zashyizwe mu mihanda itandukanye. Ibi bije nyuma y’amarira y’abaturage bagaragaje n’ umubabaro mwinshi batewe n’ubwinshi bwa za Bariyeri zishyirwa mu mihanda mu buryo budasobanutse, abashinzwe umutekano bakajya bazikoresha mu […]
Huye: Dosiye y’umugore uregwa kwangiza igitsina cy’umugabo we yageze m’ urukiko

Ni Dosiye uyu mugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye aho ashinjwa kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we ayikanze kugeza itungutsemo amaraso. Uyu mugore w’imyaka 57 ukekwaho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we w’imyaka 49 mu ibazwa rye ryakozwe n’ ubushinjacyaha, yemera iki cyaha […]